Itangazo rya NESA rimenyesha igihe amanota azatangarizwa

Igihe amanota y’ibizamini bya Leta azatangarizwa cyamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, kimaze gutangaza ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azatangarizwa.

Ni nyuma y’iminsi isaba abantu kudaha agaciro amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko amanota yasohotse, ikabateguza ko igihe cy’itangazwa ryayo kizamenyekana mu gihe kitarambiranye.

Iki kigo kuri uyu wa 25 Nzeri 2022 cyavuze ko amanota asasohoka ku wa Kabiri, saa cyenda z’amanywa. Kiti: “NESA yishimiye kumenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ ibisoza icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z’amanywa.”

Itangazo rya NESA rimenyesha igihe amanota azatangarizwa
Itangazo rya NESA rimenyesha igihe amanota azatangarizwa

Aya manota agiye gusohoka mu buryo bushya (buri somo rizabarirwa ku manota 6 bitandukanye n’inota 1 ryari risanzweho) nyuma y’umunsi umwe umwaka w’amashuri w’2022/2023 utangiye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *