Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110 y’amavuko utuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, yasobanuye ko yamaranye umunsi wose n’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ingabire Ange Kagame.
Mu kiganiro na Isimbi TV, Nyiramandwa yagize ati: “Nifuje ko aza hano mu rugo, anyoherereza umukobwa we aza kunsura, tuririranwaaa n’umunyamakuru, yatashye nimugoroba. Uwa Perezida, uyu uherutse gusabwa. Yiriwe amfashe atya rwose [ashyira amaboko ku nda], tukicarana na hariya mu ntuza.”
Nyiramandwa yagabiwe inka y’imbyeyi n’iyayo na Perezida Kagame wanamwubakiye inzu igezweho. Bamaze guhura inshuro enye zirimo iyo ku wa 26 Kanama 2022, ubwo yamusuraga muri uru rugo.

4 Responses
Nyiramandwa yasobanuye uko yamaranye umunsi wose na Ange Kagame
Ntacyo mutangaje pe!
Nyiramandwa yasobanuye uko yamaranye umunsi wose na Ange Kagame
Ahubwo batangaje ibyo udashaka kumva no kumenya!
Nyiramandwa yasobanuye uko yamaranye umunsi wose na Ange Kagame
Ahubwo batangaje ibyo udashaka kumva no kumenya!
Nyiramandwa yasobanuye uko yamaranye umunsi wose na Ange Kagame
Ntacyo mutangaje pe!