Vital Kamerhe yashyiriweho umurongo ntarengwa ku ruzinduko aragirira i Goma

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ishyaka UNC wanabayeho umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vital Kamerhe, yashyiriweho umurongo ntarengwa ku ruzinduko aragirira mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 12 Nzeri 2022.

Uyu munyapolitiki uherutse gusohoka muri gereza yari amazemo imyaka ibiri, aherutse gutangaza ko agiye kugirira uruzinduko mu burasirazuba bwa RDC, ahereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mujyi wa Goma.

Kamerhe yari yateganyije guhurira n’abaturage ku kibuga cy’umupira w’amaguru, Stade Afya, ariko Meya w’umujyi wa Goma ku rwego rwa Polisi, François Kabeya Makosa, yamumenyesheje ko gukorera inama ahahurira abantu benshi nk’aha bitemewe, hashingiwe ku mabwiriza y’ibihe bidasanzwe intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwemo.

Komiseri Makosa yandikiye Kamerhe ati: “Bijyanye n’amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu muri ibi bihe bidasanzwe ku gice cy’ubutaka bw’igihugu, nta guhurira mu ruhame muri ubu buryo kwemewe mu mujyi wa Goma. Ni yo mpamvu mbasaba gukorera inama mu kibanza cy’ishyaka ryanyu cyangwa mu ‘salle’ nini, ariko hatari ahahurira abantu benshi.”

Uruzinduko rwa Kamerhe ruri muri gahunda yo gusubukura ibikorwa bye bya politiki, mu ishyaka UNC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *