Umuyobozi wa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSO, Bintou Keita, yatangaje ko ntacyo bahomba mu gihe ingabo ziburimo muri iki gihugu zaba zitashye.
Iki ni igisubizo Bintou yahaye Abanyekongo bakomeje gusaba ko ingabo za MONUSCO zava ku butaka bwa RDC byihuse, kuko ngo zananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Nk’uko ikinyamakuru Le Parrain cyo muri RDC kibivuga, Bintou wagiranaga ikiganiro n’amahuriro y’abanyeshuri ba za kaminuza mu murwa mukuru, Kinshasa tariki ya 3 Nzeri 2022, yagize ati: “Ntacyo twahomba tuvuye muri RDC! Nta n’ubwo twifuza kuguma hano.”
Bintou yakomeje ati: “Turi hano duharanira amahoro, ubutumwa niburangira, kandi bwuzuye, tuzagenda. Njyewe, mvuye muri RDC, sinatakaza akazi kanjye. Nkunda Afurika, nifuriza kubona Afurika umunsi umwe yabonye amahoro.”
Mu gushimangira ko MONUSCO itifuza kuguma muri RDC, Bintou yasobanuriya aba banyeshuri ko yatangiye ikorera mu ntara zitandukanye z’iki gihugu, inyinshi zirimo Tanganyika na Grand Kasaï ikaba yarazivuyemo nyuma kugarura amahoro n’umutekano.
Bintou Keita agaragaje uruhande aherereyemo kuri iki kibazo nyuma y’aho mu minsi yashize Abanyekongo bakoze imyigaragambyo ikomeye, bagatera ibigo bya MONUSCO, aho basize, barangiza, baranasahura. Basabaga ko iyi misiyo iva muri RDC.

4 Responses
MONUSCO yavuze ko ntacyo yahomba mu gihe ingabo zayo zava muri RDC
Rwose Bintou Keita aratubeshya! Abakozi ba MONUSCO bafite inyungu mu kuguma muri Kongo. Uretse n’imishahara iri hejuru bahembwa, hari abacuruza n’abacukura amabuye y’agaciro. Bitabaye iby’inyungu bavanamo, kuki batemera kuva ku butaka bwa Kongo igihe abaturage batabashaka? Ese koko yumva mu myaka 20 bamaze muri kiriya gihugu, barahagaruye amahoro? Ikigaragarira buri wese ni OYA!

Arabeshya cyane.jywewe ndi rutshuru muri DRC
MONUSCO yavuze ko ntacyo yahomba mu gihe ingabo zayo zava muri RDC
Arabeshya cyane.jywewe ndi rutshuru muri DRC