Perezida Kagame yasabye ko uwashaka guhungabanya igihugu cy’abaturanyi yimwa umwanya

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko abashaka guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye n’iki gihugu bakwimwa umwanya.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yagiranye n’abavuga rikumvikana barenga 400 bo mu ntara y’Uburengerazuba, yabereye mu karere ka Rusizi tariki ya 26 Kanama 2022.

Yagize ati: “Umutekano uhora ari ikibazo tugomba kwitaho kuko udahari nabwo nta kizakorwa. Umutekano muke uba ugamije kugira ngo ubuze abantu kwikorera. Uko dushaka kumvikana mu gihugu cyacu, u Rwanda, ni ko dushaka kumvikana n’abaturanyi, buri wese agire umutekano, abone uko yikorera ibyo ashaka.”

Perezida Kagame yakomeje ati: “Ibyo ndashaka kubivuga twebwe nk’Abanyarwanda bari hano muri Rusizi, ari n’abandi baturiye imipaka na Leta, ikintu cya ngombwa, mushake uburyo bwose kugira ngo mubane neza n’abo duturanye.”

Ku mutekano w’ibihugu bituranye n’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Ntihazagire umuntu n’umwe waba ushaka guhungabanya igihugu cy’igituranyi wabona umwanya mu Rwanda.”

Akarere ka Rusizi gaturanye n’u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *