Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Clarence Moses-El ni umunyamerika wahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore witwa Denver, rumukatira igifungo cy’imyaka.

Hari mu mwaka w’1987, Denver mbere y’uko ajya kurega Moses yari yaraye asangiye inzoga n’abagabo batatu. Muri iryo joro, yagize inzozi, arota uyu mugabo amusambanya ku gahato, abyuka ajya kumurega kuri Polisi.

Moses yatawe muri yombi, aburana ahakana icyaha yashinjwaga ndetse asaba kurekurwa, ariko ntibyakunda kuko Polisi yirengagije ibimenyetso by’utunganyingo ndangasano (DNA) uyu mugabo yasabye ko byakwifashishwa.

Muri iki kirego kandi Polisi yirengagije itegeko ry’urukiko ry’uko ibimenyetso byakuwe ku buriri bwa Denver bibikwa, mbere y’uko byifashishwa mu butabera, ngo bihamye cyangwa birenganure Moses.

Mu 2013, ubwo Moses yari muri gereza, umugabo witwa LC Jackson uri muri batatu bari barasangiye inzoga na Denver mu 1987, yandikiye ibaruwa uyu mugororwa, amumenyesha ko ari wasambanyije umugore.

Iyi baruwa yabonywe n’ikinyamakuru Daily Mail igira iti: “Reka ntangire nkubwira ibyabaye muri iryo joro ry’umwijima. Mfite byinshi mu mutima wanjye.”

Mu mwaka w’2016, Umucamanza yatesheje agaciro ikirego cya Denver ubwo yari amaze kubona ko kidafite ishingiro. Uyu mwanzuro washingiye ku buhamya bwa Jackson bukubiye muri ya baruwa.

Mu gufungurwa kwa Moses kandi hashingiwe ku kwisubira kwa Denver wabwiye urukiko ko uyu mugororwa ari umwere, aho yasobanuye ko yamwitiranyije na Jackson bitewe n’inzozi yari yarose muri rya joro.

Moses yasohotse muri gereza amaze kuzuza imyaka 60 y’amavuko. Ubwo yari ageze hanze, yavuze ko gufungurwa ari icyo gihe yari ategereje. Ati: “Nashakaga kujya mu rugo nkabona umuryango wanjye, abuzukuru banjye, nabitegereje imyaka myinshi.”

Moses yahawe indishyi y’amadolari ya Amerika miliyoni 2 hashingiwe ku itegeko ryo muri Leta ya Colorado rirengera abafungwa barengana. Rivuga ko uwafunzwe umwaka umwe arengana, ahabwa ibihumbi 70. Kuri we yakubwe inshuro 28 zingana n’imyaka yamaze muri gereza.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Mu Rwanda aka karengane ntikakibamo kubera RFL.Harakabaho HE PK

  2. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Mu Rwanda aka karengane ntikakibamo kubera RFL.Harakabaho HE PK

  3. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Mbega akarenga Manaaa, sha isi nirimbuka nibwo izaba ibonye Ubutabera, naho igihe cyose izaba ikiriho buzakumburwa pe!

    Icyokoze Mana ujye ukomeza imitima y’ inzirakarengane????????????

    Ntago ari muri America ibyo biba gusa ni ku isi hose,, icyokose nirimbuka byose bizaba birangiye????

    1. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
      Bikwiye gucika kuko kurenganya umuntu ako kageni birarenze.Ariko ubundi ninde wazanye gufunga umuntu igihe bitari ngombwa.Gusambanywa uri umugore ntibikwiye gufungisha umuntu ntabimenetso

    2. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
      Bikwiye gucika kuko kurenganya umuntu ako kageni birarenze.Ariko ubundi ninde wazanye gufunga umuntu igihe bitari ngombwa.Gusambanywa uri umugore ntibikwiye gufungisha umuntu ntabimenetso

    3. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
      Bikwiye gucika kuko kurenganya umuntu ako kageni birarenze.Ariko ubundi ninde wazanye gufunga umuntu igihe bitari ngombwa.Gusambanywa uri umugore ntibikwiye gufungisha umuntu ntabimenetso

    4. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
      Bikwiye gucika kuko kurenganya umuntu ako kageni birarenze.Ariko ubundi ninde wazanye gufunga umuntu igihe bitari ngombwa.Gusambanywa uri umugore ntibikwiye gufungisha umuntu ntabimenetso

  4. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Mbega akarenga Manaaa, sha isi nirimbuka nibwo izaba ibonye Ubutabera, naho igihe cyose izaba ikiriho buzakumburwa pe!

    Icyokoze Mana ujye ukomeza imitima y’ inzirakarengane????????????

    Ntago ari muri America ibyo biba gusa ni ku isi hose,, icyokose nirimbuka byose bizaba birangiye????

  5. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Yebabaweeeeee manaweee tabara abantu bawe

  6. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Yebabaweeeeee manaweee tabara abantu bawe

  7. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Umwa nukuri akarengane Kaba ahantu hose nanjye nararenganyijwe arko ndituriza kuko narenganyijwe nabakabaye bandenganura.ibyo ntaho bitaba

  8. Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
    Umwa nukuri akarengane Kaba ahantu hose nanjye nararenganyijwe arko ndituriza kuko narenganyijwe nabakabaye bandenganura.ibyo ntaho bitaba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *