Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ruzwi nka EACJ rwatumijeho intumwa nkuru ya Leta ya Kenya, Paul Kihara Kairuki, kugira ngo asobanure impamvu uruzinduko Perezida William Ruto yagombaga kugirira muri Uganda mu mwaka ushize rwaburijwemo.
Umwanditsi wungirije w’uru rukiko, Christine Mutimura Wekesa, yamenyesheje Kihara ko Leta ya Kenya igomba kwisobanura tariki ya 20 Nzeri 2022, kandi ngo uyihagararira nataboneka, urubanza ruzakomeza, hafatwe ibyemezo.
Uruzinduko rwa Ruto [icyo gihe yari Visi Perezida] wari kumwe n’itsinda ry’abandi bantu 7 rwaburijwemo tariki ya 2 Kanama 2021 ubwo indege yabo yari igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Wilson. Ni icyemezo cyashyizwe mu bikorwa n’inzego z’umutekano bitewe n’uko ngo nta ruhushya yari yasabye Umukuru w’Igihugu.
Iyi nkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Guverinoma-ya-Uganda-irahakana-ibyo-kwivanga-muri-politiki-ya-Kenya
Hari abadepite bo muri Kenya batangaje ko Ruto yari agiye muri Uganda muri gahunda zirebana n’umugambi yari afite wo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, bashinja Uganda kwivanga muri politiki y’igihugu cyabo, gusa yo yabiteye utwatsi, irabihakana kuko ngo ntibifitiye ubushobozi.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko umushoramari wo muri Uganda witwa Dr Paul Bamutaze yaje kurega aba badepite muri EACJ, asobanura ko amagambo yabo kuri uru ruzinduko rwaburijwemo arimo guharabika igihugu cye kandi ngo byangije izina ryacyo mu maso y’amahanga.
EACJ yafashe icyemezo cyo gutumiza Leta ya Kenya kugira ngo ibe ari yo yiregura ku by’uru ruzinduko. Ni urubanza ruzaburanishwa n’abacamanza batanu barimo Umunyarwanda Richard Muhumuza.

6 Responses
Leta ya Kenya igiye kubazwa impamvu yaburijemo uruzinduko rwa Perezida Ruto
Babuze izo baburanisha ariko ahari. Abasimburanye ko bavuze ko bazareba imbere ibyo basize inyuma bakabyihorera mwabafashije

Icyo nkundira benewacu b’abanyafurika.
Ubu Ruto iyi nzika izamufasha iki? Niyita ku tuntu nkutu biratesha agaciro icyizere yagiriwe n’abaturage kandi akwiye kumenya ko gutsinda amatora na 50.4% haba hari hafi icya kabiri cy’abatagushaka.
Iyo rero utarebye imbere heza kandi mu buryo rusange ugakoresha umwanya ubonye mu kwihorera kubo mwagonganye utaragira ububasha bw’umurengera ukwiye kwitega kwinjira mu ntambara z’urudaca z’imbere mu gihugu kandi zizasubiza intego zawe inyuma.
Mbaye ndi umujyanama wa Nyakubahwa Dr William Ruto namubwira kubyihorera kuko bisa n’ibiciriritse cyane ahubwo akayobora abanyakenya mu kwita kubibafitiye akamaro.
Bitaba ibyo uriya ushobora kuba umutego w’abamurwanya.

Nibyo rwose ndagushhigikiye.Narebe imbere ave mu biciriritse!