Abagize PAC ntabwo banyuzwe n'ibisobanuro by'umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’umujyi wa Kigali bitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), babazwa ibijyanye n’amasoko yatanzwe mu buryo budahwitse.

Mu byo PAC yabajije aba bayobozi harimo isoko ryo kubaka imihanda yagombaga gukoreshwa mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango Commonwealth (CHOGM) ryari ryaratsindiwe n’ikigo cyitwa EGOGEC, kikaza kuryamburwa, risobanurirwa ko ritagikenewe ariko rigahabwa ikindi cyitwa PRISMA hashize ukwezi n’igice.

Reba videwo

Aba bayobozi babajijwe gusobanura ukuntu isoko ryambuwe rwiyemezamirimo waritsindiye nyuma y’ukwe n’igice rigahambwa undi, kuko ngo ntibyumvikana. Umudepite ati: “Uwo mwaryambuye mwasanze afite izihe nenge?”

Meya w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yasubije ko hari ibitarumvikanweho na rwiyemezamirimo mu biganiro, bituma hashakwa undi. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’umujyi (City Manager ) amwunganira, yasobanuye ko bise ko iri soko ryarimo inenge ariko mu by’ukuri atari ko byari biri, ahubwo koko byaratewe n’ubwumvikane buke na rwiyemezamirimo wari waryegukanye.

Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko ibisobanuro aba bayobozi batanze bitarimo ukuri. Ati: “Sinumva ukuntu mwabwira umuntu ko isoko ritagikenewe, mwarangiza mukabishyira no muri Management y’ibisobanuro mwabajijwe, mwakwitaba PAC ukaza ukavuga ngo twashubije ibitari byo. Tuzemera ibihe? Ubu umuntu wese azajya aza hano avuge ngo ibyo twari twavuze ntabwo ari byo? Umuntu mukuru ashobora kuvuga ibintu akanabyandika yarangiza ngo ibyo navuze si byo? Ubu buryo bwo gusubiza ntabwo bwemewe hano muri PAC.”

Depite Mukabalisa Germaine na we yagaragaje ko atanyuzwe n’ibisobanuro by’aba bayobozi. Ati: “Ibisobanuro mwaduhaye ntabwo byatunyura. Ikindi niba umuntu hari ibyo atujuje uramwandikira ukamwereka ibyo atujuje. Wambwira ko wakwibeshya ukandika ngo isoko ntirikenewe? None se uwo rwiyemezamirimo yazikosora ate? Twibaze agahinda afite abona nyuma y’ukwezi n’igice rihawe undi baramubwiye ngo ntirikenewe. Ibisobanuro murikuduha hano nta byo afite. Ese ntakarengane karimo?”

Mu yandi makosa yagaragaye mu mujyi wa Kigali harimo gutanga amasoko ku giciro cyo hejuru cyangwa icyo hasi ukurikije icyari giteganyijwe. Byarangiye aba bayobozi bayasabiye imbabazi, ku ryambuwe rwiyemezamirimo waritsindiye, basobanura ko abakoze iri kosa bihanangirijwe.

Abagize PAC ntabwo banyuzwe n'ibisobanuro by'umujyi wa Kigali
Abagize PAC ntabwo banyuzwe n’ibisobanuro by’umujyi wa Kigali

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Abadepite nibyo muri gukora neza ariko ntamwanzuro mufata kuko ibyo ni Ruswa mbi cyaneee irimo gukorwa ninzego zose kuko ibyo batumvikanye bitanditswe ni ibihe.Rero Rubingisa yeguzwe mureke gushyigikira ubujura

  2. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Abadepite nibyo muri gukora neza ariko ntamwanzuro mufata kuko ibyo ni Ruswa mbi cyaneee irimo gukorwa ninzego zose kuko ibyo batumvikanye bitanditswe ni ibihe.Rero Rubingisa yeguzwe mureke gushyigikira ubujura

  3. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ngo hari ibyo batumvikanye!? Hahahh …gusa birababaje kbsa. Iyo ni ruswa pe

  4. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ngo hari ibyo batumvikanye!? Hahahh …gusa birababaje kbsa. Iyo ni ruswa pe

  5. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Imyanzuro ikwiye gufatwa kubera ruswa ndetse bakabiryozwa

  6. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Imyanzuro ikwiye gufatwa kubera ruswa ndetse bakabiryozwa

  7. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ibyo batumvikanyeho nabyo babibabwire kuki babigira ubwiru???nibiki kuki babibabisha

  8. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ibyo batumvikanyeho nabyo babibabwire kuki babigira ubwiru???nibiki kuki babibabisha

  9. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ibyo batumvikanyeho nabyo babibabwire kuki babigira ubwiru???nibiki kuki babibabisha

  10. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ibyo batumvikanyeho nabyo babibabwire kuki babigira ubwiru???nibiki kuki babibabisha

  11. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Nibiki batumvikanyeho badashaka ko bimenyekana nibabibabwire

  12. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Nibiki batumvikanyeho badashaka ko bimenyekana nibabibabwire

  13. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ibyo batumvikanyeho kuberiki se batari kubivuga ibyaribyo.hama ikindi kubriki bavuze ngo isoko ntirigikenewe nyuma bakaza kuyiha undi kandi ritari rikenewe aho niho hari ikibazo umuntu yakwibaza.

  14. Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi
    Ibyo batumvikanyeho kuberiki se batari kubivuga ibyaribyo.hama ikindi kubriki bavuze ngo isoko ntirigikenewe nyuma bakaza kuyiha undi kandi ritari rikenewe aho niho hari ikibazo umuntu yakwibaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *