Uko Umunyakenyakazi yazengereje abakoloni b’Abongereza

Sangiza iyi nkuru

Mekatilili wa Menza yari umuhanuzi utagira icyo atinya akaba n’indwanyi yayoboye Abanyakenya ba Giriama bigometse ku bakoloni b’Abongereza.

Yavutse mu mwaka w’1860. Yibukirwa ku kuba ari umwe mu bagore b’Abanyakenya babaye intwari, akaba yarahangaye uwari uhagarariye abakoloni bitewe nuko batumvikanye kungamba bafatiraga abanyakenya harimo kubakoresha imirimo yabo ku gahato.

Abanya-Giriama bakomokaga ku Banyakenya bitwa Mijikenda babaga hafi y’amashyamba yegereye inyanja y’Abahinde, ayo yarimbuwe n’abakoloni b’Abongereza mu mwaka w’1914.

Icyateye Menza guhaguruka ngo arwanye ubutegetsi bw’abakoloni ni uko Abongereza basenye aho ubwoko bwe bwari butuye, bangiza byinshi byabahuzaga, umuco wabo n’ubukungu bwabo busubira inyuma. Yashakaga kurinda aba-Giriama imirimo bakoreshwaga n’Abongereza ku butaka bwabo.

Menza na none yarwanye n’Abongereza bitewe nuko barimo basenya umuco w’Abanya-Giriama. Bivugwa ko mu nama yabaye tariki ya 13 Kanama 1913 yateguwe n’Abongereza iyobowe na Arthur Champion, yavuze ko ntamuturage wa Giriama uzigera akora imirimo y’ubukoloni.

Nk’umwe mu bantu bari bafite imyizerere ikomeye ya kera, Menza yatumije inama mu gace ka Kaya Fungo. Icyo gihe abayitabiriye bose biyemeje ko batazigera bakora imirimo y’abakoloni b’Abongereza.

Icyo gihe yabyinaga imbyino gakondo zizwi nka Kifudu zibyinwa iyo hapfuye umuntu. Mu burakari bwinshi yari afitiye Abongereza, yasabye abari aho bose guhaguruka bakarwanya aba bazungu.

Menza yavukiye mu giturage cya Matsara wa Tsatsu. Muri aka gace habaho imihango yo kwishimira uruhare rwe mu kurwanya ubukoloni no kumuha icyubahiro.

Menza yapfuye mu mwaka w’1920.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *