Mu ma saa moya n’igice z’umugoroba wo ku wa 28 Kanama ni bwo ku muryango w’inzu y’umuturage Hakizumwami Protais utuye mu mudugudu wa Gatabuvuga, akagari ka Gakoni, umurenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, hatoraguwe uruhinja rw’ibyumweru 2 gusa, uwaruhataye arabura,kugeza n’ubu aracyashakishwa, uruhinja rwafashwe n’uwitwa Mukamazimpaka Naème, kuri ubu ururera.
Ubwo umunyamakuru wa BWIZA ukorera muri aka karere yageraga kwa Hakizumwami w’imyaka 73, Umuhungu we Ndisabiye Raphael w’imyaka 24, bucura bw’uyu muryango, uvuga ko ari bwo akirangiza kaminuza , agishakisha icyo akora, wabonye urwo ruhinja bwa mbere yamubwiye uko byagenze.
Ati: “Nari ndi mu rugo mu ma saa moya na 15 ku wa 28 Kanama, mpava ngiye kuri butiki hafi aha, nyuze mu kindi gice cy’urugo ntanyuze ku irembo, mu minota 15 nari ngarutse, nonohe nyura ku irembo. Nkihagera nasanze urugi rwo ku ibaraza (Véranda) rukinguye, mbona ibintu by’umweru bimeze nk’imyenda irunze, ngira ubwoba bwo kubyegera,ariko kuko nari mfite itoroshi namurika nkabona bisa n’ibinyeganyega.
Narazengurutse nyura mu gikari, mpamagara papa kuko mama we yari ari I Kigali gusura mukuru wanjye, ndacana ndakingura turebye tubona ni uruhinja rurimo,rusinziriye,rufurebye neza kuko uwaruhataye bigaragara ko yari yiteze ko ruharara,yanga ko ruza kwicwa n’imbeho, iruhande rwarwo hari agasakoshi karimo utundi twenda twarwo.’’
Iyi nzu iri iruhande rw’umuhanda wa kaburimbo Bugarama-CIMERWA, uyu musore yavuze ko birinze kurukoraho,bahamagara umukuru w’umudugudu,ababwira kuruhakura bakarushyira mu nzu, uyu musore arujyana mu cyumba ararambo araruryamisha, nyuma y’isaha uyu mukuru w’umudugudu yohereza umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uwo mudugudu n’umujyanama w’ubuzima baza kurureba.
Ati: “Bararurebye basanga ni agahungu k’ibyumweru 2 bagereranije uko bo basanzwe babizi, dushaka inshyushyu turaruha,bigeze mu ma saa yine z’ijoro n’izindi nzego zimaze kubimenya,hafatwa icyemezo cyo kurujyana kwa muganga ngo barebe ko nta kindi kibazo cy’ubuzima rufite, mu gitondo ntibarugaruye,twaumva ngo uriya muhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uyu mudugudu yemeye kurutwara ngo arurere. Kugeza ubu ntiturabona uza avuga ko ari urwe cyangwa uwo mu muryango wa nyira rwo.’’
Mukaremezo Thérèse w’imyaka 66, nyina w’uyu musore,avuga ko yahamagawe ari i Kigali ko mu rugo hatoraguwe uruhinja, yibaza uko azarurera kuko ashaje,arwaragurika n’umugabo we afite ibibazo by’uburwayi, n’uwo musore atarushobora kandi ubwo arangije amashuri agiye gushakisha imirimo, biramuyobera, akomeza no kujyana ibitekerezo kure yibaza ukuntu wo muntu yatekereje kuruta iwe akigendera, arara abyibazaho, mu gitondo yumva ngo umuturanyi we yiyemeje kururera.
Ati: “Nubwo nta mbaraga nari mfite zo kururera ariko ubwo rwatoraguwe iwanjye, nanjye ni umugisha wanjye, nzajya mfatanya n’urufite uko nshoboye tururere,ariko iyi ngeso yo kubyara abana abantu bakabata mu ngo z’abandi si yo,uwabikoze akwiye gushakishwa akabibazwa kuko si byo rwose na gato.’’

Mukamazimpaka Naème w’imyaka 53, wiyemeje kururera,avuga ko nta mugabo afite,abana n’abantu 4,barimo uwe n’abandi 3 arera, ko nubwo nta bushobozi afite ariko ibyo kurera abimenyereye , atari kwemera ko uruhinja nk’urwo rubura kirera.
Ati: “Nkirubona numvise impuhwe n’urukundo rwinshi bije, bacyibaza ikiri bukorwe nsaba ko barumpa nkarutahana, tubanza kurujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima, nduraranayo ijoro ryose bareba niba nta kibazo cy’ubuzima rufite,ku munsi ukurikiyeho mu ma saa tanu z’igitondo tubonye nta cyo rugaragaza ndarutahana ni muri ubwo buryo murunsanganye.’’
Avuga ko yasanze rufite utwenda duke, mu bushobozi bwe buke arugurira utundi, mu nteko y’abaturage yo ku wa 30 Kanama umukuru w’umudugudu arabivuga, bakusanya agera ku 13.500 yaguzemo umutaka,isafuriya yo gutekamo amata yarwo,udusogisi, n’utundi twari dukenewe.
Ati: “Nta bushobozi bundi mfite kuko ndi mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe, nta nka ngira kandi rukenera litiro y’amata buri munsi ikaba igeze ku mafaranga 600 nyishakaho nkaruha, ndabona rumeze neza rwose. Icyo ndi gukora ni ugusaba ubuyobozi hagashakwa uburyo rwitwa izina kuko uretse utwo twenda, nta kindi twasanze muri ako gakapu, ntituzi niba rwaranavukiye kwa muganga, ibyo byose ni byo nshaka ko ubuyobozi bukora, abaturage tukarwita izina, rukandikwa mu bitabo by’irangamimerere, rukanyandikwaho kugira ngo mbone mituweli yarwo, mbashe kujya nduvuza rwarwaye.’’
Avuga ko nubwo ubusanzwe atunzwe no guca inshuro ,umwana we muto akaba afite imyaka 19, agiye kurwitaho uko bishoboka kose, agasaba ubuyobozi n’abaturage kumuba hafi kuko uru ruhinja ari urwa bose,akanavuga ko igihe nyira rwo yagaragara cyangwa uvuga ko ari urwo mu muryango we, kugira ngo arumuhe,yabanza guca mu nzira na we yanyuze ngo arubone, kuko bibabaje kubona umuntu yiyemeza kubyara,agata uwo abyaye.
Ati: “Ariko ubwo atwarwishe akanaruta ahantu heza, ruzabaho,kandi ubwo n’abaturage n’ubuyobozi babinshyigikiyemo, ntacyo ruzatuburana dufatanije,nubwo mfite n’undi mwana wiga najyaga nirirwa nshakishiriza uburyo yabona amafaranga y’ishuri, uwo mwanya wose nkaba ngiye kuwushyira kuri rwo, ibyo guca inshuro nkabigabanya, nizeye Imana ko izaca izindi nzira twese tukabaho.’’

Umukuru w’uyu mudugudu Habimana Daniel, avuga ko nk’abawutuye bose uru ruhinja biyemeje kurugira urwabo, bakazafasha,ari mu mihango yo kurwita izina ngo uburenganzira rwavukijwe n’abarubyaye rububone,ruhabwe agaciro nk’abandi bana, n’ikindi buri muturage yabona kirufasha bazajya bagishyukiriza uwo mubyeyi,bakanakurikiranira hafi ubuzima bwarwo bwa buri munsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ngirabatware James avuga ko barusuye nk’ubuyobozi,barubonye,rumeze neza,icyumweru cyose gishize bashakisha uwarutaye yarabuze,iperereza rikomeje,ariko uburenganzira bwarwo bwo ari ndakumirwa.
Ati: “Ku bijyanye n’uburengqnzira bw’umwana,icya mbere ni uko agomba kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo ashobore kubona ubuvuzi n’ibindi byose bya ngombwa, kubera ko kugeza ubu nta zina afite, ntituzi niba yaranavukiye kwa muganga kuko nta kibyemeza dufite,ubwo ibikurikiyeho ni ibyacu nk’ubuyobozi kugira ngo hakurikizwe amategeko ajyanye n’irangamimerere,umwana abashe kwandikwa.’’
Avuga ko ku bijyanye n’izina,bagiye kurebera hamwe n’abaturage n’inzego zindi uburyo rwasohorwa, rukitwa izina nk’abandi bana, rukagira ubwo burenganzira, uwarutaye yazaboneka agashykirizwa ubutabera kuko icyo yakoze ari icyaha gihanirwa n’amategeko,ari nko kwihekura.
Ku bijyanye n’imibereho yarwo, Gitifu ati: “Ibyo ni ibyacu kuko nk’icy’amata tumaze kugiha umurongo,twabwiye uriya mubyeyi urufite tunashimira cyane buriya butwari yagize, ko yashaka aho azajya amukamishiriza fagitire tukayishyura, kuko anavuga ko ahawe inka muri gahunda ya girinka yayishobora, azanashyirwa ku rutonde rw’abazazihabwa vuba,igihe izabyarira izakomeze ibafashe.’’
Ikibazo cyo guta impinja si gishya muri uyu murenge kuko abaturage bavuga ko mu myaka ishize hari undi warubyaye akaruta mu giti cy’umugano bakurukuramo, agafatwa akanabihanirwa, hakaba hari hashize amezi make nanone umukobwa wo muri uyu murenge wari ufite ikibazo cyo mu mutwe,afatiwe mu murenge wa Rwimbogo ashaka kwica uruhinja rwe,ararwamburwa ruhabwa undi urwitaho rukaba rumeze neza, uyu muyobozi akavuga ko bibabaje kubona umuntu yiyemeza kubyara ariko akajugunya uwo yabaye.
Ati: “Ntidutekereza ko uwarutaye ari uwo muri uyu murenge kuko twashakishije hose ntiyaboneka, twasabye n’imirenge duturanye kudufasha gushakisha,ariko ubutumwa twatanga ni uko, mu by’ukuri niba umuntu yemeye kubyara yagakwiye no kwiyemeza kurera,yagira ikibazo cy’ubushobozi buke,bujyanye n’ubukene n’imibereho mibi,akiyambaza ubuyobozi bukamufasha,kuko n’ubundi urumva ko tugiye kugira umusaraba wo gufasha uwonguwo,nyina adahari, atonka, kandi twagombye kumufasha agahabwa inyunganirabere,ariko ari kumwe n’umubyeyi,yaba ari n’uwateshejwe ishuri akarisubizwamo.’’
Uyu muyobozi yijeje ko umwana azitabwaho ku bufatanye bw’uwamwakiriye n’ubuyobozi, nta kibazo na kimwe azigera agira cyakemurwa n’ubushobozi bwabo.




