Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye imibereho y’abaturage, umutekano n’ubutabera.
Harimo ko:
Perezida Kagame yasuye abaturage
Perezida Paul Kagame kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 28 Kanama yasuye abaturage mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba, yakira ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo byabo, agirana inama n’abavuga rikumvikana.
Muri uru ruzinduko yagiriye mu turere twa Ruhango, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi, Umukuru w’Igihugu yakiriye ibibazo byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse n’akarengane, n’ibyifuzo bya bamwe mu biteje imbere.
Ibi bibazo byose n’ibyifuzo yabihaye umurongo, asaba abayobozi mu nzego zitandukanye kubishakira ibisubizo, bimwe yiyemeza kuzakurikirana akamenya uko bizashyirwa mu bikorwa.
Gen. Nkubito yasimbuye Kabandana muri Cabo Delgado
Maj. Gen. Nkubito Eugène wazamuwe mu ntera mu cyumweru gishize, yasimbuye mugenzi we, Maj. Gen. Kabandana Innocent ku nshingano yo kuyobora ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Iyi nshingano nshya ya Maj. Gen. Nkubito yajyaniranye no gusura Minisitiri w’ingabo wa Mozambique n’abandi bakuriye inzego z’umutekano z’iki gihugu zirimo igisirikare n’igipolisi.
Maj. Gen. Kabandana yasimbuye, ni we wayoboraga izi ngabo kuva zatangira kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Nyakanga 2021.
Umugandekazi wari waraburiye i Kibeho yarabonetse
Umugandekazi witwa Justine Owor wari umaze iminsi aburiye muri misa y’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryabereye i Kibeho mu ntara y’Amajyepfo, yabonetse atembera mu mujyi wa Kigali.
Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hasakara itangazo ririho ifoto rya Owor na nimero za telefone z’abamushaka, risaba uwamubona kuzihamagara, akazimenyesha.
Polisi y’u Rwanda tariki ya 22 Kanama yatangaje ko yamubonye i Kigali, imujyana mu bitaro bivura abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe i Ndera kugira ngo yitabweho n’abaganga, itanga icyizere ko azasubizwa iwabo muri Uganda namara gukira.
Umugabo w’uwari SEO wa Rugerero yarafunzwe
Umugabo w’uwari umukozi w’umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu wirukanwe mu kazi akanafungwa azira kohereza umutetsi w’ishuri ryisumbuye kumuhagararira mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, yarafunzwe.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uyu mugabo witwa Baharakwibuye Jean yatawe muri yombi tariki ya 22 Kanama, akekwaho kwica uwitwaga Sebunyoni Jean muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko Baharakwibuye “wari utunze imbunda mu gihe cya jenoside” yari amaze igihe akwepa ubutabera yifashishije amafaranga, kuko ngo yari umwe mu bakire mu karere ka Rubavu.
Imbwa yakomerekeje umukarani w’ibarura, nyirayo arafungwa
Tariki ya 22 Kanama, imbwa y’umuturage witwa Kanani Jean Robert yakomerekeje ku kuguru umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane wari winjiye mu gipangu cye, Kanani atabwa muri yombi ku munsi wakurikiyeho.
Itabwa muri yombi rya Kanani ukurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bidaturutse ku bushake, ryakurikiye amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko umukire yashumurije umukarani w’ibarura imbwa ye.
Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba mu karere ka Gasabo atuyemo, n’ubwo ubuyobozi bw’umurenge n’akarere bwasobanuye ko atigeze ashumuriza uyu mukarani imbwa. Bwavuze ko yamukomerekeje bitewe n’ubwoba yagize.


