Itariki y’urubanza rwa Bamporiki, Polisi yishe uwatemye imbunda n’ifungwa rya Bruce Melodie: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 29 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, ubutabera n’imyidagaduro.

Harimo ko:

Umunsi Bamporiki azaburanira waramenyekanye

Umunsi Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco azagerezwa mu rukiko ku nshuro ya mbere waramenyekanye.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwakiriye dosiye ye iturutse mu bugenzacyaha tariki ya 7 Nyakanga 2022, bwongeraho ko azatangira kuburanishwa ku ya 16 Nzeri mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Bamporiki yahagaritswe ku nshingano tariki ya 5 Gicurasi, ubugenzacyaha butangira kumukurikiranaho icyaha cyo kwakira indonke, yaje no kucyemerera ku mbuga nkoranyambaga, asaba imbabazi.

Muhizi wagejeje ikibazo cye kuri Perezida Kagame yarafunzwe

Muhizi Anatole wagejeje kuri Perezida Paul Kagame ikibazo cye ubwo yagiriraga uruzinduko mu karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha tariki ya 31 Kanama.

Muri uru ruziko, Muhizi yabwiye Perezida Kagame ko yaguze inzu n’uwitwa Rutegengwa ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, mu gihe yamaze kuyishyura, Banki Nkuru y’Igihugu itambamira igikorwa cyo kubona ibyangombwa byayo, isobanura ko iri mu ngwate yayo.

Ubugenzacyaha bukurikiranye kuri Muhizi icyaha gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwemeje ko iyi nzu iri mu ngwate no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ifungwa rya Bruce Melodie ryateje impagarara

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi tariki ya 31 Kanama ubwo yari amaze kugera ku kibuga cy’indege, yagiye gutaramira Abarundi.

Yafunzwe nyuma yo kuregwa n’umushoramari Bankuwiha Toussaint wavuze ko yamwambuye ibihumbi 2 by’amadolari yari yaramwishyuye ngo azajye gukorera igitaramo mu Burundi mu 2018, cyaje kuburizwamo.

Byasabye ko Bruce Melodie yishyura Bankuwiha amafaranga y’amarundi arenga miliyoni 30 kugira ngo yemererwe gukomeza gahunda z’ibitaramo bye, abanyamategeko basigara bakemura ikibazo.

Polisi yishe uwashatse kwangiza imbunda zayo

Abapolisi bakorera mu karere ka Ngororero tariki ya 2 Nzeri bishe barashe uwitwa Akarikumutima Gilbert wabarwanyije, agatema imbunda zabo ebyiri.

Byabaye ubwo aba bapolisi bari bagiye kumufata nyuma y’aho yari amaze iminsi yirukanye umuryango we mu rugo harimo na mushiki we yakomerekeje mu mutwe, bivugwa ko yaba yarabitewe n’ibiyobyabwenge yanywaga.

Bamusanze iwabo mu murenge wa Gatumba, akagari ka Karambo, ngo ashatse kubarwanya bamurasa mu cyico, umurambo we ujyanwa kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha kugira ngo uzajyanwe gukorerwa isuzuma.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari umugambi wa Coup d’etat

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye tariki ya 2 Nzeri ubwo yari ayoboye inama yarimo abo mu rwego rw’umutekano, ubutabera n’abagize guverinoma, yavuze ko hari abafite umugambi wo kumukura ku butegetsi.

Ndayishimiye yavuze ko aba bantu bafite uyu mugambi ari ibihangange mu gihugu, gusa abamenyesha ko uzabapfubana kuko badashobora gukura ku butegetsi umusirikare w’ipeti rya General.

Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje aba bayobozi ko u Burundi butazongera kubamo ‘coup d’état’ kandi ngo na Pierre Nkurunziza wamubanjirije yasize abivuze mbere yo gupfa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *