Umugabo w’imyaka 43 witwa MUSABYUMUGISHA Jumapili bakundaga kwita Buregeya wakoraga akazi ko kudoda inkweto ku Mupaka muto wa Petite Barriere uhuza U Rwanda na DRC yasanzwe Muri Ruhurura yapfuye.
Uyu nyakwigendera akaba akomoka akomoka mu karere ka Rutsiro umurenge wa Mushonyi akaba yari amaze imyaka 10 aba mu karere ka Rubavu ariko atagira icumbi abarizwamo cg aho arara usibye ko yagaragaraga aho yakoreraga akazi ko kucdoda inkweto..
Ibi byamenyekanye mu masaha yyo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 13/9/2022 mu mudugudu wa Gasutamo,aKagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu.
Iyi ruhurura yaguyemo imaze umwaka yubakwa ikaba izajya iyobora mu kiyaga cya Kivu amazi aturutse mu bice bitandukanye burimo Mbugangari,Ni amazi yakundaga gusenyera abantu bo mu Rwanda no muri RDC i Goma, amazi yakunze guteza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
BWIZA yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buteganyiriza iyi ruhurura, gusa Tuyishime Jean Bosco usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo ahitamo kuruca ararumira, kuko ubutumwa iki gitangazamakuru cyamuhaye bigaragara ko yabusomye gusa akanga kubusubiza.
Abaturiye iyi ruhurura bakaba batarahwemye gutakambira ubuyobozi kuba bwabafasha nyuma yuko byagaragaye ko hari abagiye bahakomerekera ariko nta cyakozwe.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.


