Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Gisagara VC, Mutabazi Yves, avuga ko uyu mukino wonyine udashobora gutunga umuntu mu Rwanda, keretse mu gihe awubangikanyije n’ibindi bikorwa nk’ishoramari.
Uyu mukinnyi uvuga ko nta gihindutse ashobora kujya gukomereza ubuzima muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), yabisobanuriye mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 24 Nzeri 2022.
Yabajijwe niba mu myaka irenga 10 amaze akina uyu mukino yarigeze atekereza kuwuvamo, asobanura ko ahubwo yanamaze amezi 4 yarawuhagaritse, gusa ngo kubera ko wamwinjiye mu maraso, awugarukamo.
Umunyamakuru yamubajije impamvu yari yavuye mu mukino bigaragara ko uhemba amafaranga menshi kandi utunze abawukora, asubiza ko wonyine udashobora kugira uwo utunga.
Mutabazi yagize ati: “Keretse iyo ugize nka chance ukava mu gihugu, ukajya kuba professional. Naho kuvuga ngo aha ngaha mu Rwanda biba bigoye. Ubishoboye ukaba ufite nk’akandi kazi wabifatanya ariko ntabwo ari wa mukino wavuga ngo, kubera ko usanga bashobora kukubwira ibi n’ibi, ariko salaire ntiri buzire ku gihe, ntabwo biraba professional.”
Kimwe mu by’ingenzi avuga byatumye atekereza kujya kuba muri USA nk’uko yabisobanuye, harimo gushaka amahirwe yo kwiga kaminuza kuko mu Rwanda yari yarahagaritse akiyatangira.
Mutabazi kandi avuga ko afite icyizere cyinshi ko azabona ikipe ya Volleyball azajya akinira muri USA.


