Ku Isi hari amoko atandukanye usanga afite imico itandukanye. Nko muri Sudani y’Epfo haba umuco wo gushyingira umukobwa umugabo wapfuye (ghost marriage).
Mu moko atandukanye muri iki gihugu ni ibintu bahuriyeho gushyingira abakobwa cyangwa abagore ku bagabo bapfuye.
Igitangaje nyuma yo gushyingirwa uwapfuye, uwo mugore ntabwo abarwa nk’umupfakazi ahubwo aba agomba kwita ku bana b’uwo mugabo wapfuye.
Abakobwa n’abagore bahatirwa gukora uwo muhango, abatabyemeye bategekwa kubyishyurira amande menshi.
Uyu muhango ukorwerwa ahanini hafi y’inkengero z’umugezi wa Nili mu bwoko bwitwa Dinka na Nuer. Nubwo ari amoko abiri avuga indimi zitandukanye usanga hari ibintu byinshi ahuriyeho mu mico yabo harimo n’uyu muhango.
Impamvu zituma abakobwa bashyingiranwa n’umuzimu harimo kuba umusore aba yapfuye mbere ho y’iminsi iba yarateganyijweho ubukwe, ntakindi kiba kigomba gukorwa uretse kumushyingira umuzimu wuwo baba barikuzabana, bitewe n’uko imiryango iba yaramaze kwibwirana yaramenyanye baramaze kwiyumvanamo.
Muri uwo muhango w’ubukwe nk’ubundi bukwe bwose, iyo mihango irangiye umukobwa abarwa nk’umugore mu muryango, maze iyo akeneye kubyara aba agomba kuzabyarana n’umuvandimwe w’umugabo we.
Rimwe na rimwe mu rwego rwo kwagura umuryango baba bashobora gushyingira uwo mukobwa umuhungu wabo wa mbere. Umuvandimwe w’uwapfuye aba agomba gufata inshingano akaba umugabo w’uwo mugore akitwa uwe.
Nubwo uyu muhungu aba yafashe inshingano zo kubana n’umugore wa mukuru we, uyu mugore ntabwo ajya abarwa mu bagore yagize. Abagore benshi wasangaga bemera gushyingiranwa n’abagabo bapfuye (imizimu yabo ) bitewe n’imitungo baba bateganya kuzagira.
Uyu munsi uyu muco urimo kugenda ucika bitewe n’iterambere ndetse n’imico y’Abanyaburayi iri kwiganza. Uyu munsi abagore benshi muri Sudani y’Epfo bamagana uwo muco wo kubashyingira abagabo bapfuye gusa hari bake bakiwukomeyeho.
Niyobuhungiro David


