Bamwe mu biciye Abatutsi muri paruwasi gatolika ya Hanika, mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko batari bazi ko hari ingaruka bizabagiraho kuko ngo babwirwaga ko n’ababishe, bakabasahura bakanabatwikira mu 1959 n’imyaka yakurikiyeho nta cyo babaye,ahubwo bagororerwaga,ko ngo na bo bazahabwa iby’abo bishe, bagakira, nyamara ko ubu bicuza ibyo bakoze kuko nta na kimwe kizima byabagejejeho.
Babitangaje mu gikorwa cy’isanamitima n’ubwiyunge cyabereye muri iyi paruwasi gatolika ya Hanika gikozwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu, aho abantu 9 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi basabye imbabazi ku mugaragaro abo biciye ababo, igikorwa cyabereye mu kiliziya cy’iyi paruwasi nyumwa y’umwaka wose bari bamaze bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga.
Hanyurwimfura Valens utuye mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba iyi paruwasi yubatsemo, yiyemerera kwica abana 3 b’umuturanyi we Mukahigiro Primitive, akicira n’abandi atazi umubare muri iyi kiliziya afatanije na bagenzi be, akabifungirwa imyaka 12 n’amezi 7, avuga ko yahunze yagera muri RDC akagaruka kuvunjisha amafaranga yari afite akabura inzira imusubizayo, akaza gutabwa muri yombi agahita yemera icyaha ataruhanije, n’aho afunguriwe akomeza kumva umutima umukomanga wo gusaba imbabazi abo yiciye ababo.
Aganira na BWIZA yavuze ko yicuza bikomeye ubwicanyi no gusahura kiliziya yakoze, akabisabira imbabazi, akagaya cyane Leta mbi yabibashoyemo n’abayobozi bari babegereye baberekaga ngo ibyiza bazabona nibica abatutsi,ko ngo nta n’ingaruka zizabageraho, ko n’abishe abatutsi mbere batabihaniwe, ko ahubwo nibikiza umwanzi bazasigara batekanye, mu mitungo y’abo bazaba bishe, dore ko ngo nta kintu yagiraga.
Ati: “Twakoze Jenoside tubitewe n’ubuyobozi bubi bwatubwiraga ko umwanzi ari Umututsi, ko yakoreye ubugome umuhutu kuva u Rwanda rwabaho kugeza umuhutu amwigaranzuye mu 1959, ko nitutabikiza hakiri kare benewabo bateye bagafata ubutegetsi bazatwigaranzura bakatumara,kwica umwanzi nk’uwo rero tukabwirwa ko nta kibazo kirimo, ko na radiyo RTLM yabivuze.’’
Yarakomeje ati: “Kubera ko jye nari mfite umugore n’umwana umwe, ndi umukene cyane utagira epfo na ruguru, nta karima nta n’agatungo, nabyumvise vuba niroha mu batutsi ndica, ndasahura ngera nubwo nsahura mu Kiliziya, baza gutangira kuduha amasambu y’abatutsi babaga bishwe noneho ngira umurava numva nzahabwa menshi, ariko ubu ndicuza icyo gihe cyose kuko imyaka yose nafunzwe nasanze naratakaye,ibyo nibwiraga nanabwirwaga byarabaye ubusa.’’
Avuga ko ababibashishikarizaga bababwiraga ko inkotanyi zidashobora gufata igihugu ngo zibakure mu bisahurano byabo,ko bazabitunga nta nkurikizi, nyamara ikibabaje ari uko ubwo inkotanyi zafataga Kigali abo bababwiraga ibyo bababonaga bigendera bahunga na bo babakurikira buhumyi, bagaruka imbokoboko basanga noneho bagomba kubazwa ibyo bakoze.
Ati: “Ndashimira Leta y’ubumwe yahinduye ibintu. Sinari nzi ko abo nahekuye tuzongera kuvugana, ariko twabumbiwe hamwe mu itsinda na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu, abo niciye barambabarira, bamwe bampaye imirima mpinga tukazagabana imyaka yeze ni yo intunze, ntari nzi ko bishoboka, ngasaba abataratera iyo ntambwe kuyitera kuko ni ko kubohoka nyako.’’
Mukarugwiza Catherine w’imyaka 69 yivugira ko yabaye ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yajyanaga n’umugabo we, akajya acuza imyenda abo umugabo amaze kwica, nyuma y’uko bombi babifungirwa bagafungurwa basanga abana barabuze kirera bagateragirana, umugabo akanaza gupfa, we akaba asigaye mu butindi atazikuramo, avuga ko ntawakongera kumushuka ngo yemere.
Ati: “Mu gucuza abishwe numvaga nta kibazo,ariko nabonye ingaruka kuko nafunganywe n’umugabo, jye ngerekaho kumara imyaka myinshi nkora imirimo nsimburagifungo, umugabo aza no gupfa,nanjye ijisho rimwe rirahuma, ibyo nitaga inyungu bimbera igihombo gikabije, imyenda nacuje abagore bicwaga nahunze nyambaye inshiriraho, icyakora kuba abo nahemukiye bambabariye byanshimishije cyane kuko ubundi sinumva ndi uwo kubabarirwa.’’
Ababababariye na bo bishimira ko igihu cyari hagati yabo cyeyutse, bavugana mbere bitarashobokaga.
Beninka Annonciatha wababariye Ruberwa Félicien bari baturanye mu kagari ka Rugali mu murenge wa Macuba, wamujyanye ku cyobo kinini cyacukurwagamo umucanga, akamujishura umwana mu mugongo akamukubita igihiri mu mutwe,yajya kumutema undi akagwa muri icyo cyobo umupanga utaramugeraho, uwo mwicanyi akagenda azi ko yamwishe,ku bw’amahirwe icyobo ntiyagisiba, umugabo we akimukuramo aramuhisha kugeza Jenoside irangiye, uwamwishe akaza gutungurwa no kumubona ariho.
Ati: “Yangize atyo nyamara twari abaturanyi, ntazi ko ari we wangirira ubugome nk’ubwo ariko yansabye imbabazi ndazimuha. Tubana mu itsinda abaharanira amahoro,narimuzanyemo, kumubabarira twembi byaraturuhuye, turashimira ababidufashijemo.’’
Mukarusine Consolée wakoraga mu kigo nderabuzima cya Hanika muri Jenoside akarokokera kuri iriya kiliziya yashiriyemo abatutsi benshi, avuga ko yababariye Joséph Hatunguramye wamwiciye se na Hanyurwimfura Valens wamwiciye musaza we bakurikiranaga,ahita anabyara muri batisimu umwana w’uwo wamwiciye se.
Ati: “Uyu Hatunguramye yishe papa imiryango yacu n’iyabo nta kibazo yagiranaga twarabyaranaga muri batisimu ariko ararenga ankorera ubwo bugome. Kumubabarira byarangoye cyane ariko inyigisho za padiri Ubald Rugirangoga zirampindura njya kumushaka ndi kumwe na padiri mukuru w’iyi paruwasi turamuganiriza kuko numvaga nshaka kubohoka, yemera icyaha anagisabira imbabazi, ndazimuha.
Natunguwe rero no kumva ubwo hategurwaga uyu munsi hanategurwa ibatizwa ry’umwana we, uwo mwana ngo avuga ko nta wundi ashaka ko azamubyara muri batisimu utari jye. Nabikoze rero, biranshimishije cyane,kuko nyuma y’imbabazi nta rundi rubanza, kandi umwana we ni umuziranenge, nta mpamvu yansaba kumubera umubyeyi ngo mbyanjye kuko ngomba kwera imbuto zigaragarira buri wese.’’
Umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze gatolika ya Cyangugu, Padiri Ngoboka Théogène avuga ko iyi nzira y’isanamitima n’ubwiyunge imaze guhindura benshi ku mpande zombi, gusa ngo hari abacyinangira bumva bagaragaje ukuri kose ku byo bakoze batababarirwa ahubwo byabagiraho ingaruka, akabahumuriza ababwira ko bakwiye gutera iyo ntambwe, bagashira ubwoba n’impungenge.
Umurenge wa Macuba ufite benshi bateye iyi ntambwe kuko uretse aba, hari n’abaherutse kugana iyi nzira babifashijwemo n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu, Gitifu wawo Harindintwari Jean Paul akavuga ko nubwo hari benshi bamaze kumva neza iyi ntambwe,hakigaragara n’abataragera ku rugero rushyitse rwo kuyitera, akabasaba guhinduka, kuko igihe bazaba biyunze by’ukuri n’abo bahemukiye ari bwo no gufatanya urugamba rw’iterambere bizoroha.




2 Responses
Nyamasheke: Abishe Abatutsi muri jenoside ngo bumvaga ntawe uzabibabaza
Mbega mbega inkuru ikakaye. Mbega ubugome bw’interahamwe.
Iyi nkuru muyoherereze Blinken na Cyisecyedi basome inkuru zabo bashyigikiye
Nyamasheke: Abishe Abatutsi muri jenoside ngo bumvaga ntawe uzabibabaza
Mbega mbega inkuru ikakaye. Mbega ubugome bw’interahamwe.
Iyi nkuru muyoherereze Blinken na Cyisecyedi basome inkuru zabo bashyigikiye