Musana (ubanza) yavuze ko nta mibare bajyanye igaragaza amafaranga RRA imaze kwishyurwa

RRA irishyuza Minisiteri y’Ubuhinzi amafaranga arenga miliyari

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, kirishyuza Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) ibirarane by’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 1,038,561,742 byo kuva mu mwaka w’2014.

Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, yasobanuriye abagize komisiyo ishinzwe ubugenzuzi bw’imari ya Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) kuri uyu wa 12 Nzeri ko iyi Minisiteri yatunguwe no kumva yishyuzwa aya mafaranga.

Yagize ati: “Ku byerekeranye no kwishyura, hari ibyo Auditor General yari yabonye, hari aho twagiye dutinda kwishyura ikirarane cya Rwanda Revenue. Aha gutinda kwishyura byatewe n’uko ibiganiro dukorana mu by’ukuri byafashe umwanya muremure atari uko dushaka ko birangira kuko Rwanda Revenue itubwira ko tuyifitiye umwenda, natwe byaradutunguye.”

Musabyimana yasobanuye ko hari amafaranga MINAGRI imaze kwishyura RRA, n’ubwo ngo atibuka imibare neza uko ihagaze. Iyi Minisiteri isobanura ko ariko kwiyongera kw’ibi birarane guterwa n’ibihano by’amafaranga biterwa n’ubukererwe mu kwishyura.

Musana Pacifique uyobora ishami rya serivisi zishamikiye kuri MINAGRI, abajijwe umubare w’amafaranga amaze kwishyurwa RRA, yagize ati: “Nyakubahwa Chair wenda sinibuka figure neza, umuntu yazareba ariko hari izo twabahaye.”

Hon. Bakundufite Christine yavuze ko ashingiye ku bisubizo byatanzwe n’abo muri MINAGRI yumvise nta mafaranga na make bishyuye RRA. Ati: “Uyu mwenda urimo ibice bitatu; TPR, VAT na withholding tax. Kandi nk’uko acting corporate yabivugaga, nta n’ubwo bari banawishyura.

Iyaba mwaba mwari mwaranayishyuye, amapenalities yari kuba ari make. Muri kwishyura ibintu bibiri; kuba mutaradekalaye, hariho amapenaliti yo kuba mutari mwadekalara, ariko hari n’ay’uko mutari mwanishyura. Mu by’ukuri ntabwo mwishyuye n’ubwo mwatwemeje ko mwishyuye.”

Yababuriye ko uko batinda kwishyura ariko ingano y’ibirarane yiyongera. Ati: “Muri kubara miliyari imwe, ahubwo mwitonde muzishyura ebyiri kuko nkurikije ukuntu murimo kwitwara muri iki kibazo, Rwanda Revenue ntabwo ikina, ahubwo mugende mugikoreho nk’uko PS arimo kubivuga, mwishyure ayo barimo kubarega. Ndagira ngo mbamenyeshe ko mutari mwishyura, mwari mwibeshye.”

Ibi birarane byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Musana (ubanza) yavuze ko nta mibare bajyanye igaragaza amafaranga RRA imaze kwishyurwa
Musana (ubanza) yavuze ko nta mibare bajyanye igaragaza amafaranga RRA imaze kwishyurwa

Abagize PAC basabye MINAGRI kwishyura RRA
Abagize PAC basabye MINAGRI kwishyura RRA

img-20220912-wa0075.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RRA irishyuza Minisiteri y’Ubuhinzi amafaranga arenga miliyari
    Ibigo bya Leta na za Minusteri bikeneye kugira za njyanama cg se za Inspections nkiya RDF.
    Benshi mu bayibozi babyo nyibavugirwamo. Uretse RRA basuzugura, abaturage bi barahagorewe: za Gasutamo zo hari Komiseri wayo we rwose kugukenera signature uraheba nibicurizwa bikazarinda bibora

  2. RRA irishyuza Minisiteri y’Ubuhinzi amafaranga arenga miliyari
    Ibigo bya Leta na za Minusteri bikeneye kugira za njyanama cg se za Inspections nkiya RDF.
    Benshi mu bayibozi babyo nyibavugirwamo. Uretse RRA basuzugura, abaturage bi barahagorewe: za Gasutamo zo hari Komiseri wayo we rwose kugukenera signature uraheba nibicurizwa bikazarinda bibora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *