Nubwo usanga akenshi ku mugabane wa Afurika hashimwa abagabo nka Kwame Nkrumah na Patrice Lumumba ku bwo kwemera kuba ibitambo ngo ubukoloni bushyirweho iherezo, ariko ntibivuze ko nta bagore bagize uruhare mu ihagarikwa ryabwo.
Hari abagore bagiye bishyira hamwe mu matsinda bakarwanya amategeko bashyiriweho n’abanyaburayi. Urugero ni abitwa Kom bari barigometse bari batuye mu majyaruguru ya Cameroon.
Abagore bitwa Kom ni abo mu bwoko bwitwa Bamenda buba mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Cameroon. Hagati y’umwaka 1958 n’1961 batangije imyigaragambyo yiswe ANLU yari igamije kwigomeka ku butegetsi bw’abakoloni bwabakoreshaga mu mirima yabo. Muri icyo gihe abagabo bari baramaze kwigarurirwa n’abakoloni.
Ibyo babikoze babitewe n’akarengane bakorerwaga, harimo iyobokamana rya gikirisitu ryari riri gukuraho imyemerere yabo gakondo, n’imigenzo yabo. Ibi byose ni byo byazamuye uburakari bw’aba bagore.
Abagore bambaraga ubusa bagashyira ku karubanda imyanya yabo y’ibanga irimo ibitsina. Habaga hari imbaga y’abantu baje kureba, abagabo baba Kom na Laimbwe birindaga kuba bababuza.
Ikirenzeho, bambaraga imyambaro y’abagabo irimo amashati babaga baciye, amapantalo, amakoma yumye, maze bakisiga amakara n’ivu mu maso bagamije kwigomeka ku bakoloni.
Amateka avuga ko bwari uburyo bwo kubwira abagabo ngo babarindire umutekano wabo mu gihe cyo kwigaragambya kuko abagabo benshi bari baramaze kwigarurirwa n’abo bakoloni.
Abagore baba Kom bakoze urugendo rwari rugamije gushyingura umwe mu bagore bagize uruhare mu kwamagana ibyo bikorwa byo kubahingisha byibasiraga abagore.
Ibyo bikorwa byo kwigaragambya byari bimeze nk’ibitero byagabwaga ku bakoloni kuko byatumye imirimo myinshi ihagarikwa. Urugero amasoko n’ibindi bikorwa bihuza abantu byarahagarikwaga, bikagira ingaruka ku bukungu bw’abakoloni.
Niyobuhungiro David

4 Responses
Uko ubwambure bw’abagore bwaciye intege ubukoloni muri Cameroon
Ariko niba koko ibi bintu byarabayeho atari inkuru mutabira, habura iki ngo abanyafrika bitoze kwirwanaho? Ni ukwibagirwa vuba,ni ukuba twaragurishijwe?! Kuko ibibaho ubu,ni ubukoloni civilisée.
Uko ubwambure bw’abagore bwaciye intege ubukoloni muri Cameroon
ahubwo se ubyitoza ute ngo tukujye inyuma nidusanga ari byiza? buri wese yibajije ibibazo gutyo nkawe aterekana solutions?