Dr William Ruto ugiye kuba Perezida wa Kenya yatangaje ko ku buyobozi bwe nta muntu uzongera guhagarikirwa ishoramari rye (business) azira kunanirwa kwishyura imisoro.
Uyu muyobozi wahoze ari Visi Perezida wa Kenya yabitangaje kuri uyu wa 11 Nzeri 2022, ubwo yasobanuraga ku mavugurura ateganya gukora mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu. Ni mu gihe yari mu iteraniro mu gace ka Meru.
Yagize ati: “Navuganye na Kenya Revenue Authority, bagiye kugira imyitwarire myiza, bagiye gukora kinyamwuga kandi bazakorana na buri Munyakenya.
Nta shoramari ry’umuntu rizongera guhagarikwa rizongera gufungwa kubera kunanirwa kwishyura imisoro. Buri wese azaganirizwa mu buryo bwiza kugira ngo twese tugire amafaranga yo guteza imbere igihugu cyacu.”
Ruto yavuze ko yifuza ko mu gihe gito, Kenya yaba itagisaba inguzanyo mu mahanga kugira ngo itere imbere, ahubwo ubushobozi bw’Abanyakenya ari bwo buzazamura ubukungu bwayo.
Yafatiye urugero ku Bushinwa, avuga ko iki gihugu cyihagije kubera ko gishobora kubika 50% by’umusaruro mbumbe w’abaturage, ukaba ari wo gitangamo inguzanyo mu mahanga kandi zikakibyarira inyungu.
Uyu muyobozi yagaragaje icyifuzo cy’uko na Kenya yagera kuri uru rwego. Ati: “Ntegereje vuba umunsi ubwo tuzajya dufata inguzanyo mu mafaranga Abanyakenya babitse kugira ngo ateze imbere igihugu, aho gufata inguzanyo mu bindi bihugu, kandi ni cyo ahaza hadufitiye.”
Dr Ruto yasobanuye ko mu gihe Kenya izaba igeze ku rwego rwo gufata inguzanyo mu mafaranga Abanyakenya babitse, izajya ibungukira, maze inyungu yose igume imbere mu gihugu, iterambere risagambe.



4 Responses
William Ruto: Nta shoramari rizongera gufungwa kubera kunanirwa kwishyura umusoro
Rwanda warebeyeho!!!
William Ruto: Nta shoramari rizongera gufungwa kubera kunanirwa kwishyura umusoro
Ufiteangahe ngobaguze ayawebatagiyehanze?
William Ruto: Nta shoramari rizongera gufungwa kubera kunanirwa kwishyura umusoro
Ufiteangahe ngobaguze ayawebatagiyehanze?
William Ruto: Nta shoramari rizongera gufungwa kubera kunanirwa kwishyura umusoro
Rwanda warebeyeho!!!