Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yasobanuye ko ikibazo cyatumye afungirwa mu Burundi kitamuturutseho.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Fatakumavuta, yasobanuye ko mu 2018 yahawe amafaranga miliyoni 2 kugira ngo azaririmbire mu Burundi, andi akazayahwa yaragezeyo, ariko igitaramo nticyabaho kubera impamvu zitamuturutseho.
Yagize ati: “Nahawe miliyoni ebyiri zo kuza kuririmba i Burundi mu 2018 ariko hari andi mafaranga ngomba kuzahabwa mpageze, hanyuma haba impamvu itanturutseho ariko contract yavugaga ko ikibazo icyo ari cyo cyose cyaza kidatewe n’umuhanzi cyangwa se uwateguye igitaramo, nta ruhande na rumwe rukwiye kubiryozwa.”
Bruce Melodie tariki ya 31 Kanama yagiye mu Burundi mu bitaramo bibiri, kimwe cyateganyijwe uyu munsi, ikindi kuri uyu wa 3 Nzeri 2022, ariko nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, Polisi yahise imuta muri yombi imukurikiranyeho ubwambuzi.
Polisi y’u Burundi ifungiye uyu muhanzi kwambura umushoramari witwa Bankuwiha Toussaint ya mafaranga miliyoni 2 (angana n’amadolari ibihumbi 2).
Uyu muhanzi uraye muri kasho ya Polisi iminsi ibiri, yasobanuye ko yatswe amafaranga y’amarundi miliyoni 60 ariko bagirane ikiganiro cy’ubwumvikane, mu rwego rwo koroshya ikibazo, abishyura miliyoni 30, ariko nyuma yo kuyakira bamusaba izindi 30, akomeza gufungwa atyo.
Ati: “Banyaka amafaranga miliyoni 60 ariko tuvugana na bo, tumaze kuvugana na bo, tubaha miliyoni 30 mu rwego rwo koroshya ikibazo, tumaze kuyabaha, barangije baratubwira ngo ntizihagije, twongere tubahe izindi 30.”
Bruce Melodie yatangaje ko nyuma yo kumusaba izindi miliyoni 30, Polisi yahise imusubiza muri kasho.


