Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yasabye guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gushyira agatege mu birego ikomeje kurega iki gihugu cy’igituranyi mu nama mpuzamahanga.
Ni nyuma y’aho tariki ya 28 Kanama, Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde, wari uhagarariye Perezida wa RDC mu nama y’u Buyapani yiga ku iterambere rya Afurika yabereye muri Tunisia, avuze ko ubushotoranyi bw’u Rwanda bukwiye kwamaganwa, uyu mugabane ukarwanya umutekano muke kuko udindiza iterambere ryawo.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?RDC-yagejeje-ikibazo-cyayo-n-u-Rwanda-mu-nama-iri-kubera-muri-Tunisia
Sama yakomozaga ku kirego RDC imaze iminsi irega u Rwanda, cy’uko ngo rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze amezi abiri n’igice ufashe umujyi wa Bunagana uherereye muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru.
Ambasaderi Nduhungirehe asubiza kuri ubu butumwa bwa Sama bwatangajwe na Patrick Muyaya, Umuvugizi wa guverinoma wa RDC, yavuze ko uburyo iki gihugu cyiyemeje “kwegeka ibibazo byacyo ku bihugu by’abaturanyi” mu nama y’ibihugu byo muri Afurika no hanze yaho, bugaragaza ko dipolomasi yayo iri ku rwego rusekeje.
Uyu mudipolomate w’u Rwanda yakomeje asaba guverinoma ya RDC gushyiramo agatege, igakomeza kugeza ikirego ku mahanga. Ati: “Mushyiremo agatege.”
Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye mu buryo bweruye muri Gicurasi 2022, ubwo mu karere ka Musanze haterwaga ibisasu byaturutse muri teritwari ya Rutshuru, nyuma yaho hakanafatwa abasirikare babiri b’u Rwanda, rwemeje ko bashimutiwe ku mupaka ubwo bari ku burinzi.
Ibihugu bikomeje gushinjanya guhungabanya umutekano wa buri kimwe, binyujijwe mu mitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR.


