Umunyapolitiki wo muri Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine, yageze mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, muri gahunda yo gushyigikira iki gihugu mu ntambara kirimo n’u Burusiya.
Bobi Wine kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangaje ati: “Muri Kyiv-Ukraine kugaragaza ubufatanye n’abantu bo muri Ukraine n’ubuyobozi buhanganye n’urugomo no gufata uduce kw’u Burusiya. Niba abanyagitugu bashyigikiranye, abaharanira kuri demukarasi na bo bagomba gushyigikirana. Biragoye ariko ni ngombwa.”
Bobi Wine yahuye n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Yulia Tymoshenko, umujyanama wa Perezida, Andrii Zahorodniuk, abadepite bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Uburayi, Ivanna Klympush.
Yangaje ko baganiriye ku ngaruka z’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, zirimo ibura n’ihenda ry’ibicuruzwa. Yongereyeho ati: “Ukraine iri imbere ku rugamba ariko n’Isi yose iri mu ntambara.”
Uyu munyapolitiki asuye Ukraine mu gihe ubuyobozi bwa Uganda bukomeje kugaragaza ko bwifuza gukomeza umubano wabwo n’u Burusiya. Byashimangiwe mu ruzinduko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov.





2 Responses
Bobi Wine yageze muri Kyiv muri gahunda yo gushyigikira Ukraine
Iki kirimo kwiyahura pe! Bob ndamwanga pe! ubu yumva koko! yafungura nudushumi twinkweto ya MUSEVENI? uyu numubyeyi pe!
Bobi Wine yageze muri Kyiv muri gahunda yo gushyigikira Ukraine
Iki kirimo kwiyahura pe! Bob ndamwanga pe! ubu yumva koko! yafungura nudushumi twinkweto ya MUSEVENI? uyu numubyeyi pe!