Munyarugero yagizwe Umuvugizi wungirije wa M23

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) washyizeho Umuvugizi wungirije ku rwego rwa politiki witwa Canisius Munyarugero.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2022 n’umuyobozi w’uyu mutwe ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, asobanura ko byakozwe mu rwego rwo kunoza itumanaho ryabo.

Yagize ati: “Umuvandimwe Canisius Munyarugero yatangiye, guhera uyu munsi, inshingano y’umuvugizi wungirije mu rwego rwa politiki w’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukarishya itumanaho imbere mu gihugu.”

Munyarugero ahawe iyi nshingano nyuma y’ukwezi n’iminsi mike M23 ishyizeho Umuvugizi ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, waje kunganira Maj. Willy Ngoma wakoraga izi nshingano mu nzego zombi.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Munyarugero yagizwe Umuvugizi wungirije wa M23
    Uravug’iby’utazi.EAC irakor’ibyo UN yananiwe?ari EAC na UN igikuru nikihe?

  2. Munyarugero yagizwe Umuvugizi wungirije wa M23
    Uravug’iby’utazi.EAC irakor’ibyo UN yananiwe?ari EAC na UN igikuru nikihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *