Mugwaneza Francine avuga ko ibyo bamuritse basa n'ababisubijeyo byose kubera kubura abaguzi, bimwe babisubizayo bigiye kubapfiraho

Rusizi: Abitabiriye imirikagurisha barinenze byinshi birimo n’imitegurire yaryo

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 28 Kanama 2022, muri gare y’akarere ka Rusizi habereye imurikagurisha n’imurikabikorwa ryari ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere (JADF Isonga Rusizi) ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF) muri aka karere n’akarere ubwako, abaryitabiriye bakaba bararinenze byinshi birimo cyane cyane imitegurire yaryo bavuga ko yari iya huti huti, batanga inama ko iry’ubutaha ryajya ritegurwa hakiri kare rikanategurwa neza.

Iri murika ryatangiranye ubukonje rikaburangirana nk’uko abaryitabiriye b’ingeri nyinshi babibwiye BWIZA, aho byanagaragaraga ko ikibuga cya gare ya Rusizi ryaberagamo cyasaga n’ikibereye aho kuva ritangira kugera rirangira, bakavuga ko gusa ku mugoroba hazaga abaje kwirebera abahanzi, kwinywera inzoga no kwirira boroshete, abandi barimuritsemo batahanye igihombo kuko batigeze babona ababagurira, n’abaguzi bakavuga ko nta byarimo byinshi bari kugura, bamwe mu bashinzwe ishoramari mu mirenge bakavuga ko batigeze barimenya ngo barishishikarize abanyamakoperative babo, ari yo mpamvu nta bigaragara byajemo.

Twagiramungu Marthe wamuritse ibikorwa by’ubugeni, ati: “Mpora ndyitabira ariko uyu mwaka bwo byaratuyoboye kuko nta baguzi benshi twabonye. Ryajyaga rirangira ngurishije atari munsi ya 500.000 ariko ubu nta na 30.000 nabonye, nari nanagabanije ibiciro.”

Yarakomeje ati: “Na bagenzi banjye bo muri Tanzaniya no mu bindi bihugu bajyaga baza, narabahamagaye bambwira ko bamenye ko nta baguzi baririmo, batazaza, bigiriye mu ry’i Burasirazuba. Ryatangiranye ubukonje riraburangirana, nta kundi turahombye turatashye, ariko twibwira ko ubuyobozi bw’aka karere buzi aho byapfiriye, bizakosoka, ariko jye ndabona byarapfiriye ku bukene bukabije buri mu baturage ku mpamvu za COVID-19 yahatinze no kuba nta bintu byinshi abenshi bakenera byajemo.’’

Bamwe ariko nubwo bavuga ko rititabiriwe kuko nta bifatika mu by’ukuri byarimo, dore ko nta na kimwe gikomoka ku burobyi cyari gihari, nta fi cyangwa urusambaza na rumwe byahakandagiye kandi kano karere ubusanzwe kabikizeho, nta na kimwe gikomoka ku bworozi cyahagejejwe, nta gi, nta n’igikombe cy’amata n’ibikomoka ku buhinzi n’ubuvumvu byari nkene kandi iyi ntara yiganjemo amakoperative y’ubuhinzi, ubworozi, ubuvumvu n’uburobyi menshi, nta bikorwa by’ubukorikori birigaragaramo, mbese ari rya ntaryo, bamwe mu bamuritse bakavuga ko uretse kuba ibyo byose bikenewe bitararibonetsemo, n’ibyaje bitaguzwe.

Mugwaneza Francine uri mu itsinda Twiyubake rihinga imboga n’imbuto mu murenge wa Muganza, ati: “Ni byo koko nta bigaragara byajemo, ariko se n’ibyaje byaraguzwe? Ni twe twenyine twamuritse imboga n’imbuto ariko dusa n’abatashye batyo dukurikije uko twari tubyiteze, cyane cyane ko twari na twenyine. Twagabanije ibiciro bishoboka ariko biba iby’ubusa.’’

Yarakomeje ati: “Nk’inyanya twumvaga tuzajya tugurisha nibura ibilo 100 ku munsi ariko uyu munsi twagurishije ibilo 8 , ejo twagurishije ibilo 6 gusa, kandi ikilo turakigurisha amafaranga 600 hanze ari 800. Ibinyomoro twumvaga tuzagurisha toni irenga, nta n’ibilo 100 twagurishije, kandi ikilo ni 800, hanze kirenga 1000. Nk’amashu twumvaga tuzajya tugurisha 600 ku munsi ariko rigiye kurangira tugurishije amashu 2 gusa iminsi yose,kandi ni meza cyane, n’ibiciro twarabimanuye, n’inanasi zaraduhombeye. Mu by’ukuri ni ubwa mbere twari tumuritse ariko ibyo twari twiteze ntitwabibonye, nkabona harimo kuba ritarateguwe neza,hakiri kare, ngo ryamamazwe rimenyekane, baze bahahe, hakaba n’ubuke mu baturage,byose mbonamo ikibazo.’’

Mugwaneza Francine avuga ko ibyo bamuritse basa n'ababisubijeyo byose kubera kubura abaguzi, bimwe babisubizayo bigiye kubapfiraho
Mugwaneza Francine avuga ko ibyo bamuritse basa n’ababisubijeyo byose kubera kubura abaguzi, bimwe babisubizayo bigiye kubapfiraho

Ushinzwe ishoramari muri umwe mu mirenge y’aka karere,asanga bikwiriye kureberwa mu mitegurire itanoze, kuko nko mu mirenge benshi batabimenye. Ati: “Iki gihombo cyose barira,kuba hari abataramuritse n’abaturage benshi bataryitabiriye, simbibona cyane mu bukene bw’abaturage, mbibona muri kumwe bategura ibintu bitinze, bakabikora bahuzagurika,basigana,ntibabikore neza.

Nk’ubu dufite amakoperative menshi mu murenge wanjye,afite udushya twinshi,arimo urubyiruko rwinshi rukora ibinoze, ariko birababaje kubona mu mirenge yose y’aka karere no mu turere twose tw’iyi ntara nta rubyiruko rwagaragaye rumurika hano. Nanjye mbimenye ari uko nje muri gare sinari mbizi. Iyo tubimenyeshwa, twari gutegura abantu bacu, tukanabaherekeza, ariko ntitwigeze tubimenyeshwa ngo tubategure. Iki gihombo kivuye ku mitegurire itanoze y’ababishinzwe, bataryamamaje kare kandi neza, mu buryo bwose bushoboka, ubutaha bazabisuzume babikosore.’’

Umwe mu baguzi yabwiye Bwiza.com ati: “Twaje tubura icyo duhaha pe! Imurika ritagira imyenda n’inkweto, utabonamo n’urusambaza, n’ibikinosho by’abana bitari ku rwego rushimishije nk’ ubushize, muragira ngo tugure iki hano? Ni byo koko tuvuye muri COVID twamazemo igihe kirekire, abanyekongo bazwiho amafaranga ntibari kwambuka ngo bayazane bagure, mu giturage nta mafaranga arimo kuko ntaho bayakura, ariko se n’iyo ibyo byose byari kuba bihari urabona ari iki waguramo hano wowe? Ababiteguye twizere ko babonye isomo,hari ibyo bagiye gukosoramo.’’

KABIR AHMAD waturutse mu Buhinde, asanga irindi kosa ryakozwe ryabahombeje,ari ukudatandukanya amamurika kuko nk’iri ryabereye rimwe n’iry’intara y’uburasirazuba,hakivamo iry’i Kigali mu mujyi, ntihabaho kuyatandukanya ngo n’abanyamahanga benshi bitegure. Ati: “Murabona ko ari twe banyamahanga twenyine twaje,nta bandi baryitabiriye. Dutashye tutagurishije bihagije kandi twaraturutse kure. Nta n’uwo muri EAC cyangwa mu misiri bahari,kandi ntibaburaga. Nabagira inama yo kujya bavugana n’ab’ahandi, bakaritegura neza badahuje amatariki, kuko ibi bihe ku isi yose hagaragara ibibazo by’ubukungu butifashe neza.’’

Muri mbarwa baryitabiriye baturutse hanze y’aka karere harimo Sina Gérard Entreprise urwibutso. Uwari uyihagarariye, Akimanishatse Faustin, ati: “Ubundi mu imurika nk’iri haba hagamijwe kumenyekanisha ibyo dukora, tukigira n’ubwenge ku byo dusanganye abandi, nk’abo banyamahanga tukabigiraho bakatwigiraho. Ariko reba nk’ubu imurika ribera mu karere ugasanga nta tundi turere tw’iyo ntara tugaragaramo. Jye mbibonamo intege nke za PSF ku rwego rw’intara kuko twagombye kuba tubona za Karongi, Rutsiro, Nyabihu n’abandi bari hano.’’

Yongeyeho ati: “Abaturuka mu tundi turere haje mbarwa. Natwe nubwo tutagurishijebifatika nk’uko bisanzwe ,ariko twari twanazanye bike kuko ibyinshi twabijyanye mu ntara y’uburasirazuba. Uku guhuza n’ahandi rwose bajye babiganiraho, ntibizongere. Ikindi nk’ubu sintahanye isambaza kandi nagombaga kuzitahana. Kuki nk’ibyo babona tuzakenera turi benshi batabishaka kare?

Mbona ryarabihijwe no kutaritegura neza,ngo n’intara irigire iryayo, barihe ingufu,bahamagare abo hirya no hino kare, bashishikarize abaguzi, cyane cyane abanyekongo bo bafite menshi baze batugurire,kuko n’ibigaragarira amaso ubona ko nta barizamo cyane, ibyumba ryinshi birimo ubusa,nkabona hatarabayeho kurimenyekanisha cyane,mbere, no kurihuza n’irindi kandi hakivamo iry’I Kigali n’ibibazo by’amafaranga abantu bafite,ari byo bihombeje benshi, ngatanga inama zo kuzajya babikora babiteguye neza ku mpande zose, abantu ntibaze gusa n’abakora bahomba gutya.’’

Akimanishatse Faustin yavuze ko bitumvikana ukuntu akarere gategura imurika utundi turere tw'iyo ntara ntituhagaragare
Akimanishatse Faustin yavuze ko bitumvikana ukuntu akarere gategura imurika utundi turere tw’iyo ntara ntituhagaragare

BWIZA yanabajije abari basanzwe baryitabira bataje, bamwe bavuga ko batabimenye,abandi bananenga gare ya Rusizi biberamo, ko ubwayo ibahombya,badashobora kuhaza ryayibereyemo. Nyirampakaniye Safina wo mu karere ka Huye ati: “Nkimara kumva ko rizabera muri gare n’ukuntu mpahombeye kabiri nahise nigira mu ry’ Burasirazuba kandi n’abanyamahanga baryitabiraga twari kumwe, bambwiyeko biri mu byababujije. Nibarishyire aheza,mu mujyi Rwagati, cyangwa ahandi habereye,kuko muri gare,no kuba twarumvise ko nta baryitabiriye biri mu byatubujije kuza.’’

Munyaneza Evariste w’i Nyamasheke, wamurikaga ibikomoka ku ruhu birimo inkweto n’ibindi bikorerwa mu Rwanda, ati: “Ntitwigeze tubimenya,twabibwirwaga na PSF zikoranye none abenshi ni bashyashya,ntibazi iyo mikorere, na radiyo babicishaho igihe gito hari igihe tutazumva kuko hano Nyamasheke hari radiyo nyinshi, Iyo tubimenya ntitwari kubura kuza kuko n’ayo mu mahanga tuyajyamo. Biba bisaba igihe kirekire ngo umuntu yitegure azamurike ibifatika.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi,avuga ko kuri we ryateguwe neza,agereranije n’uko ryari rimaze igihe ridakora kubera COVID-19, ariko ko ibyagaragajwe nk’ibibazo bizakosorwa, harimo ibyo kuba ryarahujwe n’iry’iburasirazuba, akavuga ko ari ikosa ryo kuba barabirangayeho gato ntibabyiteho ariko bizakosorwa ubutaha. Ku byo kuba n’aho ribera hakosorwa,ati: “Ni byo, natwe muri gare hari ibyo tuhanenga hatujuje,no kuba yareguriwe rwiyemezamirimo bikaba ikibazo, ubutaha tuzahahindura turebe aho twarijyana haharushije ubwiza.’’

Abaryitabiriye banifuje ko amafaranga 100.000 batswe ku cyumba kimurikirwamo yagabanuka, n’andi 200 yakwa abaryinjiramo akavaho,uyu muyobozi akavuga ko bitashoboka,ahubwo nibiba ngombwa azongerwa.

Uku guhuza amamurika, bibangamira abaturage, n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa PSF ku rwego rw’igihugu, Ruzibiza Stephen avuga ko bishoboka ko habayemo kwibeshya,cyane cyane ko abayobora za PSF mu ntara n’uturere, abenshi ari bashya, batamenye uko bigenda. Ati: “Niba byarabaye ni ikosa, ubutaha ntibizaba. Kuko mu gihe ubukungu bwifashe neza n’amamurika 3 yabera rimwe, ariko niba abaturage babibonamo ikibazo, nta mpamvu yo kutabiganiraho ngo twumva ibyifuzo byabo.’’

Iri murika icyakora ryashimwe uko umutekano waryo wagenze, ngo ryagombaga kwakira abamurika 52, haza 46 nk’uko bivugwa na perezida wa JADF muri aka karere, Uwitonze Alfred Safi, na we usanga muri rusange ryaragenze neza nubwo hari ibyo na we asanga bikwiye kunozwa ubutaha, cyane cyane akarere kongera ingengo y’imari yo kuritegura, kumenyekanishwa kare no kuribonekamo kw’abaturanyi b’abanyekongo benshi nk’uko na MINICOM yabibagiriyemo inama no gutandukanya imurikagurisha n’imurikabikorwa, kimwe kikajya kiba ukwacyo, akizeza ko ku bufatanye bw’inzego zose iry’ubutaha rizaba rinoze kurushaho.

Kuva ritangiye kugeza rirangira, amasaha y'amanywa yose imbuga ryaberagamo yabaga isa n'ibereye aho
Kuva ritangiye kugeza rirangira, amasaha y’amanywa yose imbuga ryaberagamo yabaga isa n’ibereye aho

Mu masaha y'umugoroba ni bwo ngo hatangiraga kugenda haza umwe n'umwe
Mu masaha y’umugoroba ni bwo ngo hatangiraga kugenda haza umwe n’umwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *