Kenya: Hatanzwe ibisobanuro ku bashinzwe umutekano bakuru bashinjwa kwivanga mu ibarura ry’amajwi

Sangiza iyi nkuru

Akanama ka Kenya gashinzwe umutekano katanze ibisobanuro ku kirego cy’uko abakuru bakagize bivanze mu ibarura ry’amajwi y’abatoye abakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu tariki ya 9 Kanama 2022.

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gusakara urutonde rw’abantu bashinjwa kugaba igitero muri Bomas aho abagize komisiyo yigenga ishinzwe amatora, IEBC, babaruriraga amajwi, ngo bagamije guha umurongo ibyavuyemo byagombaga gutangazwa.

Abavuzwe ni Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Kenya, Lt Gen. Francis Ogolla, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Hillary Mutyambai n’abasivili barimo Kennedy Ogeto na Kennedy Kihara, bose bagize aka kanama.

Nk’uko ikinyamakuru The Star cyabitangaje, aka kanama kazwi nka NSAC kuri uyu wa 29 Kanama 2022, kasobanuye ko koko iri tsinda ryagiye Bomas ku wa 15 Kanama, gahura n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa IEBC, Wafula Chabukati, ariko ngo ubutumwa bwari bwabajyanye si ubwo kwivanga mu ibarura ry’amajwi.

NSAC yasobanuye ko ahubwo iri tsinda ryari ryagiye kubaza IEBC impamvu itangazwa ry’amajwi ryari ririmo gutinda, kandi itegeko risaba komisiyo ishinzwe amatora kuyatangaza mu gihe kitarenze iminsi 7 habaye amatora.

Kihara usanzwe ayobora aka kanama, wari unayoboye iri tsinda, yagize ati: “Nzi ko itegeko risaba ko ibyavuye mu matora bitangazwa mu minsi irindwi, mu bigaragara byashoboraga kugera tariki ya 16 Kanama. Gutinda gutangaza ibyavuye mu matora byemewe n’amategeko ari byari biri gutwara igihe kinini.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko bitewe n’ingaruka zashoboraga gukurikira gutinda gutangaza ibyavuye mu matora zirimo ibikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo, NSAC yabonye ari ngombwa ko ijya kubaza IEBC aho igikorwa cyo kubarura amajwi kigeze.

Kihara ahamya ko kuba itsinda rya NSAC ryarahuye na Chebukati bakaganira kuri iyi ngingo, bitigeze bigira icyo bihindura ku byavuye mu matora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *