Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, abona yarabujije ingabo z’u Burusiya amahwemo ku buryo azifuriza guhagarika intambara zashoje ku gihugu cyabo, zikaruhuka.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, cyabereye mu biro bye ku wa 16 Nzeri 2022.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’aho ingabo za Ukraine zimaze iminsi zisubiza tumwe mu duce twari twarafashwe n’iz’u Burusiya, turimo akarere ka Kharkiv.
Zelensky yabajijwe niba kuva iyi ntambara yatangira tariki ya 24 Gashyantare 2022, yarabonye umwanya wo kuruhuka. Ntabwo yagize icyo avuga kuri iki kibazo, ahubwo yifurije Abarusiya kuruhuka. Ati: “Mu by’ukuri ndifuriza Abarusiya kuruhuka.”
Mu bindi yakomojeho, Zelensky yavuze ko nyuma yo kwisubiza ibice byose ingabo z’u Burusiya zafashe muri iyi ntambara, Ukraine izisubiza n’igice cya Crimea yambuwe mu 2014, hifashishijwe uburyo burimo dipolomasi.


