Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo

Sangiza iyi nkuru

Kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Gihombo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa witwa Yamfashije Solange w’imyaka 22, ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikomeye se umubyara witwa Sinumvayabo Thacien w’imyaka 55, bapfa ibiryo uyu mukobwa yari yatekeye akana ke yabyariye muri uru rugo, se ashaka kubimwaka ngo abirye, bararwana, umukobwa amakubita isafuriya irimo ibyo biryo byari bikiva ku ziko bigishyushye, amukomeretsa bikomeye mu isura.

Amakuru BWIZA yahawe na bamwe mu baturanye n’uyu muryango akanashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Butare muri uyu murenge, Uwamahoro Vestine, ngo iri bara ryagwiriye mu mudugudu wa Rwamatamu,akagari ka Butare, aho ngo uyu muryango usanganywe amakimbirane akomeye cyane, ku buryo umwanya uwo ari wo wose ashobora no kugeza ku bwicanyi, ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bukaba ngo bwarashobewe, bwibaza icyo buzawukorera hataragira uhasiga ubuzima, ngo umugabo yari yazindukiye mu kabari, mu ma saa tanu z’amanywa zo ku wa 10 Kanama, ataha ashaka kurya ibyari byatekewe umwuzukuru we.

Gitifu Uwamahoro ati: “Ni umuryango usanganywe amakimbirane akomeye cyane,ku buryo nko muri iyi myaka 5 ishize agenda afata indi ntera aho kugabanuka, bituma tuhahoza ijisho kuko turangaye gato ashobora kuvamo n’urupfu rw’umwe muri bo.

Uriya mugabo ni umusinzi cyane, ushaka kunywera udufaranga twose umugore yakoreye, kandi agashaka no kurya atakoze, bagahora mu nduru zituma hari igihe akubita umugore akahukanana n’abana bose, bakamara igihe bacumbitse mu baturanyi, amahoro yagaruka bakabona gusubira mu rugo ariko n’ubundi bikongera.’’

Yarakomeje ati: “Akubitwa isafuriya mu gahanga,yari yazindutse ajya gutwara inzoga no kuzinywa mu kabari, umugore we yazindukiye guca inshuro nk’uko bisanzwe ngo arebe icyo bararira, uriya mukobwa wabo akaba ayo makimbirane aruhoramo yaratuye acikiriza amashuri ageze mu wa 4 wisumbuye, ajya i Kigali gukora akazi ko mu rugo abuze uko agira, agezeyo ahatererwa inda, aragaruka ayibyarira muri urwo rugo,umwana ntaranamara umwaka.

Kuko umugabo yakenesheje urugo bikomeye kubera ubusinzi, kudakora no gushaka kunywera n’ayo baciriye inshuro, ako kana kameze nk’agatunzwe n’abagirira neza nyina bakamuha utwo karya, cyangwa iyo na we yabonye aho aca inshuro kakarya. Umagabo amaze gusinda, mu masaa tanu,yaratashye asanga umukobwa ahishirije akana ke ibiryo,ashaka kubimwambura ngo abirye umukobwa arabimwima amubwira ko ari ibya bebe.

Umugabo aho kubikozwa ngo yakomeje gusatira iziko byari biteretseho,ashaka kubikuraho,umukobwa amubera ibamba,atangira kumukubita, umukobwa mu kwitabara afata ya safuriya y’ibiryo bishyushye ayimukubita mu gahanga aragasatura, turahurura, tumujyana kwa muganga, umukobwa ashyikirizwa RIB, sitasiyo ya Gihombo.’’

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo wigize igihazi mu mudugudu yajujubije bigaragara umugore n’abana be 5, aho adatinya no gukubita umugore we ku manywa y’ihangu mu muhanda, akanatandukira akajya kurwana n’abaturanyi,akanadukira n’abayobozi agakubita, byageze n’aho ajya gufungirwa mu nzererezi ariko afunguwe ingeso ntiyacika.

Gitifu ati: “Mu ntangiriro z’uyu mwaka twabonye akabije tumujyana gufungirwa mu nzererezi mu murenge wa Kagano, ubwo yari yiriwe mu kabari, umugore arahaca kuko iyo santere y’ubucuruzi ya Rwamatamu bayituriye, amusabye amafaranga y’umunyu ahubwo arasohoka atangira kumuhondagura.

Umukuru w’umudugudu n’abari aho baratabaye arabarwanya anakubita uwo mukuru w’umudugudu,dusanga tutabyihanganira,tumujyana gukosorerwa mu nzererezi ahamara amezi 3, ariko n’ubundi agaruka ari wawundi.’’

BWIZA imubajije icyatumye bafunga uwo mukobwa kandi yaritabaraga,se ari we udashobotse, ati: “Kuba yaramukomerekeje kandi bihanirwa n’amatageko byo nta kindi cyagombaga gukorwa,ubwo inzego zibishinzwe byose zizabireba, ariko uriya mugabo ibye natwe bimaze kuturenga kuko yanditse kenshi asaba imbabazi , ko atazangera guhohoterwa umugore n’abana, ntabireke, kandi tubona ihohoterwa abakorera rirenze urugero,tukabona aho kugira ngo azagire uwo yica, niyongera guteza umutekano muke, tuzamushykiriza inzego z’umutekano,kuko ibye bigeze ubwo n’abaturanyi be bibarenga.’’

Anavuga ko umugore ngo agira agahenge ari uko abana bahari, baba badahari agakubitwa ijoro n’amanywa, kuba bari no mu cya mbere cy’ubudehe,barihirwa mituweli na Leta kandi umugabo ubona imbaraga zirirwa zirwana atabura izihinga ngo ateze imbere urugo na cyo kikaba ari ikibazo.

Abana bose bafite biga ni umugore wikokora mu nshuro aca, yanakorera ayo 1500 umuhinzi akorera muri uyu murenge, umugabo agashaka kuyawambura yose ngo ayanywere,agashaka no kurya adakora, ntanashake ko uwo mwuzukuru we abaho, byose ngo bikaba bkwiye kwigwaho n’inzego zisumbuyeho, hakarebwa icyakorerwa uyu muryango, kuko ngo ibyawo bisa n’ibigenda birenga igaruriro.

Bakanibaza uko bizagenda uwo mukobwa wamukomerekeje gutyo naramuka afunguwe akarugarukamo,kandi ngo baraganirijwe bihagije,icyo ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bwagombaga gukora cyose bwagikoze, ngo hatabayeho kugirwa inama yo gutandukana,ibizakurikiraho bizaba birenze ibivugwa uyu munsi.

Bibaye mu mitwe y’abatuye aka karere hataravamo Nzanywayimana Eliezer wishe se na nyina abakase amajosi mu murenge wa Kanjongo, bikarangira na we yishwe,bitewe n’amakimbirane ashingiye ku masambu, Rutebuka Félicien w’imyaka 65 wiyahuye mu murenge wa Nyabitekeri, bikavugwa ko ngo yari amaze kurengwa n’ibibazo byo mu muryango, hakaba n’ibindi nk’ibyo bigenda bihagaragara, n’ibitambuka bitamenyekanye mu itangazamakuru, abaturage bagasanga hakwiye ingamba zihariye zo kuharwanya amakimbirane mu miryango.

Umuyobozi w’aka karere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko kugeza ubu muri aka karere habarurwa ingo 666 zibanye nabi cyane, ziri kuganirizwa, akavuga ko zikomejwe gushishikarizwa kubana mu mahoro,ariko igihe bazabona hari izigeze ku rwego rwo kwamburana ubuzima zizagirwa inama yo kugana inkiko, hagakurikizwa icyo amategeko ateganya.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    bafunge icyo kigabo

  2. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    bafunge icyo kigabo

  3. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    Birababaje, ariko uwo mugabo akomeze agirwe inama yikosore akorere urugo rwe bage babona ibyo kurya.

  4. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    Birababaje, ariko uwo mugabo akomeze agirwe inama yikosore akorere urugo rwe bage babona ibyo kurya.

  5. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    byarakabijep kumupenagura umunwa namazuru uwomukobwanahanwep

  6. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    byarakabijep kumupenagura umunwa namazuru uwomukobwanahanwep

  7. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    Icyo kigabo cy’igisambo bagifunge kuko nicyo cyazanye ibyo bibazo. No kgra ngo gikomereke nicyo cyabyiteye.
    Uwo mukobwa bamufungure kuko n’ubwo yakomerekeje ntabyo yari yagambiriye. Byose byatewe na se. Nyagukomereka.

  8. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    Icyo kigabo cy’igisambo bagifunge kuko nicyo cyazanye ibyo bibazo. No kgra ngo gikomereke nicyo cyabyiteye.
    Uwo mukobwa bamufungure kuko n’ubwo yakomerekeje ntabyo yari yagambiriye. Byose byatewe na se. Nyagukomereka.

  9. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    Nyamasheke hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo cyane sinzi ikibazo gihari gusa inzego z’umutekano zihibande cyane kuko birababaje kbsa.

  10. Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
    Nyamasheke hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo cyane sinzi ikibazo gihari gusa inzego z’umutekano zihibande cyane kuko birababaje kbsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *