Perezida Kagame yavuye mu modoka, ajya gusuhuza abari muri Nyabugogo

Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge ku gicamunsi cy’uyu wa 28 Kanama 2022, ubwo yavaga mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.

Uru ruzinduko, Perezida Kagame yarusoreje ku ruganda rw’icyayi rwa Rugabano ruherereye mu karere ka Karongi, aho yagejeje ubutumwa ku bayobozi n’abakozi barwo, anakira ibibazo n’ibyifuzo.

Umukuru w’Igihugu yabasezeye, asubira mu mujyi wa Kigali, bitunguranye ageze muri Nyabugogo, asohoka mu modoka, asuhuza abaturage benshi bari bakikije umuhanda, bigaragara ko bari bategereje ko atambuka.

Amaze gusohoka, yabasuhuje, ari na ko bagaragaza akanyamuneza batewe no kumubona, bamwe muri bo babyina, basubiramo inshuro nyinshi interuro igira iti “Ni wowe!”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Stephanie Nyombayire washyize hanze iyi videwo ifite uburebure bw’amasegonda 18, yasobanuye ati: “Perezida Kagame yahagaze bitunguranye kugira ngo asuhuze abatuye muri Nyabugogo, ubwo yatahaga avuye muri gahunda y’iminsi 4 yo kwegera abaturage.”

Perezida Kagame avuye muri uru ruzinduko asezeranyije abaturage ko ibibazo bamugejejeho bizakemuka ku bufatanye n’abayobozi batandukanye, kandi ko ibyifuzo byabo bizasubizwa. Bimwe yavuze ko azakurikirana amenye niba bizabashyira mu bikorwa.

Perezida Kagame yavuye mu modoka, ajya gusuhuza abari muri Nyabugogo
Perezida Kagame yavuye mu modoka, ajya gusuhuza abari muri Nyabugogo

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    PEREZIDA WACU ARAGAHORA KUNGOMA.TUMUSHIMIRA UBURYO YIANGA AKATWEGERA NATWE TTRAMUSHIMYE AKOMEREZE AHO!!!!

  2. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    PEREZIDA WACU ARAGAHORA KUNGOMA.TUMUSHIMIRA UBURYO YIANGA AKATWEGERA NATWE TTRAMUSHIMYE AKOMEREZE AHO!!!!

  3. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Perezida wacu turamukunda cyane! Iyaba n’ abandi bayobozi bamwigiragaho bagakora neza birinda ruswa n’ ikimenyane igihugu cyacu cyatera imbere kurushaho!

  4. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Perezida wacu turamukunda cyane! Iyaba n’ abandi bayobozi bamwigiragaho bagakora neza birinda ruswa n’ ikimenyane igihugu cyacu cyatera imbere kurushaho!

  5. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Ndifuza yuko reta yadufasha nkurubyiruko ruranjyije kwiga amashuri yimyuga kwihangira imirimo murakoze

  6. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Ndifuza yuko reta yadufasha nkurubyiruko ruranjyije kwiga amashuri yimyuga kwihangira imirimo murakoze

  7. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Nukuri uragahora kubutware turagukunda niwowe Imana yaduhaye nyakuri wubahwe urakarama

  8. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Nukuri uragahora kubutware turagukunda niwowe Imana yaduhaye nyakuri wubahwe urakarama

  9. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Yemwe Uyu Mugabo ni igitangaza kabisa n’amahanga yarumiwe. Gusa afite bamwe mu bakagombye kumufasha bikarangira bishe gahunda ye. Cyokora iyo abibimenye birumvikana ko bakanirwa urubakwiye. Azagerageze mu bavuga rikumvikana harimo n’abahoze ari abakozi ba leta bashyizwe hanze mu buryo butumvikana binateye agahinda kenshi. Tekereza gukorera leta ukirukanwa nk’umuntu udafite agaciro nanze kuvuga imvugo nyandagazi kandi warakoze neza ugasigara usaba uwo wimye nka wamugani umuntu yavuze ngo imbwa ni eshatu hari isaba iyo yimye ,hari iyimye iyayihahaye , hakabaho n;isanzwe imoka.

  10. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo

  11. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Ari ibishoboka amatora ya 2024 yasimbukwa, Muzehe wacu AGAKOMEZA KUTUYOBORA, ingengo y’imari yayateganyirijwe ikajya mu bikorwa remezo. Bagahera iwacu mu bitare Bya MPUSHI na nyerenga(kamonyi-musambira-MPUSHI)…. Baduha amashanyarazi n’amazi. Ni icyifuzo kidakura ho ibitekerezo byanyu babyeyi.

  12. Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo
    Ari ibishoboka amatora ya 2024 yasimbukwa, Muzehe wacu AGAKOMEZA KUTUYOBORA, ingengo y’imari yayateganyirijwe ikajya mu bikorwa remezo. Bagahera iwacu mu bitare Bya MPUSHI na nyerenga(kamonyi-musambira-MPUSHI)…. Baduha amashanyarazi n’amazi. Ni icyifuzo kidakura ho ibitekerezo byanyu babyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *