Diana yabwiye abanyamakuru ko hari bagenzi be benshi bari kubabarira muri Saudi Arabia

Diana wakuwe mu bucakara muri Saudi Arabia yatabarije bagenzi be basigayeyo

Sangiza iyi nkuru

Umunyakenyakazi Diana Chepkemoi watabawe ubwo yari yaragizwe umucakara muri Saudi Arabia, yatangaje ko abo yasizeyo babayeho mu buzima busharira kuko bari gukorerwa iyicarubozo n’abakoresha babo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, Diana yatangaje ko yagiye muri Saudi Arabia azi ko azahabona ubuzima bwiza, ariko abayeho nabi ku buryo yashoboraga no gupfirayo.

Yagize ati: “Navuye muri Kenya njya muri Saudi Arabia, nizeye ko nzabona ubuzima bwiza, ariko mbabwije ukuri, ibyanjye ni akantu gatoya. Abantu bari kubabarira yo, inshuti zanjye ziri kubabara, abantu bari gukorerwa iyicarubozo mu bitekerezo kandi ntabwo bikwiye.”

Diana yavuze ko byaba biteye isoni mu gihe inzego zibishinzwe zaba zidakoze ibishoboka ngo zitabare ubuzima bwa bagenzi be basigayeyo buri mu kaga. Ati: “Nyamuneka nimugire icyo mukora, bari kubabara!”

Uyu mukobwa wigaga muri kaminuza ya Meru akabura amafaranga yo kwirihira yagiye muri Saudi Arabia muri Gicurasi 2022, ahabwa akazi n’umukoresha witwa Mohamed Fahad Saad.

Muri Saudi Arabia yabayeho nabi, ananuka mu buryo bukabije, ndetse mbere y’uko atabarwa bigizwemo uruhare runini na Ambasade ya Kenya, Fahad yari yaramufungiranye mu rugo, asiga amubwiye ko nava mu ruzinduko yagiyemo azamwica.

Inkuru yo gucyurwa kwa Diana https://bwiza.com/?Umunyakenyakazi-wari-waragizwe-umucakara-muri-Saudi-Arabia-yacyuwe

Inkuru yo gutabarizwa https://bwiza.com/?Amafoto-Umunyakenyakazi-wagiye-muri-Saudi-Arabia-gushaka-akazi-ashobora

Diana yabwiye abanyamakuru ko hari bagenzi be benshi bari kubabarira muri Saudi Arabia
Diana yabwiye abanyamakuru ko hari bagenzi be benshi bari kubabarira muri Saudi Arabia

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *