Umwicanyi ruharwa Shipman wiyise Dogiteri w’Urupfu ni muntu ki?

Sangiza iyi nkuru

Harold Shipman yari Umwongereza w’umwicanyi ruharwa. Yari umubyeyi w’abana bane akaba umwicanyi wica abantu mu mu byiciro bitandukanye. Ni umuganga wishe abantu 250 yavuraga mu myaka 23 yamaze mu kazi ke.

Nyuma yarafashwe afungirwa muri gereza ya Wakefield, akatirwa igifungo cya burundu. Amaze imyaka 15 afunzwe, kwihangana byaranze maze ku munsi yagombaga kuzurizaho imyaka 57 y’amavuko yimanika mu mugozi mu idirishya rya gereza arapfa; hari ku itariki 13 Mutarama 2004.

Mu buzima bwe yiyise amazina y’utubyiniriro nka Dogiteri w’Urupfu, Malayika w’Urupfu na muganga mwiza.

Uko yakoze ibyaha

Shipman yahamwe n’ibyaha byo kwica abantu bari abarwayi bari bageze mu zabukuru bagera kuri 15 muri Mutarama umwaka 2000. Icyo gihe yabateraga umuti wa Morphine kugera bahuhutse.

Ubwo yicaga Eva Lyons muri Werurwe 1975, wari umunsi w’amavuko ye kuko yari yujuje imyaka 71. Icyo gihe Shipman yakoraga ku ivuriro rya Abraham Ormerod mu mujyi wa Todmorden.

Mu myaka yakurikiye, byatangiye kugaragara ko Shipman atari umuganga usanzwe kuko atari akigendera ku mategeko agenga umwuga wa kiganga. Mu mwaka w’1976 yahamwe n’ibyaha byo gutwara imiti ya Morphine mu buryo butemewe, yagombaga kwifashisha mu bikorwa byo kwica abarwayi yavuraga.

Nyuma y’aho mu muri uwo mwaka mu izina ry’umurwayi washakaga gupfa amwifashishije, yabashije kwinjiza Morphine yagombaga kwifashishwa mu kwica abantu 360.

Nyuma yo kuba umuganga uvura abarwayi bo mu mutwe muri New York, yimukiye mu mujyi wa Manchester. Yakomeje kwica abantu akoresheje bwa buryo ariko noneho birushaho kwiyongera, agatera abarwayi be Diamorphine; ubwoko bwimiti ikungahaye kuri Heroin.

Icyo gîhe yishe abarwayi 71 ubwo yakoraga kuri Donnebrook. Benshi mu bo yishe bari abagore 171 n’abagabo 44. Uwari ukuze cyane yari afite imyaka 93 yitwaga Anne Cooper, umuto wari ufite imyaka 44 yitwa Peter Lewis.

Ubwo yakoraga muri Manchester mu ivuriro yakoragaho, impfu zariyongeye ugereranyije n’andi mavuriro bari begeranye, ariko noneho abapfaga bavurwa na Shipman bari benshi kugera ubwo byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi yo muri uwo mujyi ngo ikore iperereza.

Bivugwa ko Shipman iyo yabaga amaze kubica, yahitaga yongera indi ndwara nshya ku murwayi wabaga apfuye, ku buryo bitari byoroshye kumuvumbura. Iperereza rya polisi ntacyo ryagezeho kuko bakomeje kubura amakuru birangira Shipman abaye umwere, akomeza kwica abarwayi.

Yabahoraga iki?

Hakozwe iperereza kenshi hagamijwe kumenya impamvu uyu mugabo yishe abarwayi bose yagombaga kuvura, hibazwa uburyo uwakizaga abantu yahindutse ubambura ubuzima, akaba umwicanyi.

Bamwe bavuga ko ibyo byose yabikoze ahorera urupfu rwa nyina wapfuye ubwo Shipman yari afite imyaka 17, abandi bakavuga ko impamvu yateraga Morphine abarwayi yavuraga byabaga ari uburyo bwo kuborohereza .

Hari kandi abavuga ko Shipman atashoboraga kwihanganira kugumya gusenga Imana ngo ibakize ahubwo icyiza yari kujya itwara ubuzima bwabo.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *