Musanze: Ibyishimo ni byose ku bahwituzi b’isuku bishyuwe n’akarere kari karabambuye

Sangiza iyi nkuru

Abaturage basaga 60 bo mu karere ka Musanze, barishimira ko bishyuwe asaga miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (7.200.000 Frw) bari barambuwe n’akarere kandi baragakoreye nk’abashinzwe irondo ry’isuku mu gihe cy’amezi atandatu yose Bari bamaze badahembwa.

Ni nyuma y’aho ikinyamakuru BWIZA kibakoreye ubuvugizi aho cyegereye umuyobozi w’akarere ka Misanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamazi, aho yari yatanze igihe kingana n’ibyumeru bibiri none koko birangiye bayabahaye nubwo bari barabarangaranye.

Yari yagize ati: “Nibyo, ayo mafaranga bishyuza akarere turayazi, gusa biri gukorwa ngo bishyurwe kuko ibimaze gukorwa ni byinshi birimo gusaba ayo mafaranga mu mashami bireba, impapuro ziyasaba nazo zamaze gusinywa n’ababishinzwe, ku buryo ubu tuvugana nabizeza ko iki cyumweru kirangira bamwe barayabonye, abandi bakazayabona mu cyumweru gitaha. Nabizeza ko uku kwezi kuzarangira bose barayabonye, nta n’umwe dusigayemo n’ifaranga na rimwe.”

Munyankusi Emmanuel ni umwe mu bahwituzi b’irondo ry’isuku mu murenge wa Cyuve. Yashimye BWIZA ko yabakoreye ubuvugizi none bakaba bishyuwe mu gihe bari bamaze amezi atandatu bishyuza ariko amaso yaraheze mu kirere.

Yagize ati: “Turishimye kuba Bwiza.com yaradukoreye ubuvugizi tukaba twishyuwe amafaranga yacu twasabaga, dusa nk’aho twahebye cyane ko twajyaga kwishyuza bakatubwira ngo tugende tuzagaruke, ubundi bakatubwira ngo nitujye ku mirenge yacu, yewe byageze n’aho batubwira ngo nitujye kurega mu bunzi. Ibaze nawe kubwira abahwituzi b’irondo ry’isuku ngo nitujye kurega akarere mu bunzi!!! Urumva aho byari bigeze? Turongera gushima Bwiza, mwarakoze cyane.”

Mugenzi we na none w’umuhwituzi mu murenge wa Muhoza, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabanje kunenga abari bashinzwe kubishyuriza no kubahemba kuko batubahirije inshingano zabo mu gihe kingana n’amezi atandatu yose bababeshyabeshya kugera naho hitabazwa itangazamakuru ari naryo bashimira cyane.

Yagize ati: “Nubwo twishimye bwose, turagaya cyane abari bashinzwe kutwishyuriza no kuduhemba kuko badusiragije bitagira akagero, ngaho rimwe ngo amafaranga yacu yageze kuri Konti, ubundi ngo tujye kubaza ku mirenge ariko twajya aho hose, tugasanga ntayahari ahubwo ari ukutwikiza, ubundi bagakomeza kwiyicarira kuri ibyo binyoma byabo , badufata nk’abana b’ibitambambuga. Ku bw’ibyo, turashimira ikinyamakuru Bwiza.com cyadukoreye ubuvugizi , naho ubundi twari twarahebye rwose.”

Aba baturage uko bageraga kuri 70 bari barahawe akazi n’akarere ndetse batangira imirimo yabo kuwa 01 Mata 2021 ariko kuva icyo gihe kugeza ubu, ntibigeze bahembwa n’ukwezi na kumwe kuko bahagaze akarere kabagezemo amezi atandatu y’ibirarane ari nayo angana cyangwa asaga 7,200,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo ubu bukangurambaga bwiswe ‘Irondo ry’Isuku’ bwatangizwaga, uwari umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bahagurukiye ikibazo cy’umwanda no kuwuca burundu.

Yagize ati: “Irondo ry’isuku ryatekerejwe nk’umuyoboro wakwifashishwa ngo umwanda ucike burundu mu karere, aho hazakurikiranirwa hafi uko isuku y’ahantu n’iy’abantu ishyirwa mu bikorwa, bityo tugaca umwanda. Aba bahwituzi bazajya bakorera mu mazone yo mu midugudu yose igize akarere ka Musanze, abagaragaye bambaye ibitameshe, abafite umwanda ku mubiri, mu ngo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bafite umwanda bakabakebura.”

Yakomeje agira ati: “Aba bahwituzi bagiye kujya badufasha kugenzura isuku mu ma zone, ahazajya hagaragara umwanda ni bo tuzajya duheraho tubaza icyo bakoze n’icyabuze ngo ucike. Ikirenzeho ni ugukurikirana uko amande atangwa yashyizweho na Njyanama y’Akarere ku barenze nkana ku mabwiriza y’isuku. Ibi byose ni mu buryo bwo gushyira ikibatsi muri gahunda zo kunoza isuku y’aho dutuye n’iy’abantu ubwabo umunsi ku munsi no kurinda ko tutadohoka”.

Imwe mu mirenge yakorerwagamo irondo ry’isuku mu karere ka Musanze ni iyegereye Umujyi wa Musanze ariyo Cyuve, Muhoza, Muko, Nyange, Kinigi, Musanze na Gacaca mu gihe biteguraga no kujya gukorera no mu yindi mirenge yari kure y’umujyi.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

  1. Musanze: Ibyishimo ni byose ku bahwituzi b’isuku bishyuwe n’akarere kari karabambuye
    Setora ntukiyemere, wakoze ubuvugizi he? Irondo ryagiyeho riteganirijwe ingengo y’imari, igihe cyari kigeze ngo bishyurwe, ubivuga utabivuga, uraciriritse cyane ku buryo ntawe watera ubwoba, ngo akore icyo atateganirije gukora igije cyacyo.

  2. Musanze: Ibyishimo ni byose ku bahwituzi b’isuku bishyuwe n’akarere kari karabambuye
    Setora ntukiyemere, wakoze ubuvugizi he? Irondo ryagiyeho riteganirijwe ingengo y’imari, igihe cyari kigeze ngo bishyurwe, ubivuga utabivuga, uraciriritse cyane ku buryo ntawe watera ubwoba, ngo akore icyo atateganirije gukora igije cyacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *