Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yashimangiye ijambo rya Perezida Kagame Paul Kagame ry’uko kwegekanaho amakosa hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda nta kibazo na kimwe byakemura.
Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, aherutse gushinja u Rwanda kugaba ibitero mu gihugu cye no gufata tumwe mu duce twacyo, ngo rwitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23.
Perezida Kagame na we imbere y’abitabiriye iyi nteko rusange, ku munsi wakurikiyeho yasobanuye ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gifite umuzi ukwiye kurandurwa, yongeraho ati: “Umukino wo kwegekanaho amakosa ntabwo ukemura ikibazo.”
Perezida Ruto mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuri uyu wa 24 Nzeri 2022 yabajijwe niba atekereza ko “ari ukuri” kuba u Rwanda rwaba rufasha M23, asubiza ko yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame, arabihakana, nyamara uruhande rwa RDC rubishimangira.
Yagize ati: “Nagize amahirwe yo kuganira na Perezida Tshisekedi, ngira amahirwe yo kuganira na Perezida Kagame. Perezida Kagame yavuze ko nta bufasha bashobora guha M23, hari abandi bantu babitekereza ukundi.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko icy’ingenzi ari ugushakira umuti ikibazo cyo muri RDC, aho kwegekanaho amakosa. Ati: “Ntabwo dukwiye kujya mu mukino wo kwitana ba mwana no gutungana intoki.
Tugomba gutanga umusanzu wacu mu gukemura ibibazo kandi icyiza ni uko yaba Perezida Kagame na Tshisekedi biyemeje gukemura ikibazo nk’akarere, ni yo mpamvu ibihugu byacu byose bizatanga ingabo zo kugarura umutekano muri kariya gace.”
Perezida Ruto atangaje ibi mu gihe imyiteguro yo kohereza ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) irimbanyije. I Goma muri Kivu y’Amajyaruguru hamaze iminsi hategurwa ibiro bikuru byazo, byamaze gushyirwaho ibirango by’uyu muryango n’amabendera atandukanye.


