Rusizi: Hafi y’ahaherutse gutoragurwa uruhinja hasanzwe urundi rwapfuye rukivuka rwatawe mu mugezi

Sangiza iyi nkuru

Mu mugezi wa Muhuta ujyana amazi mu gishanga cy’umuceri cya Bugarama, mu mudugudu wa Muhuta, akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, mu ma saa cyenda z’igicamunsi zo ku wa 11 Nzeri, hatoraguwe umurambo w’uruhinja bigaragara ko rwari rukivuka, uwarubyaye akaruhata arabura.

Uyu mugezi uri iruhande rw’inyubako ya koperative y’abahinzi b’umuceri) mu mudugu wa Muhuta muri aka kagari, usanzwe wifashishwa mu kuhira umuceri uhingwa mu gishanga cy’umuceri cya Bugarama, agace ka Muganza, nk’uko BWIZA yabitangarijwe na Sibomana Jonas ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu, akaba ari we wahageze mbere mu batabajwe, yavuze uko byagenze.

Ati: “Ubwo abana bogaga muri uriya mugezi wa Muhuta, babonyemo uruhinja rwapfuye, bavuza induru abaturage barahurura, umwe arukuramo, bigaragara ko rwari rukivuka kuko n’iya nyuma byari biri kumwe, arushyira mu ibase aruzana I musozi nanjye mba ndahageze. Nahise mpamagara Gitifu w’akagari, ahamagara abandi bayobozi ,inzego z’umutekano n’abajyanama b’ubuzima, baraza bararureba basanga ni bwo uwaruhajugunye yari akirubyara, hategerezwa ko RIB ihagera ngo igire icyo ibivugaho.’’

Avuga ko basanze yari umukobwa, hatangira iperereza ku waba yarubyaye akaruhata, RIB imaze gukora ibiyireba, rujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa ibizamini birimo n’ibya ADN mbere y’uko rushyingurwa, nk’uko na byo BWIZA yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ngirabatware James.

Bibaye hashize ibyumweru 3 gusa mu mudugudu wa Gatabuvuga, muri aka kagari, hafi y’aha hasanzwe uru rwapfuye, hatoraguwe urundi rwari rumaze ibyumweru 2 ruvutse, ku ibaraza ry’inzu y’umusaza Hakizumawami Protais w’imyaka 73 y’amavuko, mu masaa moya n’igice z’umugoroba,r ukaba ruri kurerwa n’umubyeyi warwitangiye witwa Mukamazimpaka Naème, abaturage b’uyu murenge bakaba bakomeje kwibaza ababyara izo mpinja bakazijugunya bakabura, bagasaba ko hakorwa ipererereza ryimbitse kuri iki kibazo, hakamenyekana ikibazo gihari nyir’izina cyaba kibitera.

Inkuru y’uruhinja ruherutse gutoragurwa muri Gatavubuga https://bwiza.com/?Rusizi-Utaramenyekana-yataye-uruhinja-rw-ibyumweru-bibiri-ku-ibaraza

Kuri izi mpungenge, uyu ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Muhuta yabwiye BWIZA ko batangiye iperereza urugo ku rundi mu zifite abangavu ngo harebwe ko nta baba batwite inda abajyanama b’ubuzima batazi, zitagaragajwe ngo zinapimishwe, kuko ngo hari abatwita bakabihisha,abajyanama b’ubuzima ntibabimenye,ukazajya kumva ukumva ngo runaka agiye kubyara batarigeze bamenya ko atwite, atarayijyanye ku gipimo ngo ikurikiranwe,bagakeka ko bene abo ari bo babyara bakajugunya cyangwa bakica abo babyaye.

Ati: “Twabonye ari cyo cyonyine gishoboka kandi byanahise bitanga umusaruro kuko hari urugo twasanzemo umukobwa ufite inda y’amezi 4 utari uzwi n’abajyanama b’ubuzima muri uwo mudugudu ko atwite, tubwira ababyeyi be gufatanya n’abajyanama b’ubuzima gutangira kumukurikirana no kumushishikariza gukurikiza ibipimo bigenwa, nk’abo baba batwite batazwi tugakeka ko ari bo bakora ayo mahano.’’

Undi muturage yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane muri uyu murenge kuko atari ubwa mbere kiba, ikibababaje ngo ni uko abatera inda abana b’abakobwa bazitera n’abafite ibibazo byo mu mutwe, uvutse kwitabwaho bikagorana, hakaba n’ikibazo cy’abangavu baziterwa bagahisha abazibateye kuko n’uwo mukobwa bavumbuye wari utwite bitazwi yabajijwe uwayimuteye akabatsembera, bikavugwa ko abazibatera babafatira ku bukene n’imibereho mibi, bamwe bakanashyira mu majwi urujya n’uruza ruhagaragara rurimo n’abashoferi benshi batwara sima bayikura kuri CIMERWA biganjemo n’abanyamahanga.

Ati: “Ni ikibazo kiduhangayikishije cyane twebwe ababyeyi bo muri uyu murenge kuko usanga hari abakobwa benshi batwita imburagihe, babyara bagata abana mu migezi, mu biti by’imigano, ku mbaraza z’inzu z’abaturage n’ahandi,hakaba n’abajya kubata mu yindi mirenge, n’ababaterera ba nyirakuru na bo batishoboye,bakigendera. Bigatera ingorane nyinshi zirimo n’urupfu nk’uru rw’umuziranenge, tugasanga hakwiye guhindura ingamba mu mirerere, cyane cyane ko hari n’ababyeyi usanga bataka ko abana babo b’abakobwa babananiye, bigize indaya n’indakoreka ,bakabura ikindi babakorera,bakerekera aho.’’

Gitifu Ngirabatware na we asanga ari ikibazo gitangiye gufata indi ntera, cyane cyane ko ababikora batanamenyekana, abatwite ntibagaragaze abazibateye, ababyeyi bakagaragaza ko ntako batagira ariko abana bakabananira, na we akavuga ko bagiye gufatanya n’abajyanama b’ubuzima, amasibo, n’abagize inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko,hamenyekane abatwite batitabiriye igipimo, cyane ko abacyitabiriye bo baba bazwi.

Ku bashyira mu majwi abashoferi batwara sima, ko babashukisha amafaranga bakazibatera, kenshi batanabazi nk’uko hari na bamwe mu bakobwa babivuga, kimwe n’abavuga ko biterwa n’ubukene bukabije mu miryango, uyu muyobozi avuga ko adahamya ko ari izo mpamvu zibitera, ko ahubwo uburere buke mu miryango ari yo ntandaro.

Ati: “Ni ikibazo tugiye guhagurukira ku bufatanye n’inzego zose bireba muri aka karere, dushishikarize ababyeyi kongera ingufu mu kwita ku mirerere n’imyitwarire y’abana babo, tunashishikarize abana b’abakobwa ko ugize n’ikibazo cyo gutwara inda, aho gutekereza kwica cyangwa kujugunya uwo abyaye, afite ibibazo by’ubukene, imibereho mibi, inkeke z’ababyeyi cyangwa ikindi, yakigaragaza agafashwa ariko uvutse akagira amahirwe yo kubaho, adahuye n’ingorane nk’izo zose, tukazanareba niba ntabazitwarira mu yindi mirenge bakaza kubajugunya ino.’’

Binabaye nyuma y’iminsi 4 gusa mu mudugudu wa Gakenke, akagari ka Shara muri uyu murenge, umusaza w’imyaka 68 asanzwe mu cyumba araramo yiyahuye, hagakekwa amakimbirane yo mu muryango, ngo aturuka ku mutungo, aho ngo bari bagurishije aho batuye amafaranga 1.600.000 bashaka kwimukira mu karere ka Kamonyi mu majyepfo, bakayamuhezaho ngo atayaya kugura aho handi bikaburiramo bakandagara, cyane cyane ko banavugaga ko afite ibibazo byo mu mutwe, ngo ababwira ko aho kubakurikira aziyahura, umunsi wo kwimuka ugeze bari mu myiteguro basanga yamaze kwimanika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *