Lloyd Austin ni we wayoboye iyi nama

Ku birindiro bya Ramstein habereye inama yo kongerera ingabo za Ukraine imbaraga

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine, Reznikov Alexey n’Umugaba w’ingabo wungirije, Lt Gen. Eugene Moisyuk bitabiriye inama y’umutekano mpuzamahanga yabareye ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirwanira mu kirere bya Ramstein biherere mu Budage.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 8 Nzeri 2022, yahuje abasirikare bakuru na ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu by’inshuti bya Ukraine biri mu ihuriro Contact Group on Defense of Ukraine, barimo Gen. Mark Milley wo muri USA. Yayobowe n’Umunyamabanga wa USA ushinzwe ingabo, Lloyd Austin.

Lloyd Austin ni we wayoboye iyi nama
Lloyd Austin ni we wayoboye iyi nama

Igisirikare cya Ukraine mu itangazo gishyize hanze mu kanya gashize, cyasobanuye ko iyi nama igamije kucyongerera ubushobozi no guhuriza hamwe imbaraga z’amahanga kugira ngo akomeze acyoherereze intwaro n’ibindi bikoresho gikeneye mu rugamba gihanganyemo n’u Burusiya.

Kivuga ko kandi iyi nama ari ikimenyetso kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kimwereka ko ibihugu byiteguye gufasha Ukraine by’igihe kirekire.

Inama y’iri huriro ibaye ku nshuro ya kabiri. Iya mbere na yo yabereye ku birindiro bya Ramstein muri Mata 2022, ubwo ryari rimaze gushingwa.

Iyi nama igamije kongerera ingabo za Ukraine imbaraga
Iyi nama igamije kongerera ingabo za Ukraine imbaraga

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *