Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhindurira imibereho abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano uherereye mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi.
Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 28 Kanama 2022 ubwo yari yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, uruzinduko rwakurikiye urwo yagiriye mu karere ka Nyamasheke ejo hashize.
Yagize ati: “Nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Ukuntu nabonye bameze ntabwo ari ko bakwiriye kuba bameze. Haragaragaramo ubukene ariko ubukene bukagaragara no mu myifatire, nabonye hatari isuku. Ntabwo nifuza kubona Abanyarwanda bameze kuriya.”
Perezida Kagame yakomeje asaba abayobozi bo muri Karongi, mu ntara y’Uburengerazuba n’izindi nzego gukurikirana iki kibazo, bakakibonera igisubizo. Ati: “Abayobozi muri aka karere, bo muri iyi ntara n’abandi b’izindi nzego, Minister Gatabazi mbikubwiye kenshi n’ahandi, ntabwo nshaka kubibona.
Ndashaka kubona Abanyarwanda mugerageza gufasha bateye imbere, na bo bakiteza imbere, mukwiye kubigiramo uruhare, kubahwiturira kugira ngo babigiremo uruhare. Bakwiye kuba bakeye, bakwiye kuba bafite isuku, bakwiye kuba bafite ibibatunga.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikorwa by’iterambere nk’uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, nta kindi bibereyeho, kitari uguteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, maze ateguza ko azasubira muri Karongi kureba niba imibereho y’abatuye muri uyu mudugudu izaba yarahindutse.
Ikibazo cy’imibereho mibi kimaze igihe kivugwa mu midugudu y’icyitegererezo itandukanye mu Rwanda. Byatumye mu Kuboza 2021, Sena ishyiraho komisiyo idasanzwe yahawe inshingano yo kugikoraho icukumbura.

8 Responses
Perezida Kagame yasabye ko abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano bahindurirwa imibereho
Nukuri rwose birakwiye ko abantu b’imurirwa mu midugudu hajya harebwa nuburyo bwo kubaho mugihe nabo bakiyubaka
Kuko usanga Hari ibyabatunganga mbere igihe bimuwe bikangirika kubatuza mu nzu nziza ntibihagije rwose

Rwose ibyo
Peresida wacu avuga nibyo uko bakoresha ibirori byo gutaha umudugudu w’ icyitegererezo bajye basubira inyuma bajye kureba imibereho yabo batuje kuko usanga babayeho nabi haba ku isuku ndetse n’imibereho.
Murakoz
Yari Ndayishimiye
Bernard
Haho mumurenge
Wa
Jali/Gasabo ????????????.

Igisekeje ni ukuntu umugabo wavuze HE amaze kuvuga iyi ngingo, yavuze ko mu mudugudu babayeho neza nta kibazo abaturage bishimye. Hari abantu bategurwa ntibanamenye ibyo abakuru baba babonye ko byakosoka bigatanga umuturage usobanutse kurushaho.