Abayobozi banyuranye bagiriye inama aba bakobwa yo gukoresha aya mahirwe akababera intandaro y'impinduka mu mibereho yabo

Nyamasheke: Nyuma yo guhabwa imashini zidoda, abakobwa babyariye iwabo barasaba aho bakorera

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwigishwa umwuga w’ubudozi, abakobwa 19 bo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, babyariye iwabo barasaba itorero EMLR, paruwasi ya Kaburiro yafatanije n’umuryango Hope international kubigisha, bakanahabwa imashini bigishirijweho ngo zikomeze kubafasha, baranasaba gufashwa kubona aho bakorera bari hamwe, kugira ngo ibyo bize bibagirire akamaro.

Aba bakobwa hafi ya bose bo mu mudugudu wa Mitanga,akagari ka Karengera muri uyu murenge wa Kirimbi, nk’uko babitangarije BWIZA mu isozwa ry’ amahugurwa y’umwuga w’ubudozi bamazemo amezi 8, banahabwa imashini bakoresheje, buri wese ahabwa iye izakomeza kumufasha kuzamura imibereho ye n’iy’umwana yabyaye, bavuze ko nyuma yo kubyara,ari bo ari n’abo babyaye babayeho nabi cyane, kuko bamwe babyaye basanzwe ari imfubyi ku babyeyi bombi, abandi bafite umubyeyi umwe, ababafite bombi bari mu bukene bukabije butuma batababonera iby’ibanze bakeneye, abagabo n’abasore babafatiye kuri ibyo bibazo ntibabashe kubikura, bakabatera izo nda.

Mukankaka Jacqueline umaze kubyara abana 4 bose avuga ko yamenye ubwenge asanga ababyeyi be barapfuye, abana na musaza we mu buzima bushaririye cyane bwanatumye atiga, umusore yamushutse ko amkunda akamutera inda ya mbere, musaza we akamwihanganira, ariko kubera ubukene abura icyo aha umwana, umugabo amushukisha icyo aha uwo mwana amutera iya 2 musaza we ahita amwirukana.

Ati: “Nahise njya gukodesha akazu ndibana, mbura epfo na ruguru, muri ubwo bwigunge n’imibereho mibi nterwa iya 3, nyuma haza umusore wambwiraga ko angiriye impuhwe, yifuza ko tubana, antera iya 4 arigendera, nsigara noneho numva nakwiyahura ariko ndihangana, sinagira umwana n’umwe ntekereza kujugunya cyangwa kwica nk’uko mbyumva ahandi, kuko nabonaga abo abana babo bakiza, nkumva nanjye nimbarera mu mibabaro, hatazaburamo uyinkuramo.’’

Ngo yageze ubwo ababurira mituweli akajya asenga Imana gusa ngo ntihagire urwara, ari bwo ubuyobozi bw’itorero EMLR, paruwasi ya Kaburiro bwabasangaga bubashishikariza kwiga ubudozi, bashingirwa amatsinda yo kubitsa no kugurizanya,utwo babonye batujyanayo, akavuga ko ubu batangiye kugira icyizere cyo kubaho.

Ati: “Ubu noneho mbasha kugira icyo nkora kuko nshobora kudoda nkabona mituweli z’abana, nkabadodera imyenda bambra nanjye nkidodera nkabona n’icyo barya inzara yari igiye kubanyicana. Ubwo banaziduhaye imibereho igiye guhinduka bigaragara, gusa turabasaba kutubonera aho dukorera turi hamwe, bitabujije ko umuntu yanashaka ibiraka ku giti cye, bakanadushakira abakiliya, haba mu bigo by’amashuri yabo n’ahandi, natwe tukagarura icyanga cy’ubuzima.’’

Mukantagungira Jeannette na we avuga ko nta mubyeyi we n’umwe yigeze abona kuko yamenye ubwenge asanga bose barapfuye,abana na mukuru we wenyine na we wari ukiri muto,ubuzima bukabagora cyane ariho bombi bashutswe n’ababatera inda, we akaba afite umwana umwe, mukuru we afite 3 bombi babyariye aho,bakaba bafatanya gushakisha ikibatunga.

Ati: “Si ubuzima wakwifuriza undi kuko kubyara mu bibazo nk’ibyo bitera umuntu kujyana umutima kure cyane, ari bwo wumva bamwe babajugunya mu migezi, mu biti,mu bwiherero,mu mihanda n’ahandi cyangwa bakabaterera ba nyirakuru bashaje cyane bakigendera, mu by’ukuri kubyara udakuze ni ingorane zikomeye cyane kuko no kubona ukugirira impuhwe bigorana.’’

Avuga ko muri ubwo bwigunge na we yabwiwe ko agiye kwiga imashini yumva ubuzima bugiye kugaruka, amaze kuyiga atangiye kugira udufaranga duke abonaho abona hari ikigenda gihinduka, na we akavuga ko ubwo n’izo mashini bazihawe icyizere cyo kubaho neza cyabonetse, abana babo bakaziga bakanavurwa neza, akanavuga ko hari n’abandi babyariye iwabo mu mudugudu wabo bari mu buzima bubi cyane, na bo bafashijwe kwiga umwuga, aba bagira neza baba babakoreye ikintu gikomeye cyane, batazigera bibagirwa.

Ku cyifuzo cyabo cyo gukomeza gukurikiranirwa hafi,Umushumba wa Paruwasi ya Kaburiro, Rév. Past Kanamugire Elie avuga ko n’itorero ari cyo ryifuza,kuko imbuto nziza z’iki gikorwa zatangiye kugaragara aho hari bamwe muri bo batangiye kubona abagabo kuko babona hari icyo bazabamarira, mbere barabonaga abaza kubatera inda gusa bakigendera, ko n’ibyo bazabiganiraho kabakodeshereza inzu muri santere y’ubucuruzi ya Mitanga bakabaherekeza kugeza bagize aho bigeza, kugira ngo boroherwe mu mikorere n’abo babyaye babone imibereho.

Ati: “Twabafashe imibereho yabo yari mibi cyane, basa n’abatakaje icyizere cyo kubaho, n’utwana babyaye turi mu mibereho mibi rwose, baradukundira bariga, dusanga tutabohoreza gutyo gusa tunabaha imashini zibafasha. Ubwo bemera gukorera hamwe rero natwe ni cyo cyifuzo cyacu, tuzabibakorera tunabashakire imirimo nibakomeza kumva inama tubagira, bizanatuma bigisha abandi bafite ibibazo nk’ibyabo, bya bibazo babivemo,abana babo bace ukubiri n’imibereho mibi.’’

Umukozi wa Hope International wafashije cyane mu guhindura imibereho yabo, Ingabire Edmond abashimira kwemera kwiga bakarangiza kuko bari batangiye ari 20,umwe biranga aragenda, akabasaba gukoresha aya mahirwe ngo bahindure ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo bakiburimo, kuko aho bagenda hose basangana abana babyarira iwabo ibibazo by’urudaca.

Ati: “Bahura n’ibibazo byinshi cyane bibatera kwiheba, birimo gutabwa n’imiryango, ubukene bukabije, kutitabwaho n’umubyeyi uwo ari we wese, ibishuko by’abo baba babona nk’ababafitiye impuhwe, amakimbirane mu miryango yabo, n’ibindi byinshi,ari yo mpamvu, ku bufatanye n’amatorero ya gikirisitu, tubakorera byinshi bibagarurira icyizere cyo kubaho neza, ngo babashe kugira icyo bimarira n’abo babyaye.’’

Uyu murenge wa Kirimbi,kimwe n’ahandi muri aka karere, ugaragaramo abana benshi babyariye iwabo, bari mu mibereho mibi cyane kuko n’aho batuye batabasha kubona imirimo ibaha amafaranga yo gutunga abo babyaye, umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Munyabugingo Godeffrey akavuga ko, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo, bagenda bareba ibyo babakorera bibavana mu bwigunge, batanibagiwe kubakangurira kwirinda inda nk’izi kubera ingaruka nyinshi zigera ku mwangavu wabyaye imburagihe zinarimo gutakaza icyizere cyo kubaho.

Abayobozi banyuranye bagiriye inama aba bakobwa yo gukoresha aya mahirwe akababera intandaro y'impinduka mu mibereho yabo
Abayobozi banyuranye bagiriye inama aba bakobwa yo gukoresha aya mahirwe akababera intandaro y’impinduka mu mibereho yabo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Nyuma yo guhabwa imashini zidoda, abakobwa babyariye iwabo barasaba aho bakorera
    Ndashima amakuru mutugezaho:kuyatugerezaho igihe, acukumbuye kandi afite icyo avuze ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
    Bahuwiyongera mushimira byihariye.

  2. Nyamasheke: Nyuma yo guhabwa imashini zidoda, abakobwa babyariye iwabo barasaba aho bakorera
    Ndashima amakuru mutugezaho:kuyatugerezaho igihe, acukumbuye kandi afite icyo avuze ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
    Bahuwiyongera mushimira byihariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *