Kasuku yavuze ko ‘ya videwo’ y’umuhanzi Bwiza ishobora kuba ihari cyangwa idahari

Sangiza iyi nkuru

Kasuku cyangwa Jay Squeezer umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko amashusho byahwihwishwe ko agaragaza umuhanzi Bwiza Emérance asambana, ashobora kuba ahari cyangwa adahari.

Kasuku aherutse gutangaza ko ashobora gushyira ku karubanda amashusho agaragaza uyu muhanzi asambana, Bwiza amusubiza ko nta mafaranga ateze kumuha, bityo ngo akore icyo ashaka.

Ikinyamakuru BWIZA cyagiranye ikiganiro n’uyu muhanzi, kimubaza niba koko aya mashusho ahari, asubiza ko atabaho, mbese ari nk’inkuru ishushanyije ategereje n’amatsiko nk’abandi bose.

Tariki ya 15 Nzeri 2022 ubwo Kasuku yakoraga ikiganiro cy’ako kanya (live) kuri Instagram kuri iyi ngingo, Bwiza na we yaje gukora ikindi muri uwo mwanya, avuga ku ndirimbo ateganya gushyira hanze, anasaba abakunzi be kumuhitiramo.

Abakunzi b’aba bombi batangiye kwibaza niba uyu atari umugambi w’iyamamazabikorwa (promotion) wanyujijwe muri iyi nkuru yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, gusa nta gisubizo bigeze babona.

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2022, Kasuku yatambukije ubutumwa ku muyoboro we wa YouTube asubiza uwitwa Rwema wamwibasiye, amushinja gushaka guharabika umuhanzi Bwiza.

Kasuku yamenyesheje Rwema ko akwiye kumenya uburyo iyamamazabikorwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, akomoza kuri iyi nkuru y’amashusho ya Bwiza atarigeze ashyirwa ku karubanda.

Yagize ati: “Muri promotion habamo uburyo bumwe cyangwa ubundi mushobora gupromotingamo igihangano cy’umuhanzi cyangwa wenda mukagira ikindi kintu mukora, just for promotion. Simvuze ko ibyo nakoze byari promotion, simvuze ko bitanahari, tubyumvikane neza, nk’uko byaba bitanahari.”

Kasuku yasobanuye ko uyu muhanzi we ubwe atigeze agira ikibazo ku nkuru y’aya mashusho ndetse ngo ‘ntacyo yabivuzeho’, bityo ko Rwema na we akwiye kutabyinjiramo.

Kasuku yatangaje ko akunda cyane abahanzi nyarwanda, kandi ngo ni umwe mu babamamaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *