Kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu karere ka Rusizi, hafungiye umugabo witwa Rukundo Christian w’imyaka 22, usanzwe atuye mu kagari ka Kiziho,mu murenge wa Nyakabuye, muri Rusizi, wafashwe nyuma yo gukubita akanakomeretsa nyina witwa Niyonsaba Odette w’imyaka 49, amusanze iwe mu kagari ka Higiro, mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, akanadukira ibikoresho byo mu nzu birimo na televiziyo y’agaciro k’amafaranga arenga 300.000, akamenagura, bapfa amafaranga 30.000, uyu mubyeyi avuga ko atazi ibyayo.
Nyuma y’amakuru umunyamakuru wa BWIZA ukorera muri aka karere yari amaze guhabwa n’umwe mu baturage b’umudugudu wa Mpinga, akagari ka Higiro mu murenge wa Karengera iri bara ryakorewemo, avuga ko uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe basanzwe batuye muri uriya murenge wa Nyakabuye, ngo batabaye amaze guhondagura nyina no kumukomeretsa ku munwa, amusanze iwe mumudugu wa Mpinga, no kumenagura ibikoresho birimo na televiziyo bavuga ko ihenze uyu mubyeyi yaguriwe n’abandi bana be, nyuma yo kumukorera ruriya rugomo.
Yagize ati: “Ibintu yakoze, n’abayobozi bari bahari babikwibwirira neza, ni amahano arenze ukwemera, kubona aza akadukira nyina umubyara akamuhondagura nta kigaragara amuziza, akadukira televiziyo ihenze kuriya akamenagura n’ibindi bikoresho byo u nzu ntamusigire na kimwe, natwe twajya gutabara agafata umupanga akavuga ko umwegera amutemagura, byaduteye ubwoba, dukurikije n’ibyo tumaze iminsi twumva ahandi muri aka karere, tumukizwa n’uko yikanze inzego z’umutekano akiruka n’uwo mupanga awufite mu ntoki.’’
Umunyamakuru yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Higiro bivugwa ko ari mu bahise batabara, Ndayisabye Patrick, amwemerera ko ari byo, byabaye ku wa 18 Kanama ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba, ngo uyu mugabo wari wiriwe anywera inzoga hafi y’iwabo, aho mu kagari ka Higiro avuye aho atuye i Nyakabuye, ngo yamaze gusinda muri uwo mugoroba aza guteza umutekano muke iwabo, avuga ko nyina nadakora ibyo amusabye asiga amwishe.
Ati: “Avuga ko mukuru we utuye mu karere ka Karongi ngo amurimo amafaranga 30.000 yatinze kumwishyura. Abaturage batubwiye ko ngo yumvise ko nyina hari amafaranga yabonye mu itsinda, yirirwa anywa inzoga mu kabari kari hafi aho ategereje ko nyina ataha avuye muri iryo tsinda, umugoroba ugeze nyina arataha atazi ko uwo muhungu we ari hafi aho, ageze mu rugo abona muri ayo masaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba umuhungu we amusanze mu rugo.’’
Arakomeza ati: “Umubeyi yagize ngo umuhungu we yaje kubasura, kuko bwari bunije kandi kuva iwabo kugera aho atuye ari urugendo rutari rugufi, yanasinze, yagize ango ararara, abwira umuhungu we muto guteka vuba bakamugaburira. Umuhungu amaze kujya mu gikoni guteka, uwo mugabo yahise ahinduka abwira nyina ko natamuha amafaranga 30.000 uwo mukuru we utuye i Karongi amurimo asiga amwishe, kuko azi neza ko ayafite,yayakuye mu itsinda, ngo nayamuhe byanze bikunze yishyurire ideni mukuru we.’’
Uyu muyobozi avuga ko umubyeyi yabwiye uwo muhungu we ko iby’iryo deni atabizi, batigeze babimubwiraho, ko n’amafaranga yakuye mu itsinda atagera kuri ayo, umugabo atangira kwegera televiziyo nini yari iri mu ruganiriro, ifite agaciro k’amanyarwanda arenga 300.000,ngo niba atabonye ayo mafaranga arasiga amwishe na yo ayimene, ngo cyangwa amureke ayitware azayigurishe yiyishyure amafaranga ye.
Gitifu ati: “Umubyeyi yamwangiye kuyikoraho, umwana arwana ajya kuyiterura umubyeyi aramwangira, undi ahita amukubita ingumi ya mbere mu menyo arayajegeza,amukubita indi mu musaya urabyimbagana, ntituzi ikindi yamukubise umunwa arawukomeretsa,ku buryo n’ubu umubyeyi afite ibikomere mu kanwa,akanavuga ko amenyo y’imbere yakubise ingumi ya mbere ajegera,ashobora no kuvamo,akaba akivuga ko yumva amerewe nabi, nubwo muri niryo joro abaturage bahuruye bahise bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mwezi.’’
Uyu mugabo ngo akibona amaze gukomeretsa nyina gutyo atakimurwanya,yadukiriye ya televiziyo arayimenagura, n’ibindi bikoresho byo mu nzu aramenagura, wa musore wari uri mu gikoni ngo aramutekeye,yumvise nyina ataka avuga ko umuhungu we amwishe, yahise na we atabaza,abaturanyi n’irondo baje,ajya mu nzuafata umupanga avuga ko umwegera amutemagura nk’uko yari kugira nyina.
Abaturage ngo bagize ubwoba kuko uburyo ngo asanzwe ari igihazi cyananiranye,ari aho iwabo n’aho atuye muri Rusizi bose bamutinya, banga kumwegera ariko bahamagara inzego z’umutekano,ngo yumvise ko zigiye kuza,asohokana wa mupanga,n’umujinya mwinshi awukubita ku ibuye ryari hanze ho, ngo abereka uko yabagira, arawirukankana, ataha iwe mu murenge wa Nyakabuye.
Gitifu arakomeza ati: “Akimara kugenda irondo ryaramukurikiye, rinamenyesha iry’I Nyakabuye, bamenya ko yageze iwe ari mu nzu, baramurarira, mu gitondo bamuhamagaye ngo abyuke aranga, bahamagara inzego z’umutekano ziraza zimukura mu nzu zimugeza kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye n’ubu ari ho afungiye.’’
Avuga ko uyu mubyeyi yarahiye ko kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama agomba gutanga ikirego kuri RIB ya Nyakabuye uyu muhungu we akaryozwa uru rugomo, kuko ngo urebye umujinya yamenaguranye iyi televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu nzu, n’uwo yamukubitanye atanagirira ko ari nyina wamubyaye, amuziza n’ibyo atazi, ngo akanakubitiraho n’ibyo yumva mu yindi mirenge y’aka karere abana bari gukorera ababyeyi babo, na we adahanwe bifatika, ngo yazaza noneho amukuraho.
Gusa ngo umugore w’uyu mugabo avuga ko yemera kuriha ibyangiritse byose, nyirabukwe na we agaca inkoni izamba akababarira umuhungu we, akanamusabira kurekurwa bakiyunga, ngo atekereza ko atazamugirira indi nabi,ko ashobora kuba yarabitewe n’izo nzoga nyinshi yari yanyoye, nubwo ngo n’ubusanzwe asanzwe asinda cyane, yamara gusinda agakora ibibi nubwo ngo yari atarageza aho guhangara nyina bene kariya kageni.
Uyu muyobozi avuga ko batazi impamvu uyu yahisemo kujya gukubita nyina ngo namuhe ayo mafaranga, kuko ngo atigeze agaragaza ko yayatse uwo yayahaye ngo ayamwime abe yanamuregera umuryango umwishyurize,akahahera asaba ko niba hari n’abafitanye ibibazo babikemura mu mahoro,badaciye mu nzira zimena amaraso.
Ati: “Ukibona ukuntu nyina itama ryari ryabyimbye ringana umusozi,anavuga ko afite ibikomere mu kanwa n’amenyo menshi ajegera, wibazaga ukuntu umugabo muzima akubita umubyeyi we kuriya amuziza ibyo atanamuhaye atanazi. Uretse uriya, muri aka kagari turabarura abandi basore bigize ibihazi bagera kuri 18,barimo abategeraga abaturage bavuye mu isoko mu mayira bakabambura, abishora mu biyobyabwenge n’abandi bigize indakoreka mu buryo bunyuranye, tukagira n’ingo zirenga 30 zihora mu makimbirane,ariko ibyo byose tugerageza kubirwanya dukoresheje kwigisha n’irondo ry’umwuga kuri ibyo bihazi, kugira ngo tubigarure ku murongo, ibitunaniye bigaragara bikajyanwa kwigishwa mu kigo cy’inzereerzi cya Kagano.’’
Ikibazo cy’urugomo mu mirynago muri aka karere kiragenda gifata indi ntera,aho no kwicana bamwe batakibitinya, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, akavuga ko bakomeje ubukangurambaga bifashishije inzego zinyuranye n’ibiganiro mu baturage, ngo barebe ko byagabanuka,bikazanagera ubwo bicika burundu.
Nahamwa n’iki cyaha azahanishwa ingingo ya 121, igika cya 2 cy’itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano rusange, aho yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000) ariko atarengeje miliyoni ebyiri (2.000.000).


