Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cyashinze radiyo na televiziyo mu ntara ya Ituri, yahawe izina RTFI (Radio-Télévision FARDC Ituri).
Iyi televiziyo iherereye mu mujyi wa Bunia ufatwa nk’umurwa wa Ituri izajya yifashijwe mu itumanaho ry’abasirikare bari mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’iyi ntara.
Abanyamakuru b’iki kinyamakuru barimo Sarah Mugisa mu butumwa batanze bumenyekanisha ko cyamaze gufungurwa basobanuye ko kizajya kinatara kandi gitangaze n’amakuru yo mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imijyi ya Bunia na Beni yugarijwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro igoranye cyane; CODECO na ADF, bitewe n’uko ari yo yica umubare munini w’abaturage muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru nk’uko raporo z’umutekano zitandukanye zibigaragaza kenshi.


