Lt Gen. Proscovia yahishuye uruhare rwe mu ifungwa rya Sipapa wiyitaga inshuti magara ya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant General (Rtd) Proscovia Nalweyiso uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yahishuye uruhare yagize mu ifungwa rya Charles wamenyekanye nka Sipapa, watinywaga n’abo mu nzego z’umutekano kubera ko yababeshyaga ko ari inshuti magara ya Perezida Yoweri Museveni.

Sipapa wakunze kugaragara afite imodoka zihenze cyane, amaze iminsi avugwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ashinjwa ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura ariko ntakurikiranwe. Yafatwaga nk’ibandi rikuru ritavugirwamo.

Uyu mugabo bigaragara ko akiri muto yari afite abasirikare bamurinda, ndetse muri Werurwe 2022, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye, ngo yabajije abamukuriye impamvu arindwa n’abasirikare, ntibamuha igisubizo.

Amaherezo, mu cyumweru gishize Sipapa yatawe muri yombi n’abapolisi, nyuma yo kwiba mu rugo rw’umunya-Sudani y’Epfo ibikoresho bifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 70 byose byafatiwe mu rugo rwe.

Lt Gen. Proscovia mu kiganiro yagiranye na Chimpreports kuri uyu wa 11 Nzeri 2022, yatangaje ko mbere y’uko Sipapa atabwa muri yombi, yabanje kwamburwa abasirikare bamurinda kandi ngo uyu mugore wagize ipeti rikomeye muri Uganda ni we wabigizemo uruhare.

Yagize ati: “Namaze igihe kirekire ndwanya uyu mugabo kandi ni njyewe wategetse ko yamburwa abasirikare bamurindaga. Ntabwo ntekereza ko ibyo ashinjwa atari ukuri kuko naramukurikiranye, nzi ko ayobora amabandi yinjira mu nzu z’abaturage, akiba ibikoresho, amafaranga ndetse n’imodoka.”

Lt Gen. Proscovia yemeje ko koko Sipapa yabeshyaga ko ari inshuti magara ya Museveni n’umutwe w’ingabo za SFC zimurinda, bikaba byaratumaga abo mu nzego z’umutekano bamutinya. Ati: “Ni nka kwa kundi nkwakira hano, tugafata amafoto. Ni ubwo buryo yakoresheje, Polisi itangira kumutinya itekereza ko ari inshuti ya SFC.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *