Nyuma y'urugendo shuri mu karere ka Nyamasheke, abayobozi b'abajyanama b'ubuzima mu karere ka Rusizi biyemeje guhita batangira ibikorwa byo kubaka mu mujyi wa Rusizi inyubako igeretse kane

Rusizi: Abajyanama b’ubuzima barasaba akarere ubufasha ku nyubako bagiye kuzamura mu mujyi

Sangiza iyi nkuru

Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi ngo nubwo hari byinshi batagezeho kubera imiyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo yagiye igaragara kuri bamwe mu bayobozi b’amakoperative yabo mu mirenge mu bihe bishize,byajyanye no kugira ibikorwa bitabyara inyungu zifatika, bamaze kwivugurura, bagiye gutangira inyubako igeretse kane mu mujyi wa Rusizi, bagasaba akarere ubufasha bw’amafaranga, ibitekerezo no guca intege ababarimo barwanya ishyirwa mu bikorwa ry’ uyu mushinga.

Bavuga ko kimwe mu bishobora kubabera imbogamizi ari agahimbazamusyi ku bikorwa bakoze gatangwa n’akarere, gatinda cyane bakayoberwa aho bipfira,kuko ubundi kaba kagombye kubageraho buri gihembwe, ariko n’umwaka ngo ushobora gushira katabagezeho nta mpamvu igaragara babona ibitera, ahubwo ari izarira ry’abakagombye gukora ibyo bashinzwe ngo kihutishwe.

Kandi ari ko bacungiyeho cyane muri uyu mushinga bavuga ko uzatwara arenga miliyoni 500 bakaba bamaze gukusanya agera kuri miliyoni 115 gusa, bagasaba ababishinzwe kujya bakihutisha kuko kugatinza na byo biri mu bikoma mu nkokora itangira ry’iki gikorwa.

Mu kiganiro umuyobozi wa Cyangugu Health care Lmtd, Kampani y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi, Niyibizi Théoneste yahaye BWIZA nyuma y’urugendo shuri bakoreye mu karere ka Nyamasheke aho abajyanama b’ubuzima baho bibumbiye muri Kampani Akabando k’ubuzima bujuje umuturirwa wa miliyoni 526 z’amanyarwanda, yavuze ko nyuma yo kubona ko amakoperative menshi y’abajyanama b’ubuzima muri aka karere yagiye arangwa n’imicungire mibi no gukora ibitunguka,babona aba Nyamasheke na Karongi bagera ku bifatika, bo bakomeza gusigara inyuma, bahisemo kuva mu tuntu duto duto na bo bagakora ibisobanutse.

Ati: “Koperative z’abajyanama b’ubuzima muri aka karere ni 18 zigizwe n’abanyamuryango 2188, zatangiye muri 2008. Twakoze byinshi biturutse ku mafaranga 70% y’agahimbazamusyi twahabwaga na MINISANTE ku bipimo by’ubuzima twabaga twakoze, ariko ntibyigera bibyara inyungu zifatika kuko hagiye habaho guhubuka mu kugura imwe mu mitungo, n’imicungire mibi y’umutungo mu makoperative hafi ya yose, aho wasangaga abantu bashora imari ahatari iterambere,mu byaro bya kure, ibyo bashoyemo imari aho kubyara inyungu bigahomba binatewe n’iyo micungire ibi.’’

Avuga ko bamwe baguze inzu z’ubucuruzi n’izo kubamo zikodeshwa,amashyamba,imirima, n’ibindi ariko ugasanga byose bigenda bigwa mu gihombo na ba runyunyusi babaga bayobora ayo makoperative batari babyoroheye, baza gusanga batakomeza iyo mikorere itagira icyo itanga,babona hafi yabo Nyamasheke na Karongi bagera ku bigaragarira buri wese bahitamo kumesa kamwe, biyemeza kugurisha ibitabyara inyungu byose,bagashyira hamwe avuyemo,kimwe n’agahimbazamusyi bahabwa n’akarere, bakubaka inyubako igeretse kane mu mujyi wa Rusizi izababyarira inyungu ifatika.

Ati: “Twari twaje rero mu rugendo shuri aha i Nyamasheke ngo turebe inzira banyuzemo bagera kuri iyi nyubako, badusobanuriye, turabibonye, tugiye guhita dutangira kuko ikibanza twarakibonye, twakiguze miliyoni zisaga 38 ahantu heza mu mujyi, ku buryo twizera ko izatubyarira umusaruro ufatika kuruta utwo ducogocogo tuduhombya gusa, uyu mwaka ukazarangira twarayitangiye kuko n’inyigo yayo yarangiye.’’

Avuga ariko ko bagifite inzitizi zishobora kudindiza iki gikorwa igihe zidakuweho,zirimo agahimbazamusyi gaturuka ku karere gatinda kubageraho no kuba hari bamwe mu mirenge bagitsimbaraye ku nyungu bwite ziva muri utwo tuntu duto duto,bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubaba hafi.

Ati: “Inzitizi ya mbere ikomeye dufite iraturuka ku karere ubwako kuko nk’agahimbazamusyi k’ibikorwa byacu gaturukayo,amafaranga ari hagati ya miliyoni 35 na 38 mu mwaka, yagombye kuza mu bihembwe, aratinda cyane kandi twe tuba twakoze byose dusabwa ngo azire igihe,ariko bigapfira mu babishinzwe ku karere.

Twabanje kugira ikibazo cy’abayobozi ba mbere batatwitagaho, na byo biba mu bitudindiza,ariko dufite amahirwe ko aba bo babyumva neza, n’akamaro k’iki gikorwa bakumva neza, icyo tubasaba ni ukwihutisha ako gahimbazamusyi, Meya n’abamufasha bakadukurikiranira bakaturebera aho bipfira bakabyihutisha, tukabasaba n’inkunga y’amafaranga kugira ngo iyo nyubako izashoboke inihute.’’

Yarakomeje ati: “Ikindi tubasaba ni ukudufasha guca intege bamwe mu mirenge batifuza ko iki gikorwa cyagerwaho, bagitsimbaraye kuri twa tunyungu twabo bwite babonaga mu bikorwa bitabyaraga inyungu zifatika bigiye kugurishwa ngo haboneke amafaranga dukoresha,kugira ngo batazadindiza uyu mushinga munini dutangiye. Baracyahari ariko,ku bufatanye bw’abanyamuryango,ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zifite ku mutima iterambere ryacu,turizera ko bizatungana.’’

Avuga ko ubu bamaze gukusanya miliyoni 115, buri koperative igasabwa gutanga nibura miliyoni 15, zimwe zikaba zigeze mu cyakabiri ziyatanga, bakaba nta yindi nkunga barabona,bagasaba akarere no kuba kanabahuza n’abandi bagira icyo babafasha kugira ngo igikorwa cyabo kitazapfira mu bitekerezo.

Ati: “Twasanze n’aba Nyamasheke kubigera batarabyishoboje,kuko nk’ikibanza bubatsemo bakiguriwe n’akarere miliyoni hafi 40. Twe twaracyiguriye, mbere wanasangaga n’ababishinzwe ku karere,cyane cyane nk’abashinzwe ishoramari cyangwa ubuzima batagaragara mu bintu byacu ngo batugire inama,nubwo ubu ubona ko bitangiye guhinduka. Turasaba rwose ubufasha bufatika bw’akarere,haba mu mafaranga, mu bitekerezo no kuduhuza n’abandi bashobora kugira icyo batumarira,kuko kiriya ni igikorwa kitazaduhesha agaciro twenyine,ahubwo n’akarere,n’igihugu cyose bizacyungukiramo.’’

Ku baba bafite impungenge ko ibyabo bishobora kuzamera nk’iby’inyubako y’imwe mu makoperative y’abamotari yabahombeye nta cyo ibamariye, ati: “Twe ntibizashoboka kuko byose byizwe neza, ari igikorwa gicungiwe hafi n’inzego zose bireba, imicungire y’umutungo ni ntamakemwa, ku buryo nta mpungenge ko twasarura ubusa nk’uko byagendekeye bariya.’’

Asaba abanyamuryango guhagurukira rimwe,bagaterurira hamwe,bakima amatwi abashaka kubasubiza inyuma barimo abo bakuraga indonke mu bikorwa bitabyaraga inyungu zifatika biyemeje gutangira kugurisha ngo bakore iki gifatika bahuriyeho.

Nyirahabiyaremye Febronie uyobora abajyanama b’ubuzima muri Bweyeye, avuga ko muri 15.000.000 basabwe bamaze gutanga 7.000.000, bakaba bagiye kugurisha bimwe mu bikorwa bafite n’ayo akarere kabagenera naza vuba bakayatanga ngo inyubako yihute.

Ati: “Ibyinshi twakoze mu Bweyeye ntacyo byatumariye kuko byabaga biri aho bidatanga umusaruro ugaragara, bigakubitiraho na ba runyunyusi twagize, biba ibihombo bisa, ariko iyi nyubako yo ntizaduhombera, ni yo izavamo inyungu izatugarukira tukabona gutekereza ibindi biyifasha kutuzamura, kuza kwigira kuri Nyamasheke biduhaye imbaraga zikomeye cyane, dutashye tunyuzwe.’’

Nzamwita Venuste uyobora abajyanama b’ubuzima ba Bugarama na we afitiye icyizere uyu mushinga mushya. Ati: “Twe muri miliyoni 15 dusabwa tumaze gutanga 9,n’izisigaye ni vuba, icyari kidutindiye cyari ukuza kuvoma ibitekerezo muri bagenzi bacu ba Nyamasheke. Twiyemeje guhita tugurisha ibyo dufite bitabyara inyungu tuyatange, abaca abandi intege tubarwanye, twubake tudashenye n’amakoperative kuko na yo azakomeza gukora.

Nanjye ngasaba ubuyobozi bw’akarere kurushaho kudushyigira,kuko niba iya Nyamasheke igeretse rimwe, batubwiye ko mu kwezi kumwe gusa imaze itangiye kubyara umusaruro bamaze kuyibonera abayikoreramo mu bice hafi ya byose,ifaranga ryinjira neza,twe tukazubaka igeretse 4 kandi mu mujyi,urumva ko ari igikorwa gikwiye imbaraga zikomatanije.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Anicet,arabizeza inkunga y’akarere agira ati: “Tuzabashyigikira uko bishoboka kose rwose,kuko ntiwabura gushyikigira abantu bafite ibitekerezo byiza nka biriya bibazamura bo ubwabo,akarere n’igihugu muri rusange. Nibatugezaho icyifuzo cyabo neza bimaze kuva mu biganiro bigiye mu bikorwa, twiteguye kubashyigikira n’imbaraga zacu zose, kuko iriya ni inyubako izagirira akamaro kanini iterambere ry’umujyi.’’

Yunzemo ati: “Bagire vuba ahubwo,bave mu magambo,bajye mu bikorwa bigaragara,bagire umwete, birinde ababaca intege, bizere ko tubari inyuma, tubashyigikiye cyane, tukanabashimira kiriya gitekerezo, no kwemera kujya kwigira kubabatanze. Turabategereje.’’

Nyamasheke baje kwigiraho, nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’umuyobozi wa Kampani yabo,Akabando k’ubuzima, Nyirahabimana Philomène, ngo bashimishijwe no kuba bigirwaho nubwo kugera kuri iyo nyubako bitabaye ibyoroshye kuko na bon go ibibaca intege bitabuze,ariko gukomeza umutsi no kubabwa hafi n’ubuyobozi byarabibashoboje, bagasaba na bagenzi babo kubibamo intore zishakira inzira n’aho bigoranye.

Nyuma y'urugendo shuri mu karere ka Nyamasheke, abayobozi b'abajyanama b'ubuzima mu karere ka Rusizi biyemeje guhita batangira ibikorwa byo kubaka mu mujyi wa Rusizi inyubako igeretse kane
Nyuma y’urugendo shuri mu karere ka Nyamasheke, abayobozi b’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi biyemeje guhita batangira ibikorwa byo kubaka mu mujyi wa Rusizi inyubako igeretse kane

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *