Bruce Melodie yatangaje ko ikibazo yagiranye na Toussaint kitahungabanyije umubano we n’Abarundi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko ikibazo yagiranye n’umushoramari w’Umurundi, Bankuwiha Toussaint, kitahungabanyije umubano we n’Abarundi muri rusange.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Nzeri 2022 nyuma yo gutaramira Abarundi kuri hoteli Zion Beach mu ijoro ry’umunsi wabanje.

Uyu muhanzi yasobanuye ko ikibazo cye gisa n’icyamaze gukemuka, ko ibitarakemuka babihariye abanyamategeko babunganira kugira ngo na byo babikemure.

Yagize ati: “Koko byarakemutse tutagiye cyane mu nzira byanyuzemo ngo bikemuke. Hanyuma ibisigaye bifite ababishinzwe, ari bo ba avoka, ni bo bari kubikurikirana.”

Bruce Melodie yamenyesheje abakomeje kumwihanganisha ko ibyamubayeho bisanzwe, avuga ko kandi ntacyo byahungabanyije umubano we n’Abarundi. Ati: “Nta kintu nabaye, ibi ni ibintu bibaho kandi kuba ngiranye kutumvikana n’Umurundi umwe ntibisobanuye ko Abarundi atari abantu beza.”

Yasobanuye ati: “Abarundi ni abantu beza, ndabakunda kuko na bo bakunda umuziki wanjye ntacyo mbahaye. Dufite ukundi twahuje, rero nta kindi gishobora gutandukanya ibyo kereka icyabizanye kandi icyabizanye nta muntu uba ukigenga.”

Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi tariki ya 31 Kanama, afungurwa ku ya 2 Nzeri. Yari akurikiranweho kwambura Bankuwiha ibihumbi 2 by’amadolari, by’igitaramo cyagombaga kuba mu 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *