Uko abasirikare ba Senegal bitangiye u Bufaransa bakishyurwa urupfu

Sangiza iyi nkuru

Intambara ya kabiri y’Isi ni yo makimbirane akomeye aheruka kugira ingaruka ku mahanga yose. Byibuze habarurwa abantu barenga miliyoni 40 baguyemo, ni yo ntambara yamenetsemo amaraso y’ikiremwamuntu cyane.

Ni intambara yahuzaga ibihugu byari bigize itsinda rya Axis Power ryari rihuriyemo u Budage, u Butaliyani, u Buyapani) ku rundi ruhande hari itsinda ryitwaga Allied Power ryari rihuriyemo u Bwongereza, u Bufaransa, Leta Zunze ubumwe za Amerika, Leta Zunze ubumwe z’abasoviyeti n’u Bushinwa).

Iyi ni intambara yatangijwe n’igitero u Budage bwagabye kuri Poland ariko byari bishingiye ku guhangana kw’izi mpande zombi mu burayi.

Nubwo intambara yaberaga ku mugabane w’u Burayi, igira ingaruka zikomeye ku mugabane wa Afurika, kuko ibihugu by’i Burayi byatangiye gushakisha abakorera bushake hirya no hino muri Afurika bo kubirwanira.

U Bufaransa ni bwo bwatangije iki gikorwa, bufata itsinda ryo muri Senegal ryitwaga Senegalais Tirailleurs ryari rigizwe na bamwe mu basirikare bakomokaga muri Afurika ariko bari mu gisirikare cy’iki igihugu cy’i Burayi.

Aba basirikare uretse kuba bararwanye mu ntambara ya kabiri y’Isi, bafashije ingabo z’u Bufaransa kubasha gucunga ibice bwakolonizaga muri iyo ntambara. Aba bitanze ku rugamba rw’Abafaransa n’Abataliyani.

Nyuma yo kubohora u Bufaransa bakabuvana mu maboko y’umwanzi Adolph Hitler wayoboraga u Budage, abagize itsinda rya Tirailleurs ryoherejwe iwabo muri Senegal.

Ubwo bari bagarutse muri Afurika bamwe nta cyizere bari bafite cy’ahazaza kubera ko batashoboye kongera kubona imiryango yabo ukundi. Bamwe barafunzwe.

Byemezwa ko abanya-Senegal 55000 mu bari bagize itsinda rya Tirailleurs baguye mu ntambara ya mbere n’iya kabiri y’Isi. Bamwe baguye muri gereza z’Abadage, mu gihe abandi bafashwe bagacibwa ibice by’imibiri yabo mu buryo bw’iyicarubozo.

Ubwo bari bageze muri Senegal, aba barwanyi batujwe n’u Bufaransa mu nkambi ya Thiaroye ariko nyuma bakora imyigaragambyo bavuga ko iki gihugu cy’i Burayi cyabahaye amafaranga y’intica ntikize bagereranyije n’iyo bagenzi babo b’Abafaransa bahawe.

Kugira ngo ikibazo cyabo cyumvikane, aba barwanyi bakoze ikosa rikomeye bashimuta General Damian wari umujenerali mu ngabo z’u Bufaransa, bibagiraho ingaruka batari biteze.

Ku itariki ya 1Ukuboza 1944, Batayo y’abasirikare b’Abafaransa ya Saint Louis yinjiye aho babaga mu nkambi batabizi, yica nta mbabazi abari bagize itsinda rya Tirailleurs. Leta y’u Bufaransa ivuga ko abishwe ari 35, abarwanyi barokotse bakavuga ko hishwe 300.

Indi mpamvu yatumye ingabo z’u Bufaransa zirara muri aba barwanyi kandi ngo ni uko zabashinjaga kuba ba maneko b’u Budage, nyamara mu bushakashatsi bwa vuba aha, Armelle Mabon, umunyamateka w’Umufaransa akaba umwarimu muri kaminuza ya Southern Brittany yavuze ko nta gihamya ku gikorwa cya gisirikare cyakozwe hagamijwe kwikiza Tirailleurs, ngo nta bwicanyi bwabateguriwe.

Mu mwaka w’2017, u Bufaransa bwavuze ko abenshi muri aba barwanyi bari mu myaka 78 kuzamura. Francois Hollande wabaye Perezida w’u Bufaransa yavuze ko igihugu cye kibarimo umwenda.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *