Ambasade ya Kenya muri Saudi Arabia yatangaje ko umukobwa witwa Diana Chepkemoi wari ufungiwe mu rugo rw’umukoresha we ategereje kwicwa yamaze gucyurwa kuri uyu wa 5 Nzeri 2022 kugira ngo asubire mu muryango we.
Ni nyuma y’ubutumwa bumutabariza bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa 3 Nzeri, bugaragaza imibereho mibi Diana abayemo mu mezi abarirwa muri atatu amaze muri Saudi Arabia.
Abafite amakuru ya Diana batangaje ko yageze muri Saudi Arabia muri Gicurasi 2022, akoreshwa n’uwitwa Mohamed Fahad Saad uherutse kujya mu ruzinduko, agasiga amufungiranye mu nzu, akanamusezeranya ko nataha azamwica.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Amafoto-Umunyakenyakazi-wagiye-muri-Saudi-Arabia-gushaka-akazi-ashobora
Nyuma yo gukurikirana ikibazo cya Diana, Ambasade ya Kenya yatangaje ko yakuwe mu rugo rwa Fahad n’Imbangukiragutabara (Ambulance), yihutishirizwa ku bitaro bikomeye bya Shamesi mu mujyi wa Riyadh kugira ngo bisuzume uko ubuzima bwe buhagaze.
Yagize iti: “Iyi Misiyo iragira ngo ibamenyeshe ko Diana Chepkemoi yagarutse muri Kenya uyu munsi, 5/9/2022, kugira ngo asubire mu muryango we. Diana yakuwe mu rugo rw’umukoresha we na Ambulance, yamwihutishirije ku bitaro byo ku rwego rwo hejuru (Shamesi) muri Riyadh kugira ngo bimusuzume, biramurekura, bimwohereza ku bitaro kabuhariwe kugira ngo asuzumwe byisumbuyeho, ubuzima bwe bunitabweho.”
Ambasade ya Kenya yashimiye guverinoma ya Saudi Arabia uburyo yihutiye gukurikirana ikibazo cya Diana, inayishimira kuba ikomeje guha akazi ‘amagana y’ibihumbi by’Abanyakenya’ bakora bakanabayo.
Diana yari asanzwe ari umunyeshuri wa kaminuza ya Meru. Yagiye muri Saudi Arabia gushaka akazi, nyuma yo kunanirwa kwirihira ishuri.



2 Responses
Umunyakenyakazi wari waragizwe umucakara muri Saudi Arabia yacyuwe
Buriya abicwa si benshi mu by’ukuri? Aba banyamahanga ko ari abagome barenze urugero? eREGA UBUKENE DUFITE MURI aFRIKA NTIBWOROSHYE NIBWO NTANDARO YO KUGENDA K’URUBYIRUKO MU RWEGO RWO KWIHEBA.
Umunyakenyakazi wari waragizwe umucakara muri Saudi Arabia yacyuwe
Buriya abicwa si benshi mu by’ukuri? Aba banyamahanga ko ari abagome barenze urugero? eREGA UBUKENE DUFITE MURI aFRIKA NTIBWOROSHYE NIBWO NTANDARO YO KUGENDA K’URUBYIRUKO MU RWEGO RWO KWIHEBA.