Nyamasheke: Umwarimu afunzwe akekwaho kurarana umunyeshuri we w’umukobwa icyumweru cyose

Sangiza iyi nkuru

Kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke hafungiye umwarimu w’umusore witwa Dushimimana Jean Paul w’imyaka 34, ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga isomo ry’ubutabire mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga muri uyu murenge. Yamufatanywe amumaranye icyumweru cyose mu nzu acumbitsemo muri uyu murenge, we akavuga ko icyo cyumweru cyose atamusambanyaga ahubwo ngo uyu munyeshuri we yamufashaga imirimo yo mu rugo.

Yafashwe ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage umaze iminsi ahabona uyu mwana w’umukobwa ngo wasaga n’uwibera muri iyi nzu adasohoka, yanasohoka agasohokera mu gikari gusa ari ho ngo uyu muturage yamubonye, akomeza kubigenzura ngo aza gusanga bidasanzwe, kuko uyu mwarimu nubwo acumbitse ahitwa i Bumazi mu kagari ka Kanazi muri uyu murenge wa Ruharambuga, iwabo atari kure yaho kuko ari ahitwa Shangazi n’ubundi muri aka kagari, ishuri yigishamo riri mu kagari ka Save, nko mu minota 30 uvuye aho acumbitse, uyu mwana akaba abana n’iwabo hafi y’ishuri muri aka kagari ka Save, yiga mu wa 3 w’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, yari akubutse mu kizamini cya Leta.

Nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, ngo ayo makuru akimenyekana ,inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahakoze umukwabu mu rukerera rwo ku wa 11 Kanama, hafi saa cyenda z’ijoro, basanga uwo mwarimu n’umunyeshuri we baryamanye mu buriri bumwe.

Ngo mu kwisobanura kwa mwarimu bakibagwa gitumo, yavuze ko uyu mukobwa koko ahamaze icyumweru cyose,ariko bititwaga gusambana ahubwo yabyitaga kumufasha imirimo yo mu rugo no kumugumisha ngo ataba wenyine muri ibi biruhuko, ko ngo batanararanaga, yari yaramuhaye icyumba cye araramo, ahubwo ko iryo joro yafashwemo bararanye, ngo byatewe n’uko bari babonye abashyitsi akabura ahandi abaraza, agahitamo kubaraza aho uwo mukobwa yararaga, we bakararana.

Visi Meya Mukankusi ati: “Ni byo, yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga, byakozwe ku makuru twahawe n’umuturage, atubwira ko uyu mwana amaze icyuweru cyose mu nzu y’uyu murezi we rwihishwa, ku bufatanye rero n’inzego z’umutekano, twagiyeyo, dusanga amakuru ari yo, ndetse baryamanye kuko twagiyeyo bujya gucya, avuga ko kwari ukumufasha imirimo yo mu rugo ariko nyine ibyo avuga atari byo ahubwo ari ukugerageza guhisha ibimenyetso. Nta kindi cyari gukurikiraho uretse gutabwa muri yo mbi akajya kubisobanura neza.’’

Avuga ko mbere yo kumugeza kuri sitasiyo ya RIB babanje kubajyana bombi ku bitaro bya Bushenge kubapima ngo hamenyekane ukuri nyako, umukobwa we asubizwa iwabo mu kagari ka Save, aho ngo agomba kuganirizwa n’abajyanama mu by’ihungabana, akanagirwa inama, hakaba hagishakishwa amakuru niba yamubanaga nk’umugore we cyangwa ari ugusambana bisanzwe, ariko amakuru y’ukuri ari ay’uko bari bamaranye icyumweru cyose, ibindi bikazagaragazwa n’iperereza.

Ku byerekeranye n’abo bashyitsi mwarimu avuga babasuye bigatuma yirazaho uyu mukobwa kandi yagombaga ahubwo kurarana n’abo bashyitsi niba ari abasore cyangwa bakararana n’uwo mukobwa niba ari abakobwa cyangwa se uwo mukobwa avuga ko yamufashaga, nubwo atavuga niba uko kumufasha nyina w’umwana babana yaba yari abizi, Visi Meya Mukankusi ati: “Ibyo ni byo inzego zibishinzwe ziri kudufasha gukurikirana mu iperereza,nta yandi makuru nabitangaho inzego zibikurikirana zitarabicukumbura neza ngo zibiduheho ukuri nyako.’’

BWIZA imubajije uko babyakiriye nk’ubuyobozi, ati: “Ni inkuru mbi ku muntu w’umurezi wagombye kuba anitwara nk’umubyeyi w’abana yigisha ntabwe ari we ufata iya mbere mu kubararura, ariko dusanzwe dukorana inama n’abarezi tukabihanangiriza, n’ubu tugiye guhita dutumiza inama yabo twongere tubaganirize kuri iki nkintu.’’

Yunzemo ati: “Byatubabaje cyane nk’abayobozi, ngira ngo nibinamuhama igihano azahabwa kizabera urugero abandi barezi kugira ngo bajye birinda ingeso nk’izi, bikaba bibabaje rero iyo umurezi atandukiriye agakora nka biriya twabonye, bishobora gutesha umwana ishuri, gutwara inda z’imbura gihe tutibagiwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bigashyira ubuzima bwe mu kaga,ariko muri iyo nama y’uburezi tuzongera tubiganireho birambuye.’’

Uretse iyo nama y’uburezi,uyu muyobozi anavuga ko hatangijwe gahunda y’intore mu biruhuko,aho abana bose bagomba kujya bahurizwa hamwe mu masite yatioranijwe, hakurikijwe ibigero byabo,bakaganirizwa ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, aho bazashishikarizwa no kujya bashyira hanze abarezi nk’aba gito, bangiza abo bakagombye kureberera, cyane cyane ko mwarimu ataba umurezi ku ishuri gusa ngo nagera mu kiruhuko ahinduke ikirura,byose ngo bikazaganirwaho.

Yanasbaye ababyeyi kongera ingufu mu gukurikirana abana babo mu biruhuko, kuko nk’ubu icyo cyumweru cyose uwo mwana yari amaze kwa mwarimu we kandi atari kure y’iwabo, umubyeyi we atigeze avuga ko yabuze umwana ngo afashwe kumushakisha,ahubwo akicecekera, ko na cyo ubwacyo ari ikibazo gikomeye cyane, ko n’ababyeyi bakwiye kujya batanga amakuru nk’ayo, cyane cyane ko umuntu nk’uwo nta cyiza aba yifuriza umwana we.

Yanasabye abarezi kurushaho kugira imyitwarire iboneye mu biruhuko, ntibagaragaze imyitwarire yo kwangiza abana barera, cyane ko bihanwa bikomeye n’amategeko, na bo ubwabo baba bishyira mu kaga,ko bakwiye gufatanya n’ababyeyi gukebura abana,atari bo bo gufata iya mbere mu guhindura abana ibirara.

Ku babyeyi bavuga ko hari abana babananira,avuga ko nta mubyeyi ukwiye kwitwaza ngo umwana yaramunaniye, kugeza ubwo arara ahantuicyuweru cyose atazi aho ari,nta n’uwo yigeze abwira ko yabuze umwana.

Ingeso nk’iyi si nshya muri aka karere kuko uyu muyobozi yabwiye Bwiza.com ko no mu murenge wa Mahembe, mu kwezi gushize baherutse gusura ingo bareba imibereho y’abaturage urugo ku rundi, bagatungurwa no kugwa gitumo nanone umurezi wari wararanye umunyeshuri yigisha,uyu murezi na we ngo akaba ari gukurikiranwa n’ubutabera.

Hari hatarashira n’imyaka 2 muri TTC Mwezi mu murenge wa Karengera,na ho ushinzwe imyifatire y’abanyeshuri wari umaze amezi 10 gusa ashyingiwe, yatahuwe ataragera ku ntego ye yo gusambanya umwana wigaga mu wa 6 kuri iryo shuri,agatesheranywa n’inzego z’umutekano ku makuru na bwo yari amaze gutangwa n’abaturage b’aho yari yajyanye uwo mukobwa mu murenge wa Nyakabuye,mu karere ka Rusizi.

Gusa aha, ababyeyi ngo bababajwe n’uko uyu muyobozi yamaze iminsi 3 gusa mu maboko y’inzego z’umutekano, yarekurwa akarere ngo kakamuhanisha kumara amezi 3 gusa adahembwa, atanakora, yarangiza akimurirwa ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 mu murenge wa Karengera muri aka karere, na ho gushingwa imyitwarire, ababyeyi bakavuga ko umurezi ugaragaweho ingezo nk’izi, atagombye kugororerwa kwimurirwa ahandi.

Uyu murezi iki cyaha akurikiranyweho nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyamasheke: Umwarimu afunzwe akekwaho kurarana umunyeshuri we w’umukobwa icyumweru cyose
    Ese ko mama yashatse afite 16ans ntiyubatse natwe tukaba dushaje kandi sinigeze mbona baserera na muzehe nkibyo mbona mu ngo ubu. Imana imuhe iruhuko ryiza. Amategeko akaze nk’ayabamedi nta kiza azana uretse ihungabana no kwica amarangamutima yabo akorerwaho. Uyu mwana batandukanije n’urukundo rwe rwa mbere bizamugaruka ubuzima bwe kugeza agiye mu nda yisi. Abanyapolitik bacu bakwiye gutekereza2 bagakosora batangiza.

    1. Nyamasheke: Umwarimu afunzwe akekwaho kurarana umunyeshuri we w’umukobwa icyumweru cyose
      sinuva neza niba ushyigikye ko uwo mwarimu adakwiye kumara iyo mya yose 25 muri gereza,niba ari uko ubyunva ,dushime Imana ko ababyunva nkawe ari bakeya cyane naho ubundi biteye ubwoba gutekereza utyo

    2. Nyamasheke: Umwarimu afunzwe akekwaho kurarana umunyeshuri we w’umukobwa icyumweru cyose
      sinuva neza niba ushyigikye ko uwo mwarimu adakwiye kumara iyo mya yose 25 muri gereza,niba ari uko ubyunva ,dushime Imana ko ababyunva nkawe ari bakeya cyane naho ubundi biteye ubwoba gutekereza utyo

  2. Nyamasheke: Umwarimu afunzwe akekwaho kurarana umunyeshuri we w’umukobwa icyumweru cyose
    Ese ko mama yashatse afite 16ans ntiyubatse natwe tukaba dushaje kandi sinigeze mbona baserera na muzehe nkibyo mbona mu ngo ubu. Imana imuhe iruhuko ryiza. Amategeko akaze nk’ayabamedi nta kiza azana uretse ihungabana no kwica amarangamutima yabo akorerwaho. Uyu mwana batandukanije n’urukundo rwe rwa mbere bizamugaruka ubuzima bwe kugeza agiye mu nda yisi. Abanyapolitik bacu bakwiye gutekereza2 bagakosora batangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *