Abaturage b’imirenge ya Butare na Nkombo mu karere ka Rusizi,bavuga ko nubwo hari byinshi Leta imaze kubakorera, bakigaragara mu bukene bukabije buterwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikiri nkene, ibikorwa remezo bidahagije,no kutagira igifatika bakuraho ifaranga ribazamura,bituma cyane cyane abagore bahora mu mirimo ivunanye ngo babashe kubona ikibatungira abana, bagasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubwigunge bukabije bavuga ko bakirimo.
Mu kiganiro kirambuye na BWIZA, ubwo bamwe mu baturage batishoboye bo mu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda mu murenge wa Butare borozwaga ingurube n’umushinga RW 0450 UEBR Gasumo, ku nkunga ya Compassion international, bagaragaje ko, zidahagije kuko abafite ibibazo by’amikoro ari benshi, ibibazo mu buhinzi n’ubworozi bikaba ari isobe, n’ibyo bakoze ntibabibonere amasoko kubera kutagira imihanda mizima ituma bahahirana n’ibindi bice by’igihugu.
N’abana babo ntibagire ubumenyi buhagije kuko abarimu b’abahanga bigira aho ubuzima bumeze neza, ababo bakigishwa n’ababa basa n’ababuze uko bagira,cyane ko n’ababa batsindiye kujya mu mashuri bavuga ko yigisha neza, baba batagiye kubera ubukene, n’ibindi byinshi bumva hakwiye kugira igikorwa ngo bihinduke.
Aganira na BWIZA kuri ibi bibazo byose n’ingaruka bigira ku mibereho yabo, Habimana Mathias, utuye mu mudugudu wa Rushwati, akagari ka Nyamahinda muri uyu murenge wa Butare, yavuze ko badashobora gutera imbere batitaweho by’umwihariko, kuko baheze mu bwigunge bukabije, baterwa n’uko ibyakabazamuye batabibona, n’ubuyobozi bw’akarere, kubera kuba kure cyane ntibubagereho kenshi ngo babiganire,na cyo ngo kikaba kimwe mu bibaheza inyuma.
Ati: “Nk’ubu bake muri twe turorojwe ni byo, ariko tuvuze nk’ikibazo cy’ubworozi, hano kirakomeye cyane ku buryo kidakwiye kujenjekerwa. Sinzi ko wagenda umurenge wose ngo ubone za nka za kijyambere zikamwa menshi. Ndakabije ubanza nta n’imwe wahabona. Iza girinka na zo,nke zihari zikamwa ubusabusa. Inka ishobora kutarenza Litiro 5 ku munsi, twibaza ko ubanza binaterwa no kutagira abaganga b’amatungo badufasha kuyitaho, imiti yayo ibona umugabo igasiba undi kuko nta Farumasi y’amatungo n’imwe wabona muri uyu murenge, n’ukuye imiti i Kamembe aba ayikosha.”

Avuga ko kubona urugo runywa amata, cyane cyane muri utu tugari 2 bisa n’ibidashoboka,ari yo mvano y’imirire mibi yibasira bamwe mu bana, kuko n’inka zikamwa ari mbarwa, n’amatungo magufi, uretse ayo bahabwa n’uyu mushinga w’itorero UEBR, na bwo ameze nk’igitonyanga mu nyanja, itungo ritigonderwa na buri wese.
Ati: “Hano ihene y’ishashi igeze ku mafaranga 50.000,akagurube gato ni amafaranga 60.000, inkoko kazi itangiye gutera ni hafi amafaranga 8.000, kandi ntacyo wakweza udafumbiye. Ubutaka bwarashaririye ku buryo n’iyo fumbire ntacyo imaze igihe bataduhaye ishwagara ihagije ngo duhangane n’ubwo busharire. Nta masoko y’amatungo tugira ,n’aborora ibimasa babikura I kantarange.
Dukeneye ko ubuyobozi bw’akarere, MINAGRI, n’ubundi bwagira icyo butumarira,buza hano, bugacukumbura byimbitse ikibazo cy’ubuhinzi n’ubworozi kuko ntacyo tugikuramo kandi ari bwo hano twacungiragaho, na ho niba bakomeje kudutererana ngo ni uko turi kure tuzahora mu mibereho mibi.’’
Ku buzima, ati: “Kuva hano kugera ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo ni nk’umunsi wose. Turasaba ko Poste de santé ya Gasumo ihindurwamo ikigo nderabuzima gifite ingufu tukabasha kwivuza n’abagore batwite ntibakomeze guhura n’ibibazo. Nk’ubu hano hari ibibazo by’indwara z’amenyo twayobewe uko tuzabigenza kuko nta muganga wayo tubona. Ikibazo cy’ubuvuzi cyo kirenze ukwemera kuko nta n’imihanda mizima tugira ngo tubone n’imodoka zitugeza ku mavuriro atandukanye.’’
Ku by’amazi meza, ati: “Urebye nk’amazi tunywa ateye inkeke muri utu tugari twacu. Iyaba abayobozi bakuru bazaga hano twabibabwira bigakemuka. Ariko se nka Meya,Guverineri,Minisitiri we ubanza nta n’umwe urakandagira hano ndabona kuva mvuka, niba batatugezeho ngo batuganirize, bizakemuka bite?’’
We na bagenzi be, bavuga ko hakenewe ingamba zihariye zibafasha kwikura mu bukene n’ubujiji, imiryango nterankunga bakabona myinshi yunganira Leta mu kubaha amatungo ahagije,arimo n’inka nyinshi zitanga umukamo kuko bemeza ko ngo nta n’imwe nko muri utu tugari wahabona, ibikorwa remezo by’imihanda,amazi n’amashanyarazi bigakorwa neza.
Abana bakabona abarimu bahagije banashoboye, hakaboneka ikindi bakuraho amafaranga cyunganira VUP na yo itabahaza kubera abakene benshi, itorero UEBR rikongera inkunga y’amatungo ribaha, ibibazo by’ubuzima bikitabwaho, mbese bakegerwa n’ubuyobozi bwo hejuru nk’abo mu yindi mirenge, ngo ni ho bava mu bwigunge,bakazahuka.
Umushumba w’itorero UEBR Gasumo, Rév. Past Musabyimana Faustin, yemeza ibyo abaturage bavuga, na we agasanga hakwiye ingamba zihariye zazahura imibereho y’abatuye uyu murenge bigaragara ko bakiri hasi cyane.
Ati: “Ni byo hano hakwiye ingamba zihariye zihazamura mu nzego zose z’ubuzima bw’abaturage. Nk’ubu twahaye ingurube abo mu miryango 248 ikennye cyane dufite abana dufasha mu mushinga RW0450, ariko ni nk’igitonyanga mu nyanja. Ino amatungo arahenze cyane ku buryo umuturage kuryigondera ari ikibazo. Twari twabahaye n’ihene, zabagiriye akamaro gakomeye cyane,ariko kubera ko zahawe bake dusanzwe dufasha gusa, hari benshi batazifite, bigakubitiraho n’ubutaka busharira cyane butacyera, n’ibibazo by’imirimo ya ntayo itanga amafaranga,natwe tugasanga hakwiye rwose ingamba zihariye zazahura uyu murenge, kuko ibi bibzo byose bigaragara mu tugari twose.’’

Si aba gusa, kuko n’abo mu murenge wa Nkombo bataka ikibazo cy’ukene kubera ubutaka busharira cyane, ishwagara bahawe ikaba ngo idahagije, ibikorwa by’ubworozi,ubukorikori n’ibindi bibateza imbere bikiri hasi, n’uburobyi bacungiragaho bukaba butagitanga umusaruro, hakaba n’ikibazo gikomeye cyane cy’abagabo bata abagore babo bakigira mu bindi bice by’igihugu kwishakira abandi, ba bagore bagakora imirimo bita uburetwa ngo babashe kubona ikiramutsa abana babo, na bo bagasaba ubuyobozi kubitaho byihariye.
Icyimpaye Béatrice utuye mu mudugudu wa Kabuye, akagari ka Kamagimbo, ati: “Ndahamya ko imvune abagore b’ino tugira nta b’ahandi mu gihugu bazigira. Usanga twirirwa duhetse imitwaro iremereye ku mugongo,umuntu anatwite,afite n’abandi bana benshi, ari umupfakazi cyangwa umugabo yaramutaye kubera ubukene akigira aho arya,kuko ubukene buba ino ku Nkombo hari abagabo batabwihanganira bagata abagore bakigendera, ubutaka bwishwe n’ubusharire,ntibwera, nta mashyamba ngo n’abana bize kubaza babone akazi, nta kindi tugira dukuraho ifaranga, mbese ni ibibazo bisa, bikeneye ko ubuyobozi bubishakira ibisubizo byihariye.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet,avuga ko na bo nk’ubuyobozi babonye koko, ko ibivugwa n’abaturage ari byo 100%, iyi mirenge uko ari 2 ikwiye ingamba zihariye ziyizahura kuko ikigaragaramo ubukene bukabije n’imibereho y’abaturage ikiri hasi cyane. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yabigarutseho, agira ati: “Ni byo koko,nanjye ndemeranywa na bo ko bakwiriye ingamba zihariye zo kubitaho by’umwihariko kuko ngitangira iyi mirimo muri aka karere,muri komite yacu twabiganiriyeho,turabibona.”
Yarakomeje ati: “Icya mbere twashatse gukuraho ni icyo kuvuga ngo hari imirenge ya kure itagerwamo n’abayobozi. Icyo rwose twaracyanze,tugomba kubageraho bose tukumva ibibazo byabo kuko hose ni mu karere,kandi ntiwamenya ikibazo cy’umuturage utamugezeho. Butare na Nkombo, iyo mirenge, ku bufatanye n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa bacu, turi buyiteho byihariye, haba mu bworozi, ubuhinzi, ubuzima n’ibikorwa remezo nk’uko mubivuga, turizera ko mu myaka mike iri imbere, na yo abaturage bayo bazaba bagaragaza impinduka ikomeye mu iterambere n’imibereho myiza.”
Umurenge wa Butare utuwe n’abaturage basaga gato 23.000,Nkombo ikagira abasaga gato 20.000, imibereho yabo usanga ijya gusa,imyinshi ishingiye ku buhinzi budafashe kubera butaka bwamaze gusharira, no kutagira amatungo menshi yo korora kandi bacungira ku buhinzi n’ubwrozi, kutagira imishinga myinshi itanga akazi kuko imyinshi uyisanga mu mirenge yo hafi ya kaburimbo gusa, kure bakahatererana, hakaba hakwiye impinduka mu kwitabwaho kw’abayituye nk’uko n’ubuyobozi bw’aka karere bwivugira ko bwamaze kubona ko hari ikibazo cyihariye gikwiye n’ibisubizo byihariye.




4 Responses
Rusizi: Abatuye Butare na Nkombo barasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubukene
Rwose Umurenge WA But are by’Umwihariko Poste de Santé ya Gasuma yafasha cyane abaturage ba Rwambogo na Nyamihanda ihindutse Centre de Santé dire ko utwo tugari arinatwo dufite icyakabiri kirenga cy’abaturage batuye umurenge wose. Tunibutse ko utwo tugari dukora Ku mupaka n’uburindi bituma bashaka kunyura munzira zitemewe bajya hakurya iBurundi bajya kwivuza kandi na yo ntibitange igisubizo. Nkombo Naho birasaba ingamba mu buhinzi n’ubworozi. Cyane hagategurwa n’imishinga mini mu burobyi .Imihanda yaho nayo ikaba yashyirwamo na Laterite Kuko iyo umuntu arwaye kugera juri Centre de Santé biragorama cyane mugihe cy’imvura.
Rusizi: Abatuye Butare na Nkombo barasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubukene
Rwose Umurenge WA But are by’Umwihariko Poste de Santé ya Gasuma yafasha cyane abaturage ba Rwambogo na Nyamihanda ihindutse Centre de Santé dire ko utwo tugari arinatwo dufite icyakabiri kirenga cy’abaturage batuye umurenge wose. Tunibutse ko utwo tugari dukora Ku mupaka n’uburindi bituma bashaka kunyura munzira zitemewe bajya hakurya iBurundi bajya kwivuza kandi na yo ntibitange igisubizo. Nkombo Naho birasaba ingamba mu buhinzi n’ubworozi. Cyane hagategurwa n’imishinga mini mu burobyi .Imihanda yaho nayo ikaba yashyirwamo na Laterite Kuko iyo umuntu arwaye kugera juri Centre de Santé biragorama cyane mugihe cy’imvura.
Rusizi: Abatuye Butare na Nkombo barasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubukene
Ibi rwose ni byiza ariko Leta n’Akarere ka Rusizi bonyine ntibazabishobora. Byarushaho kuba byiza abahavuka baharerewe kdi bagakura basubiyeyo bakajya kuzahura bari babyeyi babo. Ba Hon. Mporanyi, abakire bakijijwe n’uburobyi ntibutse, abaminuje ndetse n’abigisha muri za kaminuza n’abakora za AU n’ahandi ku isi….basubira ku ivuko bahazahure. Nibadusaba umusada tuzawubaha.
Rusizi: Abatuye Butare na Nkombo barasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubukene
Ibi rwose ni byiza ariko Leta n’Akarere ka Rusizi bonyine ntibazabishobora. Byarushaho kuba byiza abahavuka baharerewe kdi bagakura basubiyeyo bakajya kuzahura bari babyeyi babo. Ba Hon. Mporanyi, abakire bakijijwe n’uburobyi ntibutse, abaminuje ndetse n’abigisha muri za kaminuza n’abakora za AU n’ahandi ku isi….basubira ku ivuko bahazahure. Nibadusaba umusada tuzawubaha.