Mu Burusiya: Abarenga 1300 bamaganye icyemezo cya Putin batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abantu 1307 mu Burusiya bamaze gutabwa muri yombi bazira kujya mu myigaragambyo yamagana icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Perezida Vladimir Putin, cyo kohereza inkeragutabara muri Ukraine.

Abatawe muri yombi bemeranya n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byamagana ibitero by’u Burusiya muri Ukraine, bisobanura ko ari ubushotoranyi, aho bisaba ko Perezida Putin yahagarika iyi ntambara igiye kumara amezi 7.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bibivuga, umuryango wigenga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya witwa OVD-Info watangaje ko aba bantu bose bafungiwe mu mijyi 48 kuri uyu wa 22 Nzeri 2022.

Ngo harimo abagera kuri 527 bafungiwe mu murwa mukuru, Moscow, 480 bafungiwe mu mujyi wa St Petersburg Putin akomokamo, abagera kuri 50 bafungiwe muri Yekaterinburg n’abandi bari mu mijyi ya Siberia.

Kuri uyu wa 21 Nzeri, Perezida Putin yavugiye kuri televiziyo ijambo ryakangaranyije amahanga, aho yateguje ko inkeragutabara zibarirwa mu 300,000 zigiye koherezwa muri Ukraine kugira ngo zongerere imbaraga ingabo zari zisanzweyo.

Putin kandi muri iri jambo, yamenyesheje ibihugu birwanya u Burusiya ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose mu kurinda imbibi zacyo, kandi ngo yabivuze akomeje.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mu Burusiya: Abarenga 1300 bamaganye icyemezo cya Putin batawe muri yombi
    Bakwiriye kumvira inama iboneka muri bibiliya abaroma 13:1,2,3

  2. Mu Burusiya: Abarenga 1300 bamaganye icyemezo cya Putin batawe muri yombi
    Bakwiriye kumvira inama iboneka muri bibiliya abaroma 13:1,2,3

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *