Umuhanzikazi Bwiza ahamya ko aya mashusho atabaho

Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko amashusho bihwihwiswa ko amugaragaza asambana ‘atabaho’

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Bwiza Emérance uri mu bakunzwe mu Rwanda yatangaje ko amashusho byahwihwishwe ku mbuga nkoranyambaga ko amugaragaza asambana atabaho, ayagereranya n’inkuru ishushanyije.

Uwitwa Kasuku cyangwa Jay Squeezer umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, yatangarije kuri Instagram ko afite amashusho agaragaza uyu muhanzikazi asambana, amumenyesha ko ashobora kuyashyira ku karubanda.

Uyu muhanzikazi na we yaje gutangariza ku mbuga ze ko niba hari amafaranga biri bumusabe ntayo aha Kasuku, agira ati: “Kora ibyo wumva bigushimishije kuri njye.”

Nyuma yo kumva ko uyu muhanzikazi ashobora kuba yatewe ubwo n’aya mashusho bivugwa ko afite uburebure bw’iminota itatu, ikinyamakuru BWIZA cyaganiriye na we kigamije uko yakiriye aya makuru.

Cyamubajije niba koko atewe ubwoba n’aya mashusho, asubiza ko ntabwo afite, ahubwo na we ngo afite amatsiko yo kuyabona. Ati: “Ubwoba bw’iki se kandi? Iyo video nanjye ntegereje n’amatsiko nk’abandi bose.”

Abajijwe uko yakwiyakira mu gihe aya mashusho yajya ku karubanda, bikagaragara ko ari aye, uyu muhanzikazi yasubije umunyamakuru ati: “Uri kuvuga ibidashoboka ariko. Keretse ari nk’inkuru yashushanyije.”

Umunyamakuru yamubajije niba hari amafaranga yasabwe kugira ngo aya mashusho adashyirwa ku karubanda, cyane ko yayakomojeho, asubiza ko atayasabwe. Ati: “Nta mafaranga yansabye. Navugaga ko n’iyo yaba ari byo ashaka, ntayo namuha kuko nzi ko ibyo avuga na we ari rumors (ibihuha).”

Bwiza Emérance yasobanuye ko ubusanzwe ataziranye na Kasuku, ndetse ngo nta kibazo bafitanye. Yamenyesheje abakunzi be ko abakunda, ko ari Umunyarwandakazi wubahiriza indangagaciro kandi ko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiza ibihuha bidakwiye guhabwa agaciro.

Umuhanzikazi Bwiza ahamya ko aya mashusho atabaho
Umuhanzikazi Bwiza ahamya ko aya mashusho atabaho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *