Twagiramungu avuga ko kugeza ubu nta baguzi bari kubona

Rusizi: Abitabiriye imurikagurisha baravuga ko bafite ikibazo cy’abaguzi

Sangiza iyi nkuru

Abitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa ryatangiye mu mujyi wa Rusizi ku wa 18 Kanama, baravuga ko nubwo bashimira akarere kuba karumvise icyifuzo bakomeje kugaragaraza mu mamurikagurisha n’amamurikabikorwa yatambutse, aho binubiraga ko yashyirwaga mu bihe by’imvura ikababangamira cyane, kikaba cyarakemutse noneho iri rigategurwa mu mpeshyi, baravuga ko ritangiye rikonje, abamurika ibigurishwa bakaba babuze ababagurira.

Hari hashize imyaka 2 nta murikagurisha n’imurikabikorwa bibera muri aka karere kubera icyorezo cya COVID-19 cyakibasiye bikomeye, ryasubukuwe muri uyu mwaka wa 2022, mu bukonje kuko mu gihe mbere ryatangiraga rishyushye,gare ya Rusizi riberamo yuzuye urujya n’uruza rw’abaguzi, abagurisha n’abakurikira abaurika serivisi,kuri iyi nshuro mu ntangiriro zaryo aho ribera muri gare ya Rusizi hagaragara mbarwa, abagurisha bagasa n’aho ari bonyine,ababimenyereye bakavuga ko bari kuhahombera bakurikije uko byabaga bimeze mu myaka yatambutse, cyangwa ahandi baryitabira, ubuyobozi bukabahumuriza buvuga ko bugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga rikitabirwa.

Twagiramungu Marthe w’imyaka 59 ni umwe mu banyabugeni bamaze kubaka izina mu karere ka Rusizi no hanze yako. Avuga ko nta rimwe ajya asiba igikorwa nk’iki iyo cyabereye muri aka karere, ndetse n’ahandi ashoboye yitabira. Asanga iki cy’uyu mwaka gitandukanye cyane n’ibyakibanjirije kubera ubwitabire n’imigurishirize.

Ati: “Ubu nta baguzi na mba turi kubona byatuyobeye. Mbere wajyaga usanga rishyushye cyane,batugurira tutabona umwanya wo kuruhuka,ariko ubu nawe urabona ko hera de nta baguzi bahari. Ntituzi impamvu, hari abavuga ko biterwa n’ubukene buri mu baturage kubera ko ubukungu bwabo bwashegeshwe na byinshi bitambutse birimo COVID-19, abandi bakavuga ko twahanitse ibiciro kandi twemera kubimanura igihe cyose batugana, hakaba n’abavuga ko ritamenyekanishijwe cyane n’akarere, rikaba ritazwi hirya no hino mu mirenge ku buryo ryakwitabirwa. Turasaba abariteguye kureba byimbitse impamvu rititabirwa, indi minsi isigaye rikazitabirwa tukareba ko hari icyo twabona, na ho ubundi turasa n’abakorera mu gihombo, niba ntagihindutse.’’

Twagiramungu avuga ko kugeza ubu nta baguzi bari kubona
Twagiramungu avuga ko kugeza ubu nta baguzi bari kubona

Nyirabarore Drocella wamuritse kawa ihingwa ikanatunganywa n’abagore mu murenge wa Gashonga muri aka karere na we ati: “Nta baguzi pe! Icyakora baraza bagasogongera kawa yacu bagashima, bakatwizeza kugaruka vuba, turizera ko uko iminsi igenda rizajya kugera hagati hari icyahindutse, ariko kuri uyu munsi wa 3 abaguzi ntabo.

Dutekereza ko hatabayeho umwanya uhagije wo kurimenyekanisha hasi mu midugudu,n’ubundi buryo bukoreshwa mu kurimenyekanisha bukaba bwaratangiye butinze ku buryo abantu batabimenye cyane. Hakwiye uburyo byajya bitegurwa mbere, rikamenyekanishwa,haba mu nteko z’abaturage, n’ubundi buryo bwose bushoboka, bakaza bakihahira kuko ni umwanya baba babonye, cyane cyane ko COVID-19 yari yararitambamiye. Gusa turizera ko ubuyobozi bubibona, buza kureba ahari ikibazo kigakemuka tukabona abaguzi.’’

Iri murikagurisha ritanitabiriwe n’ibihugu byabaturanyi nk’uko byanagarutsweho n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Niwenshuti Richard, kandi akarere ngo karabatumiye, katazi impamvu bataryitabiriye nubwo kavuga ko bashobora kuza, umuhinde waryitabiriye, Makumar aje kumurika imiti, na we aragaragaza ikibazo cyo kubura abamugurira kandi yaraturutse iyo ikantarange abizeye.

Ati: “Baradushishikarije turaryitabira,tuzi ko tuzagurisha,ariko kugeza ubu ntacyo turinjiza,kandi kubona umuntu ava mu Buhinde akaza, acumbitse, arya, ntagurishe, urumva ko bitoroshye,ariko natwe tubona ahari ryaba ritaramenyekanishijwe cyane uko byakagombye, kuko nk’ibiciro twabigabanije cyane ariko ntitubabone. Gusa turacyafitiye icyizere iminsi isigaye, turumva tutazatahana igihombo ubuyobozi nibushyira imbaraga mu kurushaho kurimenyekanisha.’’

Bamwe mu baryitabiriye baganiriye na Bwiza.com, bagaragaza ko nubwo n’ikibazo cy’ubukene bw’amafaranga buri mu baturage hanze aha kitakwirengagizwa, hanakwiye kurebwa uburyo rienyekanishwa bukongerwamo imbaraga.

Umuhoza Alice waturutse mu murenge wa Kamembe, ati: “Nubwo n’ubukene bw’amafaranga buriho,bunagaragara cyane mu baturage hirya no hino, ariko nanatekereza ko impamvu turi mbarwa ari ukutabimenya kuko nkanjye nabimenye mu gitondo mbibwiwe n’umuntu, ni bwo ubona nje. Iki ni igikorwa cyiza cyane kidufasha kumenya ibikorerwa iwacu, aho twabishakira n’aho tugeze mu mikorere, ariko ubwo ari bwo rigitangizwa ku mugaragaro, n’abagenda babimenya bagishaka uburyo baza, ibyo ari byo byose hari ikiri buhinduke.’’

Mukayiranga Chantal waturutse mu murenge wa Mururu aje kurihahiramo,na we asanga ikibazo ari icyo kutarimenyekanisha bihagije. Ati: “Ikibazo jye ndakibona mu kutabimenya kw’abaturage kuko nanjye nabimenye ari uko nje muri gare, numva bagenda baryaamaza,ariko bisa n’ibigarukira mu mujyi gusa. Nkanjye mfite koperative yorora inkoko, iyo babidukangurira mbere, mba naraje kumurika ibyo dukora. Abenshi ntitwabimenye, ari abamurika n’abaguzi, ubutaha kizakosorwe nk’uko hari ibindi ababitegura bagiye bagirwaho inama mu myaka yashizebigakosorwa.’’

Ikindi bakomeje kugaragaraza nk’ikibazo kiri mu byatumye hari abataza kumurika ibyabo, ngo ni izamura ry’igiciro cy’icyumba kimurirwamo,aho ngo ari amafaranga 100.000, bikavugwa ko hari abiteguraga kuza kumurika bayumva bagahita babireka kuko ngo ari menshi cyane.

Iki Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rusizi (JADF Isonga Rusizi), Uwitonze Alfred Safi, avuga ko ntawakibagejejeho avuga ko kimubangamiye, kuko, bitewe n’ibimurikwa n’ubushobozi budahagije umurika agaragaza, hashobora kubaho ubwumvikane bakagabanirizwa, iki akabona ko kitagoye igihe habayeho kubiganiraho, kuko ngo hari n’abagabanirijwe, kuko babivuze bigasuzumwa bagasanga byumvikana.

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa ryatangiye ku wa 18 Kanama, rikazarangira ku wa 26 kanama, ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 20 Kanama n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Niwenshuti Richard, na we wagarutse cyane kuba ritagaragaramo abo mu bihugu by’ibituranyi, asaba ko ubutaha byazakosorwa na bo bakarigaragaramo cyane, haba mu kumurika iby’iwabo ndetse no kuza guhaha.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Niwenshuti Richard (hagati wambaye ishati yera) afungura ku mugaragaro iri murikagurisha n'imurikabikorwa
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Niwenshuti Richard (hagati wambaye ishati yera) afungura ku mugaragaro iri murikagurisha n’imurikabikorwa

Avuga ariko ko akurikije uko yaribonye, yishimiye ko ibikorerwa muri aka karere bitanga icyizere, ati: “Kutitabirwa byo biraterwa ko ari uko rigitangira, ni ko nabibonye, uko iminsi ishira bazagenda baza, ariko jye ryampaye icyizere cy’iyongerwa ry’ibikorerwa iwacu bihari, ko hari umusaruro twifitemo, kandi uko imyaka igenda ishira hari ibihinduka, bakomereze aho,ariko ubutaha n’abaturanyi bajye barigaragaramo cyane.’’

Ku bwitabire bukiri buke, umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko ryamenyekanishijwe bihagije kuko hari n’abaturutse za Bweyeye baryitabiriye, ariko ko bakomeza kubishyiramo imbaraga,akizeza ko hazaza n’abandi kuko ngo hatumiwe ibigo 52, hamaze kugera 40, hiteguwe ibindi 5 vuba, n’ibindi yizera ko bizitabira, n’abanyamahanga cyane cyane abaturanyi akavuga ko batumiwe, bakomeza gushishikarizwa kuza.

Abahinde baje kumurika imiti na bo baravuga ko ikibazo cy'abaguzi kikiri ingorabahizi
Abahinde baje kumurika imiti na bo baravuga ko ikibazo cy’abaguzi kikiri ingorabahizi

Aba bamuritse kawa ihingwa ikanatunganywa n'abagore na bo bavuga ko babona abaza basogongera gusa, abagura bataratangira kubabona
Aba bamuritse kawa ihingwa ikanatunganywa n’abagore na bo bavuga ko babona abaza basogongera gusa, abagura bataratangira kubabona

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *