Umugabane wa Afurika ni wo uvugwaho kutihanganira abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi. Ibihugu 30 muri 54 biwugize bihana byihanukiriye ugaragayeho uyu muco, muri 11 nta tegeko rigira icyo ribivugaho, mu bindi bisigaye bisa n’aho byemewe n’ubwo nta tegeko rirengera ubikora.
Abanyafurika benshi ndetse na leta z’ibihugu kuri uyu mugabane, bavuga ko ubutinganyi ari imico y’abanyaburayi n’Abanyamerika idakwiye kugaragara iwabo, kikaba ari cyo gituma bamwe batihanganira ababikora cyangwa bakabatoteza.
Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina zivuga ko ubutinganyi bwahozeho kuva na kera, zisobanura ko atari imico y’abanyaburayi n’Abanyamerika. Zitanga urugero rw’umwami Mwanga II Mukasa wategetse Uganda kuva mu 1884 kugera mu 1897.
Mwanga II wabaye umwami wa 31 mu bwami bwa Buganda, yavutse mu 1868. Azwiho kuba nta mpuhwe yagiraga. Mu gihe cy’ubukoloni ntiyigeze yumvikana n’Abongereza bakwirakwizaga ubukirisitu muri Uganda.
Uyu mwami kandi yarakazwaga no kuba abakoloni b’Abongereza bari batangiye gututa muri Uganda. Yabonaga bagamije gukuraho imyemerere mu bwami bwe, by’umwihariko muri Buganda.
Mu mateka ya Uganda bavuga ko umwami Mwanga II atigeze yihanganira abanyamahanga mu gihe cy’ingoma ye ugereranyije na se umubyara, wemereye amadini nka gatolika, isilamu n’abaporotesitanti gukorera muri Uganda. Yahoraga yirukana abamisiyoneri ndetse abaturage bemeye kuba abakirisitu akabahanisha igihano cy’urupfu.
Amaze kwima ingoma mu 1884 ubwo yari afite imyaka 16, yishe Archibishop James Hanning wari umuvugabutumwa mu burasirazuba bwa Uganda. Muri uwo mwaka kandi yishe abagabo banze kwemera ibyo yabasabaga.
Ababivuga basobanura ko abo bagabo yabishe mu buryo bubabaje bw’iyicarubozo. Abagera kuri 45 bari baramaze kwinjira mu madini yazanywe n’abakoloni ngo yabishe abatwitse, abaziza ko banze kuryamana na we.
Inkuru zindi zivuga ku butinganyi bw’umwami Mwanga II zigaruka ku bagabo 22 bishwe batwitswe ari bazima mu gace ka Namugongo mu 1886. Ni ubwicanyi buzwi cyane muri Uganda bw’abantu bemeye kuzira imyemerere yabo.
Muri abo bishwe harimo abakirisitu babiri bazwi cyane nka Joseph Mikasa wari umuyobozi w’urukiko na Charles Lwanga. Bivugwa ko bazize kurwanya ibikorwa byakorwaga n’umwami Mwanga II byo gufata abagabo ku ngufu, byari bihabanye n’imyemerere ya gikirisitu. Bose mu 1964 bagizwe abatagatifu na Kiliziya Gatolika.
Ibikorwa by’ubwicanyi bwa Mwanga II mu gihe cy’ubutegetsi bwe byarushijeho maze u Bwongereza butangira gufasha bamwe mu bakirisitu, abayisilamu n’abaporotesitanti barwanyaga ubwami bwe. Yaje kuburirwa irengero arabunda (arahunga), ariko nyuma arataha yiyemeza guca bugufi, ububasha yari afite abuha Abongereza.
Mu mwaka 1894, umwami Mwanga II yemeye guha ububasha bwose u Bwongereza ngo bugenzure ubwami bwa Buganda. Mu 1897 yahise ahindura umwanzuro yari yafashe maze ashoza intambara ku bakoloni ariko atsindwa urugamba.
Yahungiye mu bice byategekwaga n’u Budage muri Tanzania (German East Africa), arafatwa arafungwa. Mu mwaka 1898 yasubiye muri Uganda ari kumwe n’inyeshyamba yari ayoboye atsindwa urugamba ahungira muri Seychelles.
Mu nkuru zatunguye benshi, Mwanga II yinjiye mu idini rya Angilikani arabatizwa aba umukirisitu, abatizwa izina Daniel. Yatanze mu 1903 afite imyaka 35, ashyingurwa mu gace ka Kasubi. Bivugwa ko yashakanye n’abagore 17.
Niyobuhungiro David


